ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 3/97 p. 2
  • Amateraniro y’Umurimo yo muri Werurwe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amateraniro y’Umurimo yo muri Werurwe
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Udutwe duto
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 3 Werurwe
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 10 Werurwe
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 17 Werurwe
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 24 Werurwe
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 31 Werurwe
Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
km 3/97 p. 2

Amateraniro y’Umurimo yo muri Werurwe

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 3 Werurwe

Indirimbo ya 53

Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Amatangazo yatoranyijwe mu Murimo Wacu w’Ubwami. Tera bose inkunga yo gutangira gutumira abantu bashimishijwe, kugira ngo bazaterane Urwibutso ruzaba ku itariki ya 23 Werurwe. Erekana urupapuro rukoreshwa mu gutumira ku munsi w’Urwibutso, kandi utere bose inkunga yo gufata izo mpapuro, kugira ngo batangire kuzitanga muri iki cyumweru.

Imin 15: “‘Ubaka [Ab’]Inzu [Yawe].’ Mu bibazo n’ibisubizo. Shyiramo n’inkuru z’ibyabaye zivugwa mu gitabo Annuaire 1995, ku ipaji ya 228.

Imin 20: “Gufasha Imiryango Kwiteganyiriza Imibereho Irambye yo mu Gihe Kizaza.” (Amaparagarafu ya 1-5). Gira icyo uvuga mu magambo ahinnye kuri paragarafu ya 1, hanyuma uvuge uburyo umuntu ashobora gutuma abantu bashimishwa n’igitabo Bonheur familial ukoresheje imitwe, amashusho y’amabara n’udusanduku tw’isubiramo. Teganya ababwiriza babishoboye, kugira ngo batange ibyerekanwa mu maparagarafu ya 2-5. Tera bose inkunga yo gutanga icyo gitabo, bagiha abagize imiryango, bari bagaragaje ko bashimishijwe.

Indirimbo ya 71 n’isengesho risoza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 10 Werurwe

Indirimbo ya 56

Imin 12: Amatangazo y’iwanyu. Raporo y’imibare y’ibibarurwa. Ibutsa bose gukora uko bashoboye, kugira ngo bakurikirane gahunda yo gusoma Bibiliya mu gihe cy’Urwibutso, yateganyijwe kuva ku itariki ya 18-23 Werurwe, nk’uko yanditswe mu gatabo Dusuzume Ibyanditswe Buri Munsi. Suzuma “Porogaramu Nshya y’Ikoraniro ry’Akarere.”

Imin 18: “Mugire Imitima Ishima.” Mu bibazo n’ibisubizo. Bose bagomba kugira imihati ivuye ku mutima, kugira ngo batumire ibyigisho bya Bibiliya, abantu bashimishijwe, abantu bo mu muryango babyemeye, hamwe na buri wese mu bavandimwe na bashiki bacu batifatanya n’itorero babigiranye umwete, kugira ngo baterane Urwibutso. Hatangwe icyerekanwa kigufi cy’umubwiriza utumira umuntu ushimishijwe, kugira ngo azaterane Urwibutso, akoresheje urupapuro rukoreshwa mu gutumira ku munsi w’Urwibutso. Gira ibitekerezo by’inyongera utanga, bishingiye ku igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Nyakanga 1988, ku ipaji ya 11, paragarafu ya 16-17 (mu Gifaransa). Tera ababishoboye bose inkunga yo gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha muri Mata na Gicurasi.

Imin 15: “Gufasha Imiryango Kwiteganyiriza Imibereho Irambye yo mu Gihe Kizaza” (Amaparagarafu ya 6-8). Tanga ibitekerezo bimwe na bimwe, werekana ukuntu watanga igitabo Bonheur familial igihe utanga ubuhamya mu buryo bufatiweho ku kazi, ku ishuri, mu busitani, mu modoka zitwara abagenzi, hamwe n’igihe usuye abo mufitanye isano. Teganya umubwiriza ubishoboye, kugira ngo atange ibyerekanwa kuri paragarafu ya 6 n’iya 7. Ikiganiro kiba mu gihe cyo gusubira gusura, cyagombye gufasha uwo muntu kwishimira ukuntu icyigisho cya Bibiliya gishobora gukomeza imirunga ihuza abagize umuryango. Tugomba kuyoborera ibyigisho mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba?, dufite intego yo kubyimurira mu gitabo Ubumenyi, cyangwa se, icyigisho gishobora gutangizwa mu gitabo Ubumenyi ubwacyo.

Indirimbo ya 72 n’isengesho risoza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 17 Werurwe

Indirimbo ya 63

Imin 15: Amatangazo y’iwanyu. Suzuma “Ibyibutswa Bihereranye n’Urwibutso,” kandi uvuge mu magambo ahinnye ibihereranye na gahunda y’Urwibutso. Bose bagombye gukora imyiteguro ya nyuma, kugira ngo bafashe abigishwa ba Bibiliya hamwe n’abantu bashimishijwe, kugira ngo bazaterane.

