ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 3/97 p. 7
  • Amatangazo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amatangazo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
km 3/97 p. 7

Amatangazo

◼ Ibitabo bizatangwa muri Werurwe: Le secret du bonheur familial. Mata na Gicurasi: Gukoresha abonema ku igazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Aho abonema idakoreshejwe, tanga ayo magazeti yombi. Agatabo gashya Ni Iki Imana Idusaba? gashobora gukoreshwa. Kamena: Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Ihatire gutangiza ibyigisho bya Bibiliya.

◼ Abapayiniya b’igihe cyose bifuza gukora kampeni mu mafasi ya kure muri uyu mwaka, kuva muri Nyakanga kugeza muri Nzeri, ari abapayiniya ba bwite by’agateganyo, bashobora kubisaba babimenyesha inteko y’abasaza (cyangwa komite y’umurimo) y’itorero ryabo. Mu kubemerera, komite z’umurimo zisabwa gutanga impamvu zemereye umupapayiniya uyu n’uyu, kandi zikavuga niba ari umuseribateri cyangwa yarashatse, niba ari umugabo cyangwa umugore (umubare w’abana, niba hari abo afite), kandi niba uwabisabye adafite inzitizi ku buryo ashobora kwimuka akajya mu mafasi ataratangwa, mu gihe cy’amezi atatu. Komite z’umurimo zizasobanura neza ibyo bintu, kandi zoherereze Sosayiti amabaruwa abapayiniya banditse basaba gukora iyo kampeni, aherekejwe n’ibisobanuro zatanze bitarenze tariki ya 15 Mata 1997.

◼ Umugenzuzi uhagarariye itorero, cyangwa undi muntu ubisabwe na we, agomba kugenzura imibare y’ibibarurwa by’itorero ku itariki ya 1 Werurwe, cyangwa se nyuma y’aho vuba uko bishoboka kose. Mu gihe bimaze gukorwa, mubitangarize itorero.

◼ Disikuru yihariye yo mu gihe cy’Urwibutso uyu mwaka, izatangwa mu matorero menshi ku Cyumweru, tariki ya 6 Mata. Iyo disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Twiyezeho Imyanda y’Isi.” Buri wese muri twe yagombye kuzayiteranaho, kandi twagombye gufasha abashya bazaba baraje mu Rwibutso, kugira ngo bazabe bahari maze bakurikirane iyo disikuru. Ibyo tuzumva, nta gushidikanya ko bizavugurura icyemezo twafashe cyo gushimisha Imana tumaramaje.

◼ Muri buri muryango, mu bihe binyuranye mu mwaka, hari iminsi mikuru y’isi ituma abanyeshuri bahabwa uruhushya rwo kuva ku ishuri, kandi igatanga konji ku kazi. Ibyo biha itorero uburyo bwiza cyane bwo kwifatanya mu rugero rwagutse mu murimo wo mu murima. Abasaza bagomba kumenya hakiri kare igihe iyo minsi mikuru izabera, kandi bakamenyesha neza itorero mbere y’igihe, gahunda zakozwe zo gutanga ubuhamya mu itsinda mu bihe by’ibiruhuko.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze