Ifatanye mu Murimo Utazigera na rimwe Usubirwamo Ukundi
1 Mu bihe binyuranye mu mateka y’abantu, byabaga ngombwa ko Yehova asohoreza urubanza ku banzi be. Ariko kandi, bitewe n’imbabazi ze, yajyaga aha abantu bafite imitima itunganye uburyo bwo kubona agakiza (Zab 103:13). Uko babyitabiraga, ni byo byagenaga uko byari kubagendekera.
2 Urugero, mbere y’Umwuzure, mu mwaka wa 2370 M.I.C., Nowa yari “umubwiriza wo gukiranuka.” Abantu barimbutse, ni abirengagije umuburo w’Imana (2 Pet 2:5; Heb 11:7). Mbere y’irimbuka rya Yerusalemu mu wa 70 I.C., Yesu yasobanuye neza igikorwa uwo ari we wese yagombaga gukora, kugira ngo arokoke irimbuka ryagombaga kugera kuri uwo mujyi. Abirengagije ubwo butumwa bw’umuburo, bose bagezweho n’ingaruka zikaze (Luka 21:20-24). Imiburo y’Imana nk’iyo hamwe n’imanza, byagiye bisubirwamo incuro nyinshi mu mateka.
3 Umurimo wo Gutanga Umuburo Ukorwa Muri Iki Gihe: Kera cyane, Yehova yavuze ko uburakari bwe buzarekurirwa kuri gahunda mbi y’ibintu yo muri iki gihe, kandi ko abagwaneza ari bo bonyine bazarokoka (Zef 2:2, 3; 3:8). Igihe cyo kubwiriza ubwo butumwa bw’umuburo kirahita mu buryo bwihuse cyane! “Umubabaro m[w]inshi” uregereje rwose, kandi abicisha bugufi barimo barakorakoranywa. Koko rero, ‘imirima imaze kwera ngo isarurwe.’ Ku bw’ibyo, nta wundi murimo washobora kugereranywa na wo, mu kugira akamaro no mu kuba wihutirwa.—Mat 24:14, 21, 22; Yoh 4:35.
4 Tugomba kwifatanya mu kugeza ku bandi umuburo wo muri iki gihe, “nubwo bazumva naho batakumva.” Iyo ni inshingano tutagomba kwirengagiza twahawe n’Imana (Ezek 2:4, 5; 3:17, 18). Ukwifatanya kwacu mu buryo bwuzuye muri uwo murimo, bitanga igihamya cyerekana ko dukunda Imana mu buryo bwimbitse, ko twita ku baturanyi bacu by’ukuri, kandi ko twizera Umukiza Wacu, Yesu Kristo, mu buryo butajegajega.
5 Iki Ni cyo Gihe cyo Kugira Icyo Dukora: Mu gihe Yehova yabaga amaze guca imanza, ububi bwarongeraga bukavuka, bitewe n’uko Satani n’abadayimoni be babaga bagikomeza gukora. Icyakora ubu ho, bizaba byahindutse. Ingaruka zituruka kuri Satani zizavanwaho. Umuburo utangwa ku isi hose ku bihereranye n’uko “umubabaro mwinshi” wegereje, ntuzongera gukenerwa ukundi (Ibyah 7:14; Rom 16:20). Dufite igikundiro cyihariye cyo kugira uruhare mu murimo utazigera na rimwe usubirwamo ukundi. Iki ni cyo gihe tugomba gukoresha cyane icyo gikundiro kurusha ikindi gihe cyose.
6 Ku bihereranye n’umurimo we wo kubwiriza, intumwa Pawulo, yemeje rwose idashidikanya igira iti ‘amaraso ya bose ntandiho’ (Ibyak 20:26). Nta bwo yumvaga ibarwaho umwenda w’amaraso bitewe no kunanirwa gutangaza umuburo mu buryo ubwo ari bwo bwose. Kuki? Kubera ko yashoboraga kwerekeza ku murimo wayo igira ati “icyo ni cyo gituma nkora cyane, ndwanana umwete” (Kolo 1:29). Nimucyo tubonere ukunyurwa nk’uko mu kwifatanya mu rugero rwagutse cyane uko bishoboka kose mu murimo utazigera na rimwe usubirwamo ukundi!—2 Tim 2:15.