ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 1/07 p. 8
  • Mbese witeguye impanuka kamere?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbese witeguye impanuka kamere?
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
  • Ibisa na byo
  • Ese uriteguye?
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2020
  • Uko twafasha abandi kwihangana mu gihe bafite ibibazo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Agasanduku k’Ibibazo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana n’ibiza?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
km 1/07 p. 8

Mbese witeguye impanuka kamere?

1. Kuki ari iby’ubwenge kwitegura impanuka kamere?

1 Buri mwaka, abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi hakubiyemo n’abavandimwe na bashiki bacu benshi, bagerwaho n’imitingito, za tsunami, imvura nyinshi cyane, inkubi z’imiyaga hamwe n’imyuzure. Kubera ko impanuka kamere ziza zitunguranye kandi zikaba zishobora kugera kuri buri wese muri twe, ni iby’ubwenge kwitegura mbere y’igihe.—Imig 21:5.

2. Kuki tugomba guha abasaza aderesi n’inomero za telefoni bihuje n’igihe?

2 Mbere y’uko iba: Rimwe na rimwe abategetsi baba bashobora kuburira abantu iyo hari impanuka kamere ibugarije. Ni iby’ingenzi kumvira iyo miburo (Imig 22:3). Mu mimerere nk’iyo, abasaza bagerageza gushaka abagize itorero bose kugira ngo babafashe gukora imyiteguro ya ngombwa. Ndetse na nyuma y’impanuka, abasaza bazihatira gushaka abifatanya n’itorero bose, kugira ngo barebe niba bameze neza kandi barebe niba hari ubufasha bakeneye. Igihe cy’agaciro gishobora gutakara abasaza babaye badafite aderesi z’abagize itorero zihuje n’igihe. Ku bw’ibyo rero, ni iby’ingenzi ko ababwiriza baha umwanditsi hamwe n’umugenzuzi w’icyigisho cy’igitabo aderesi n’inomero za telefoni bihuje n’igihe.

3. Niba tuba mu karere gakunze kwibasirwa n’impanuka kamere, ni gute habaho ubufatanye hagati yacu n’abasaza?

3 Niba itorero ryanyu riri mu karere gakunze kwibasirwa n’impanuka kamere, abasaza bashobora gusaba ababwiriza amazina n’inomero za telefoni z’incuti zabo cyangwa iza bene wabo badatuye muri ako gace, ku buryo bashobora kubaterefona mu gihe byihutirwa. Ibyo bizatuma abasaza bashobora kumenya aho abo babwiriza bahungiye. Abasaza bashobora ndetse gutegura gahunda z’ibyo itorero ryakora mu gihe ibintu byaba byihutirwa. Muri ibyo hashobora kuba hakubiyemo urutonde rw’ibintu byoroheje buri wese yagombye kuba afite, gahunda zirebana n’uko bakurwa aho hantu hamwe n’izo kwita ku bakeneye ubufasha bwihariye. Ni iby’ingenzi ko habaho ubufatanye mu birebana n’izo gahunda zuje urukundo.—Heb 13:17.

4. Ni iki twakora mu gihe mu karere kacu habaye impanuka kamere?

4 Nyuma y’impanuka kamere: Ni iki wakora mu gihe mu karere kanyu habaye impanuka kamere? Reba niba ibyo abagize umuryango wawe bakeneye byo mu buryo bw’umubiri byitaweho. Niba ubishoboye, jya witangira gufasha abandi bagezweho n’impanuka kamere. Ihatire gushaka umugenzuzi w’itsinda ry’icyigisho cy’igitabo uteranamo cyangwa undi musaza vuba uko bishoboka kose. Ibyo kandi wagombye kubikora, kabone nubwo waba nta cyo wabaye kandi ukaba udakeneye ubufasha. Niba ukeneye ubufasha, iringire ko abavandimwe bawe bakora uko bashoboye kose kugira ngo bakugoboke (1 Kor 13:4, 7). Jya wibuka ko Yehova azi imimerere urimo; jya umwishingikirizaho kugira ngo agufashe (Zab 37:39; 62:9). Ujye uhora witeguye gukoresha uburyo bwose ubonye kugira ngo uhe abandi ubufasha, bwaba ubwo mu buryo bw’umwuka cyangwa ubwo mu buryo bw’ibyiyumvo(2 Kor 1:3,  4). Nanone kandi, jya wihutira kongera gukurikiza gahunda zawe za gitewokarasi vuba uko bishoboka kose.—Mat 6:33.

5. Mu gihe hari akaga kugarije abantu, ni gute twe Abakristo tubibona?

5 Nubwo iyo hari akaga kugarije isi bitera abantu guhangayika cyane, dushobora gutegereza igihe kizaza dufite icyizere. Vuba aha impanuka kamere ntizizongera kubaho (Ibyah 21:4). Hagati aho, dushobora gufata ingamba zishyize mu gaciro kugira ngo twitegure kuzahangana n’ibihe by’umuvurungano n’izindi ngorane, ari na ko dukomeza gutangariza abandi ubutumwa bwiza tubigiranye ishyaka.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze