ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 3/97 p. 1
  • “Mugire Imitima Ishima”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Mugire Imitima Ishima”
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Ibisa na byo
  • Dushimire “ibyilingiro byacu by’ihirwe”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1982
  • “Mujye mushimira ku bw’ibintu byose”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
  • “Mugire imitima ishima”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Isengesho ryo gushimira
    Turirimbire Yehova twishimye
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
km 3/97 p. 1

“Mugire Imitima Ishima”

1 Abenshi muri twe twatojwe uhereye mu bwana bwacu, kuvuga ngo “ndakwinginze” na “murakoze,” mu gihe umuntu runaka atugaragarije ikinyabupfura cyangwa ubugwaneza. Pawulo atugira inama yo kugira umutima ‘ushima’ buri gihe, kandi twagombye cyane cyane gushimira Yehova (Kolo 3:15, 16). Ariko se, ni gute dushobora kugaragaza ko dushimira Umuremyi wacu Mukuru? Kandi se, ni izihe mpamvu zihariye dufite zo kumushimira?

2 Intumwa Pawulo yanditse igira iti “Imana ishimwe iduha kunesha ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo” (1 Kor 15:57)! Mu gihe cy’Umunsi w’Urwibutso wizihizwa buri mwaka, twibutswa urukundo rutagira imipaka Imana na Kristo bagaragaje, batanga incungu iduhesha ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka (Yoh 3:16). Kubera ko hafi ya twese twatakaje abo twakundaga, mbega ukuntu dushimira ku bw’isezerano rya Yesu rihereranye n’umuzuko! Imitima yacu yuzura ugushimira, mu gihe dutekereje ku byiringiro byo kuzarokoka iherezo ry’iyi gahunda tudapfuye (Yoh 11:25, 26). Birakomeye kubona amagambo yo kugaragaza ko dushimira ku bw’imigisha itangaje tuzabona, ivuye mu kuboko kwa Yehova mu isi nshya izahinduka Paradizo dutegereje (Ibyah 21:4). Ni izihe mpamvu nziza kurushaho umuntu uwo ari we wese afite zo ‘kugira umutima’ ushimira Imana?

3 Uko Twagaragaza ko Dushimira Imana: Buri gihe, birakwiriye ko tugaragaza ko dushimira Yehova mu isengesho, ku bw’ubugwaneza bwe (Zab 136:1-3). Nanone kandi, dushishikazwa no kugaragaza ko tumushimira mu bundi buryo bwiza. Urugero, nta gushidikanya ko tuzaterana Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo ku Cyumweru, tariki ya 23 Werurwe. Kugira ngo dushobore gutanga ubufasha bw’ibintu by’umubiri bikenewe n’itorero ryacu, hamwe n’ibikenerwa mu murimo ukorerwa ku isi hose, ‘twubahisha Uwiteka ubutunzi bwacu tubigiranye ibyishimo’ (Imig 3:9). Dushyigikira abasaza mu buryo bwuzuye kandi tukifatanya na bo, bityo tukaba tugaragaza ko dushimira Yehova ku bw’ubufasha aduha binyuriye kuri bo (1 Tes 5:12, 13). Buri munsi, twihatira gukomeza kugira imyifatire myiza ihimbaza izina ry’Imana (1 Pet 2:12). Yehova ashimishwa n’ibyo bihamya byose bigaragaza ko dushimira.​—1 Tes 5:18.

4 Uburyo Buhebuje bwo Kugaragaza ko Dushimira: Kwifatanya mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami n’ubugingo bwacu bwose, kubaha izina rya Yehova, kugaragaza mu isengesho ko dushimira, no kurwanira ukuri mu budahemuka, ni bumwe mu buryo buhebuje bwo kugaragaza ko dushimira Umuremyi wacu tubivanye ku mutima, ku bw’ibyo yadukoreye byose. Yehova yishimira kutubona tumukorera umurimo wera wo gushyigikira icyifuzo cye, cy’uko “abantu b’ingeri zose bakizwa” (1 Tim 2:3, 4, NW). Ni yo mpamvu, ababwiriza benshi bashobora kubikorera gahunda, ubu barimo bitabira itumira ryagaragaye mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Gashyantare, kugira ngo biyandikishe, babe abapayiniya b’abafasha mu kwezi kumwe cyangwa arenzeho muri Werurwe, Mata na Gicurasi. Gukoresha imihati y’inyongera mu murimo, ni uburyo bwiza bwo kugira umutima ushimira Imana. Mbese, uzashobora kwifatanya n’abagize itsinda ry’abapayiniya muri Mata na Gicurasi?

5 Twahawe ibyiringiro bidashidikanywa byo kubaho iteka. Mu gihe tuzabona ibyo byiringiro bisohojwe, tuzaba dufite izindi mpamvu nyinshi nziza zo gukomeza gushimira Yehova buri munsi, tubigiranye ibyishimo.​—Zab 79:13.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze