ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 9/97 p. 2
  • Amateraniro y’Umurimo yo muri Nzeri

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amateraniro y’Umurimo yo muri Nzeri
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Udutwe duto
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 1 Nzeri
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 8 Nzeri
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 15 Nzeri
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 22 Nzeri
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 29 Nzeri
Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
km 9/97 p. 2

Amateraniro y’Umurimo yo muri Nzeri

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 1 Nzeri

Indirimbo ya 26

Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Amatangazo yatoranyijwe mu Murimo Wacu w’Ubwami. Amakuru ya Gitewokarasi.

Imin 15: “Shyira Ibintu by’Ingenzi Cyane mu Mwanya wa Mbere.” Mu bibazo n’ibisubizo. Niba igihe kibikwemerera, gira icyo uvuga ku ngingo ifite umutwe uvuga ngo “Tugene Ibintu Bikwiriye Bigomba Gukorwa Mbere y’Ibindi,” iboneka muri Réveillez-vous! yo ku itariki ya 22 Gashyantare 1987, ku ipaji ya 8-9.

Imin 20: “Tugeze Ku Bandi Igitabo Le secret du bonheur familial.” Disikuru ishingiye kuri paragarafu ya 1 n’iya 6-8. Tanga icyerekanwa kuri paragarafu ya 2-5. Vuga ko mu mwanya w’igitabo Bonheur familial, hashobora gutangwa igitabo L’humanité à la recherche de Dieu, kandi utere ababwiriza inkunga yo gukoresha icyo gitabo ku bantu bashobora kungukirwa n’inyigisho zacyo z’ingirakamaro. Tsindagiriza ko tugomba gutekereza ibyo guhindura abantu abigishwa, no kugera ku ntego yo gutangiza ibyigisho.

Indirimbo ya 107 n’isengesho risoza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 8 Nzeri

Indirimbo ya 27

Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Raporo y’imibare y’ibibarurwa.

Imin 10: bikenewe iwanyu.

Imin 10: “Ibyigisho bya Bibiliya Bivamo Abigishwa.” Disikuru.

Imin 15: Umusaza agirane ikiganiro n’ababwiriza b’inararibonye bayobora ibyigisho, gishingiye ku gatwe gato kavuga ngo “Shishikariza Abigishwa [Kugera ku Ntambwe yo] Kwitanga no Kubatizwa” (umugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo mu Ugushyingo 1996, par. 20-22).

Indirimbo ya 109 n’isengesho risoza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 15 Nzeri

Indirimbo ya 30

Imin 10: Amatangazo y’iwanyu.

Imin 15: Koresha Neza za Kaseti Videwo. Suzuma ibitekerezo byatanzwe ku mikoreshereze ya kaseti videwo za Sosayiti, kandi uvuge inkuru z’ibyabaye mu karere kanyu, zigaragaza ukuntu twakoresha neza cyane za kaseti videwo, haba mu miryango yacu no mu murimo wacu. Aho bidakwiriye gukoresha amabwiriza ahereranye n’ibya kaseti videwo, koresha icyo gihe giteganyijwe cyose mu gutera ababwiriza inkunga yo kuzajya bakurikirana ugushimishwa kubonetse, igihe itorero rizaba rimaze kubona fomu yitwa “Kora Gahunda . . . yo Gusura Uwo Muntu” (S-70). Bashobora guhita bakurikirana uko gushimishwa badatinze. Twagiye twumva inkuru z’ibyabaye, aho ugushimishwa nk’uko kwakurikiranywe, maze uwo muntu ushimishijwe akaza kuba umuvandimwe wacu.

Imin 20: Mbese, Ukoresha Agatabo Ecole? Umusaza agirane ikiganiro n’ababyeyi bamwe hamwe n’abana, gishingiye ku igazeti y’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukwakira 1985, ku ipaji ya 30-31 (mu Cyongereza). Bavuge inkuru z’ibyabayeho, bakoresheje agatabo Ecole.

Indirimbo ya 112 n’isengesho risoza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 22 Nzeri

Indirimbo ya 32

Imin 8: Amatangazo y’iwanyu.

Imin 17: Uko Watangiza Ikiganiro. Ibintu byinshi mu byo tugeraho mu murimo wacu, biterwa n’ukuntu dushobora kugirana n’abandi bantu ibiganiro byubaka. Mu gihe dushoboye kuvuga ikintu gituma abandi badutega amatwi, tuba dutsinze imwe mu mbogamizi zikomeye cyane kurusha izindi duhangana na zo mu murimo wo kubwiriza. Girana ikiganiro n’abaguteze amatwi, gishingiye ku ngingo z’ingenzi, zikubiye mu gitabo Manuel pour l’École, ku cyigisho cya 16, paragarafu ya 11-14. Teganya ababwiriza b’abahanga kandi bagira ingaruka nziza mu gutangiza ibiganiro, bavuge amagambo yo gutangiza ibiganiro bakoresha, mu gihe bavugana n’abantu batandukanye, urugero: (1) umunyamaguru ugenda mu muhanda, (2) umugenzi uri muri bisi, (3) umucuruzi uri ku bicuruzwa bye, (4) umuntu usanze muri parikingi y’ahantu hakorerwa imirimo y’ubucuruzi, (5) umuntu wiyicariye ku ntebe yo mu busitani, na (6) umuntu mushyikirana binyuriye mu buryo bwo kubwiriza hakoreshejwe telefoni.

Imin 20: Suzuma Raporo y’Itorero y’Umurimo w’Umwaka wa 1997. Umugenzuzi w’umurimo ashimire abagize itorero ku bw’imihati ishimishije bakoresheje, ariko cyane cyane muri Werurwe, Mata na Gicurasi. Atange ibitekerezo byatanzwe n’inteko y’abasaza n’ibyaturutse muri raporo iheruka y’umugenzuzi w’akarere, ku bihereranye no kwagura umurimo wo kubwiriza n’uwo kuyobora ibyigisho bya Bibiliya. Garagaza intego zimwe na zimwe z’ingirakamaro ku bihereranye n’umwaka mushya w’umurimo, hakubiyemo no gutangiza ibyigisho bya Bibiliya no kubiyobora, hamwe no gukora umurimo w’ubupayiniya bw’umufasha, mu mezi azaba afite impera z’icyumweru eshanu​—ari yo Ugushyingo, Gicurasi na Kanama.

Indirimbo ya 113 n’isengesho risoza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 29 Nzeri

Indirimbo ya 37

Imin 15: Amatangazo y’iwanyu. Ibutsa bose gutanga raporo z’umurimo wo mu murima. Mu kwitegura umurimo wo gutanga amagazeti mu Ukwakira, tanga ikiganiro gishingiye ku Murimo Wacu w’Ubwami wo mu Ukwakira 1996, ku ipaji ya 8, ku bihereranye n’uko ari ngombwa ‘Kugenzura Neza Ifasi Yawe,’ ‘Kumenya Neza Amagazeti,’ ‘Gutegura Amagambo Yawe yo Gutangiza Ibiganiro,’ ‘Guhuza n’Uko Nyir’Inzu Ameze,’ no ‘Gufashanya.’

Imin 15: Ni Iki Umukristo Yagombye Gukora mu Gihe Ahamagariwe Kuba Umwe mu Bagize Akanama Gashinzwe Ibibazo by’Imanza? Disikuru itangwe n’umusaza, ishingiye mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mata 1997, ku ipaji ya 27-29 (mu Gifaransa). Ayo mahame ashobora gukoreshwa mu gihe umuntu asabwe kuba umwe mu baseseri, kandi iyo ngingo ishobora guhuzwa n’imimerere murimo, kugira ngo muyihuze n’ibikenewe iwanyu.

Imin 15: Hesha Icyubahiro Umurimo Wawe. Girana ikiganiro n’abaguteze amatwi, gishingiye mu gitabo Umurimo Wacu, ku ipaji ya 82-84. Kugira ngo utsindagirize ingingo z’ingenzi, baza ibibazo bikurikira: (1) ni gute twungukirwa no gukurikiza urugero rwa Yesu? (2) Inshingano yacu yo kubwiriza, ni iy’ingenzi mu rugero rungana iki? (3) Ni izihe mpamvu zadusunikiye kwegurira Yehova ubuzima bwacu? (4) Ni iyihe myifatire umuntu asabwa kugira, niba yifuza gukorera Imana? (5) Ni iki uburyo Yesu yabwirizagamo bushobora kutwigisha?

Indirimbo ya 121 n’isengesho risoza.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze