ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 2/01 p. 1
  • Uko Wakwemeza Abandi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko Wakwemeza Abandi
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
  • Ibisa na byo
  • Tugere Abantu ku Mutima—Dukoresheje Ubuhanga bwo Kubemeza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Fasha abandi kwemera ubutumwa bw’Ubwami
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Jya wigisha mu buryo bwemeza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2010
  • Twagombye ‘gusubiza umuntu wese’ dute?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
km 2/01 p. 1

Uko Wakwemeza Abandi

1 Intumwa Pawulo yari izwiho kuba umukozi uzi kwemeza abandi (Ibyak 19:26). Ndetse n’umwami Agiripa yaramubwiye ati “ubuze hato ukanyemeza kuba Umukristo” (Ibyak 26:28). Ni iki cyatumaga umurimo wa Pawulo urangwa no kwemeza abantu bene ako kageni? Yatangaga ibitekerezo bihuje n’ubwenge yifashishije Ibyanditswe, kandi akabihuza n’imimerere y’ababaga bamuteze amatwi.—Ibyak 28:23.

2 Kugira ngo twigane Pawulo, natwe tugomba kuba abantu bazi kwemeza abandi mu murimo wacu. Mu buhe buryo? Binyuriye mu kugira ubushishozi igihe tuvugisha abandi kandi tukabatega amatwi (Imig 16:23). Hari intambwe eshatu z’ingenzi zizadufasha kubigeraho.

3 Jya Utega Amatwi Ubigiranye Ubwitonzi: Mu gihe umuntu afashe ijambo, jya utega amatwi wumve ibyo muhuriyeho ushobora guheraho. Niba havutse imbogamirabiganiro, jya ugerageza kumenya icyihishe inyuma yayo. Ibyo byagufasha kumenya neza ibyo uwo muntu yemera, impamvu abyemera n’igituma abyemera (Imig 18:13). Gerageza kumutahuramo ibyo bintu ubigiranye amakenga.

4 Jya Ubaza Ibibazo: Mu gihe umuntu yaba avuze ko yemera Ubutatu, ushobora kumubaza uti “mbese, wari usanzwe wemera Ubutatu kuva kera?” Komeza ugira uti “mbese, waba warigeze ugenzura neza icyo Bibiliya ivuga kuri iyo ngingo?” Nanone ushobora kubaza uti “mbese, iyo Imana iza kuba ari igice kimwe mu bigize Ubutatu, ntitwashoboraga kwitega ko Bibiliya yagira icyo ibivugaho mu buryo bwumvikana neza?” Ibisubizo uhawe bizagufasha kungurana ibitekerezo n’uwo muntu ku bihereranye n’icyo Ibyanditswe bivuga.

5 Jya Wifashisha Ibitekerezo Bihuje n’Ubwenge: Umuhamya umwe yabajije umugore wemeraga ko Yesu ari Imana ati ‘mu gihe waba ugerageza kugaragaza ko abantu babiri bangana, ni ayahe masano yo mu muryango ushobora kwifashisha?’ Yarashubije ati “nshobora gukoresha urugero rw’abavandimwe babiri.” Umuhamya yongeyeho ati “ndetse wenda bakaba ari impanga zisa neza neza. None se, ni ubuhe butumwa Yesu yari arimo atanga binyuriye mu kutwigisha kubona ko Imana ari Se, naho we ubwe tukabona ko ari Umwana?” Uwo mugore yahise yiyumvisha ko umwe muri abo aruta undi kandi akaba amurusha ububasha (Mat 20:23; Yoh 14:28; 20:17). Ibyo byamugeze mu bwenge no ku mutima hakoreshejwe ubuhanga bwo kwemeza.

6 Birumvikana ko atari ko abantu bose bazakira ukuri, uko uburyo twaba dukoresheje bushobora kuba buhuje n’ubwenge kose kandi ari ubw’ukuri. Ariko kandi, kimwe na Pawulo, nimucyo tugire umwete mu gushakisha abantu bafite imitima itaryarya bari mu ifasi yacu, maze tubemeze kwakira ubutumwa bw’Ubwami.—Ibyak 19:8.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze