Amakuru ya Gitewokarasi
Amazu y’Ubwami: Gahunda yihariye yo kubaka Amazu y’Ubwami mu Rwanda, yagenze neza cyane. Mu Mazu y’Ubwami 38 bemerewe kubaka, 17 agiye kuzura.
Vuba aha, Inzu y’Ubwami yo muri Dandora i Nairobi, yaratashywe.
Bimwe mu Bintu by’lngenzi Byagaragaye Muri Raporo y’Umwaka: Ibihugu byose bigengwa n’ishami rya Kenya, byagize umwaka mwiza cyane w’umurimo. Buri gihugu cyagize ukwiyongera kwa 10%, cyangwa kurenzeho, ku mubare w’ababwiriza: Kenya 11%; Rwanda 32%; Sudani 10%; Tanzaniya 11%; na Uganda 17%. Nk’uko ushobora kubibona kuri raporo y’umurimo wo kubwiriza yo muri Kanama, twashoje umwaka w’umurimo wa 1997 dufite ukwiyongera gushya k’umubare w’ababwiriza. Umurimo wo gutanga amagazeti n’umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha wateye imbere. Umubare w’ababatijwe bose muri ibyo bihugu byose bigengwa n’ishami rya Kenya, bari 3.915. Rwose turabashima mwebwe bavandimwe dukunda cyane, ku bw’umurimo wo kubwiriza mwakoze neza. Mu gihe tugitegerezanyije amatsiko ibyo tuzageraho mu mwaka w’umurimo wa 1998, nimucyo dukomeze gukorera Yehova umurimo wera tubigiranye umwete.—Ibyah 7:15.
Abateranye ku Rwibutso mu Mwaka wa 1997:
Kenya: 35.236
Rwanda: 20.121
Tanzaniya: 22.448
Uganda: 7.603