IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Ese uriteguye?
Ese mu gace utuyemo habaye ibiza, waba witeguye? Imitingito, inkubi y’umuyaga, inkongi y’umuriro, imyuzure n’inkangu, bishobora kutugeraho bidutunguye kandi bikangiza byinshi. Nanone ibitero by’iterabwoba, imyigaragambyo n’ibyorezo by’indwara, bishobora kubaho igihe icyo ari cyo cyose (Umb 9:11). Ntitwagombye kumva ko ibyo bintu bitazigera bitubaho.
Buri wese yagombye gufata ingamba zishyize mu gaciro, akitegura guhangana n’ibiza (Img 22:3). Nubwo umuryango wacu ufasha abahuye n’ibiza, buri wese yagombye gushyiraho ake.—Gl 6:5.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “ESE WITEGUYE GUHANGANA N’IBIZA?” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
Twakwitegura dute mu buryo bw’umwuka guhangana n’ibiza?
Kuki ari ngombwa . . .
• gukomeza gushyikirana n’abasaza mbere yuko ibiza biba, mu gihe k’ibiza na nyuma yaho?
• gutegura igikapu cyo guhungana?—g17.5 6
• gusuzumira hamwe ubwoko bw’ibiza mushobora guhura na byo mu gace k’iwanyu n’icyo mwakora mu gihe bibaye?
Ni ibihe bintu bitatu twakora ngo dufashe abandi mu gihe bahuye n’ibiza?