Imin 15: Disikuru itangwe n’umusaza ubishoboye, ikubiyemo ingingo ziboneka kuva ku ipaji ya 127 kugeza ku mutwe muto ku ipaji ya 130 y’igitabo Umurimo Wacu. Hanyuma, suzuma ingingo zifite imitwe ivuga ngo “Isuku Ihesha Yehova Icyubahiro” na “Ukwidagadura,” mu bibazo n’ibisubizo. Ha umuvandimwe ubishoboye inshingano yo gusoma amaparagarafu yose y’izo ngingo zombi. Soza mu magambo ahinnye.

Imin 15: Kuyobora Ibyigisho bya Bibiliya ku Muteguro wa Yehova. Suzuma ingingo iri mu maparagarafu ya 14 kugeza ku ya 16 mu mugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo mu Ugushyingo 1996. Teganya umubwiriza ushoboye kugira ngo yerekane ukuntu umuntu yakoresha agatabo Abahamya ba Yehova​—Bunze Ubumwe mu Gukora Ubushake bw’Imana Ku Isi Hose, kugira ngo atume abantu bishimira umuteguro wa Yehova. Mu gihe umuntu azaba arangije icyigisho mu gitabo Ubumenyi, yagombye kuba azi neza umuteguro kandi akaba arimo atera intambwe kugira ngo azifatanye mu murimo w’Imana.

Indirimbo ya 75 n’isengesho risoza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 24 Werurwe

Indirimbo ya 67

Imin 9: Amatangazo y’iwanyu. Sobanura ko abashaka gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha muri Mata, batarakererwa cyane. Vuga indi gahunda irimo ikorwa mu karere kanyu muri uko kwezi.

Imin 24: “Shira Amanga Kugira ngo Usubire Gusura” (Amaparagarafu ya 1-16). Mu bibazo n’ibisubizo. Mu magambo ahinnye, tanga icyerekanwa kuri paragarafu ya 16.

Imin 12: Gufasha Umubwiriza Mushya Gutangira. Suzuma paragarafu ya 19 mu mugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo mu Ugushyingo 1996. Erekana ukuntu umubwiriza ubishoboye ategura icyigisho cya Bibiliya cyamaze kwemerwa n’abasaza, kugira ngo kibe umubwiriza utarabatizwa. Basuzumire hamwe igitabo Umurimo Wacu ku ipaji ya 111, paragarafu ya 2. Umubwiriza umenyereye, agaragaze ibyo uwo mubwiriza mushya ashobora guhura na byo mu gihe yifatanya mu murimo wo gutanga ubuhamya ku nzu n’inzu, kandi ko niba abantu benshi batabyitabiriye neza, nta mpamvu yatuma acika intege. Umubwiriza avuge inkuru iteye inkunga igaragaza ibyishimo tubona, igihe duhuye n’umuntu ufite umutima utaryarya, witeguye gutega amatwi. Bategurire hamwe uburyo bugufi kandi bworoshye bwo gutanga amagazeti, hanyuma, babwitoze. Bashimirwe mu buryo butera inkunga, kandi hakorwe gahunda ihamye, kugira ngo bombi bifatanye mu murimo wo mu murima muri iki cyumweru.

Indirimbo ya 89 n’isengesho risoza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 31 Werurwe

Indirimbo ya 70

Imin 15: Amatangazo y’iwanyu. Tumira abashimishijwe bose, kugira ngo bazaterane disikuru y’abantu bose yihariye, izaba ku itariki ya 6 Mata. Ibutsa bose, kugira ngo batange raporo zabo zo mu murima, zo muri Werurwe. Tangaza amazina y’abazakora umurimo w’ubupayiniya bose muri Mata. Suzuma Agasanduku k’Ibibazo.

Imin 20: “Shira Amanga Kugira ngo Usubire Gusura” (Amaparagarafu ya 17-31). Mu bibazo n’ibisubizo. Suzuma agasanduku kari ku ipaji ya 3. Tera bose inkunga yo kubara buri ncuro yo gusubira gusura bazakora uko kwezi, mu gihe bazaba bakora raporo y’umurimo wo mu murima.

Imin 10: Suzuma Ibitabo Bizatangwa muri Mata. Gukoresha abonema ku magazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Mu magambo ahinnye, tanga ibitekerezo ku bihereranye n’uburyo bwo gutegura uburyo bwo gutanga amagazeti, bugaragara ku maparagarafu ya 3, 4, n’iya 8 ku ipaji ya 8 y’Umurimo Wacu w’Ubwami wo mu Ukwakira 1996. Teganya ababwiriza babiri kugira ngo batange icyerekanwa kimwe cyangwa bibiri, bifashishije amagazeti asohotse vuba, batsindagiriza umurongo w’Ibyanditswe bavanye mu ngingo batoranije. Ababwiriza bagombye kwandika abemeye kwakira amagazeti, kandi bakabongera ku bo basanzwe bayashyira uko asohotse.

Indirimbo ya 92 n’isengesho risoza.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze