Agasanduku k’Ibibazo
◼ Mu gihe itorero risabwe kunganira mu gutegura gahunda ihereranye n’ihamba, hashobora kuvuka ibibazo bikurikira:
Ni nde ugomba gutanga disikuru yerekeranye n’imihango y’ihamba? Umwanzuro w’ibyo, ugomba gufatwa n’abagize umuryango. Bashobora guhitamo umuvandimwe uwo ari we wese wabatijwe ufite imyifatire myiza. Niba inteko y’abasaza isabwe kugena ugomba gutanga disikuru, izahitamo umusaza ubishoboye, kugira ngo atange disikuru ishingiye ku yateguwe na Sosayiti. N’ubwo batavuga ibigwi uwapfuye, byaba bikwiriye kwerekeza ibitekerezo ku mico ntangarugero yagaragaje.
Mbese, Inzu y’Ubwami ishobora gukoreshwa? Birashoboka, mu gihe inteko y’abasaza yaba yaratanze uburenganzira, kandi ibyo bikaba bidahuriranye na gahunda isanzwe y’amateraniro. Inzu y’Ubwami ishobora gukoreshwa niba uwapfuye yari azwiho imyifatire iboneye, kandi akaba yari umwe mu bagize itorero cyangwa ari umwana muto w’umwe mu bagize itorero. Niba uwo muntu yari azwiho imyifatire itari iya Gikristo, cyangwa se hakaba hari ibindi bintu bishobora gushyira umugayo ku itorero, abasaza bashobora guhitamo kwemera cyangwa kutemera ko Inzu y’Ubwami yakoreshwa.—Reba igitabo Umurimo Wacu, ku mapaji ya 62-3.
Ubusanzwe, Inzu z’Ubwami ntizikoreshwa mu bihereranye n’imihango y’ihamba ku bantu batizera. Hari igihe ibyo bishoboka, iyo abasigaye bo mu muryango we baba ari ababwiriza babatijwe bagira ishyaka mu murimo, uwapfuye akaba yari asanzwe azwi n’umubare munini w’ababwiriza bo mu itorero ko afite imyifatire myiza ku bihereranye n’ukuri, kandi akaba yari azwiho imyifatire myiza muri ako karere, nanone kandi akaba nta mihango y’isi iteganyijwe muri iyo porogaramu.
Bite ku bihereranye n’imihango y’ihamba ku bantu b’isi? Mu gihe uwapfuye yari azwiho imyifatire myiza muri ako karere, umuvandimwe ashobora gutanga disikuru ihumuriza ishingiye kuri Bibiliya, mu nzu ikorerwamo imihango y’ihamba cyangwa ku mva. Itorero ntirizifatanya mu mihango y’ihamba ku muntu uzwiho imyifatire y’ubwiyandarike, imyifatire inyuranye n’amategeko, cyangwa imibereho inyuranye n’amahame ya Bibiliya. Nta gushidikanya kandi ko umuvandimwe atakwifatanya n’abayobozi b’amadini mu kuyobora umuhango uhuza imyizerere inyuranye, cyangwa mu muhango w’ihamba ukorerwa mu rusengero rwa Babuloni Ikomeye.
Bite se niba uwapfuye yari yaraciwe? Ubusanzwe, itorero ntiryagombye kubigiramo uruhare, cyangwa ngo Inzu y’Ubwami ibe yakoreshwa. Mu gihe umuntu yaba yagaragazaga ko yicujije, kandi akagaragaza icyifuzo cyo kuba yagarurwa, umutimanama w’umuvandimwe ushobora kumwemerera gutanga disikuru ishingiye kuri Bibiliya mu nzu ikorerwamo imihango y’ihamba, cyangwa ku mva, kugira ngo atange ubuhamya ku batizera, kandi ahumurize abo bafitanye isano. Icyakora, mbere yo gufata uwo mwanzuro, byaba bihuje n’ubwenge ko umuvandimwe agisha inama inteko y’abasaza, kandi akita ku byo bashobora kumugiramo inama. Mu gihe bitaba bihuje n’ubwenge ko uwo muvandimwe abyivangamo, byaba bikwiriye ko umuvandimwe wo mu muryango w’uwapfuye atanga disikuru, kugira ngo ahumurize abafitanye isano na we.
Ibisobanuro by’inyongera bishobora kuboneka mu nomero z’Umunara w’Umurinzi, wo ku itariki ya 15 Ukwakira 1990, ku mapaji ya 30-1 (mu Gifaransa); 15 Nzeri 1981, ku ipaji ya 31; 15 Werurwe 1980, ku mapaji ya 5-7; 1 Kamena 1978, ku mapaji ya 5-8; 1 Kamena 1977, ku mapaji ya 347-8; 15 Werurwe 1970, ku mapaji ya 191-2 (mu Cyongereza); hamwe na Réveillez-vous! yo ku itariki ya 8 Nzeri 1990, ku mapaji ya 22-3 (mu Gifaransa) na 22 Werurwe 1977, ku mapaji ya 12-15.—Mu Cyongereza.