Agasanduku k’Ibibazo
◼ Ni iki kigomba gukorwa mu gihe habayeho impanuka kamere, ikagira ingaruka ako kanya ku bavandimwe bacu mu buryo butaziguye?
Mu Gihe mu Karere Kanyu Habaye Impanuka Kamere: Ntimukuke umutima. Mukomeze gutuza, kandi mwite ku kintu cy’agaciro by’ukuri—ni ukuvuga ubuzima, aho kuba ubutunzi. Mwite ku bintu by’umubiri byihutirwa bikenewe n’umuryango wanyu. Hanyuma, mumenyeshe abasaza ibihereranye n’imimerere murimo n’aho muri ubu.
Abasaza hamwe n’abakozi b’imirimo, bagira uruhare runini cyane mu gutanga ubufasha bw’ingoboka. Niba hatanzwe umuburo mbere y’igihe, w’uko hazabaho impanuka kamere, nk’imvura y’amahindu ikaze cyane, abo bavandimwe bagombye kureba neza ko buri wese ari ahantu harangwa umutekano, kandi niba igihe kibibemerera, bagomba gushaka kandi bagatanga ibintu bishobora kuba bikenewe.
Hanyuma, abayobora icyigisho cy’igitabo bagomba kumenya aho buri muryango uri, kandi bagashishikazwa no kumenya niba bamerewe neza. Umugenzuzi uhagarariye itorero, cyangwa undi musaza, agomba kumenyeshwa imimerere ya buri muryango, ndetse akamenya niba yose imerewe neza. Niba hari uwakomeretse, abasaza bazagerageza gukora gahunda yo kumuvuza. Bazanatanga ibintu ibyo ari byo byose by’umubiri, nk’ibyo kurya, imyambaro, ubwugamo, cyangwa ibintu bikenewe byo mu rugo (Yoh 13:35; Gal 6:10). Abasaza bo mu karere kanyu, bazaha itorero inkunga yo mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’ibyiyumvo, kandi bazakora gahunda yo kongera gutangira amateraniro y’itorero vuba uko bishoboka kose. Nyuma y’igenzura rikoranywe ubwitonzi, umusaza agomba kureba uko yavugana n’umugenzuzi w’akarere mu izina ry’inteko y’abasaza, kugira ngo amubwire ibihereranye n’ababa barakomeretse, uko Inzu y’Ubwami yaba yarangiritse, cyangwa kwangirika kw’amazu y’abavandimwe, hamwe n’ibintu ibyo ari byo byose byaba bikenewe mu buryo bwihariye. Icyo gihe, umugenzuzi w’akarere azatelefona ibiro by’ishami atange raporo y’uko ibintu bimeze. Ibiro by’ishami, bizakusanya ibintu ibyo ari byose by’ubufasha bw’ingoboka byinshi bikenewe.
Mu Gihe Impanuka Kamere Ibaye Ahandi Hantu Hatari mu Karere k’Iwanyu: Mwibuke gushyira abavandimwe na bashiki bacu mu masengesho yanyu (2 Kor 1:8-11). Niba ushaka gutanga ubufasha bw’amafaranga, ushobora koherereza Sosayiti impano zawe, aho ayo mafaranga ashyirwa iruhande, kugira ngo azakoreshwe mu gutanga ubufasha bw’ingoboka. Aderesi ni iyi: I.B.S.A., Box 47788, Nairobi, Kenya. (Ibyak 2:44, 45; 1 Kor 16:1-3; 2 Kor 9:5-7; reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukuboza 1985, ku ipaji ya 20-2, mu Cyongereza.) Ntiwohereze ibikoresho cyangwa ibindi bintu mu karere kabayemo impanuka kamere, keretse ubisabwe mu buryo bwihariye n’abavandimwe babishinzwe. Ibyo bizatuma imihati yo gutanga ubufasha bw’ingoboka ikorwa kuri gahunda, kandi ibintu bitangwe mu buryo bukwiriye (1 Kor 14:40). Ntutelefone Sosayiti bitari ngombwa, kuko ibyo bishobora gutuma itakira telefoni zikenewe ziturutse mu duce twabereyemo impanuka kamere.
Nyuma yo kugenzura neza ibikenewe, Sosayiti izagena niba hagomba gushyirwaho komite y’ubutabazi. Abavandimwe bashinzwe iyo komite, bazabimenyeshwa. Bose bagomba gufatanya n’abasaza bayobora, kugira ngo ibikenewe cyane n’abavandimwe bose bitangwe uko bikwiriye.—Reba Les Témoins de Jéhovah—Prédicateurs du Royaume de Dieu, ku ipaji ya 310-15.