ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 12/97 pp. 3-4
  • Tugomba Kuba Abigisha, aho Kuba Ababwiriza gusa

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Tugomba Kuba Abigisha, aho Kuba Ababwiriza gusa
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Ibisa na byo
  • Uburyo bwo Guhindura Abantu Abigishwa Hakoreshejwe Igitabo Ubumenyi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Dukomeze Kubona ko Umurimo wo Guhindura Abantu Abigishwa Wihutirwa
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Jya witondera ‘ubuhanga bwawe bwo kwigisha’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Hakenewe Ibyigisho bya Bibiliya Byinshi Kurushaho
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
km 12/97 pp. 3-4

Tugomba Kuba Abigisha, aho Kuba Ababwiriza gusa

1 Byaragaragaye ko “Abahamya ba Yehova babwirije isi yose uko yakabaye.” Ni gute ibyo byashobotse? Nta bwo byashobotse binyuriye ku bubasha cyangwa imbaraga za kimuntu, ahubwo ni ku bw’umwuka w’Imana ukorera ku bagaragu bayo, mu gihe bakoresha uburyo bunyuranye bwateganyijwe kugira ngo basohoze inshingano yabo yo kubwiriza no kwigisha.—Zek 4:6; Ibyak 1:8.

2 Inyandiko, ni uburyo bugira ingaruka nziza bwo gusohoza umurimo wacu wo kubwiriza. Mu gihe cy’imyaka myinshi, ibitabo, udutabo, amagazeti n’inkuru z’Ubwami bibarirwa muri za miriyari, byacapwe kandi bitangwa n’Abahamya ba Yehova, kugira ngo bibafashe kumenyekanisha ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Raporo ziboneka mu gitabo Annuaire 1997, zigaragaza ko ubu ibyo bitabo bisigaye bisohoka mu rugero ruhanitse cyane kurusha ikindi gihe cyose. Kugeza ubu, hacapwe kopi za Bibiliya yitwa Traduction du monde nouveau zisaga miriyoni 91. Mu mwaka umwe, umubare w’amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! yacapwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, wariyongereye ugera kuri 7,1 ku ijana. Mu Budage, kwandika amagazeti byiyongereyeho 35 ku ijana. Amagazeti asaga kimwe cya gatatu yanditswe, yari agenewe gukoreshwa mu ifasi ikoreshwamo ururimi rw’Ikirusiya.

3 Kuki hakenewe ibitabo byinshi cyane bene ako kageni? Ku isi hose, twitabiriye mu buryo butangaje inkunga twatewe yo kubwiriza ahantu abantu bashobora kuboneka aho ari ho hose. Kuba benshi muri twe twagura umurimo wacu wo kubwiriza​—tukabwiriza aho abantu benshi bahurira, mu mihanda no mu ifasi ikorerwamo imirimo y’ubucuruzi—ibyo bituma ibitabo byinshi cyane kurushaho bihabwa abantu bagaragaza ko bashimishijwe mu rugero runaka. Abenshi muri bo, ni incuro nke cyane, niba zinahari, baba barabonye uburyo bwo kumva ubutumwa bw’Ubwami mbere y’aho. Kugira ngo amatorero ahaze icyo cyifuzo, aba afite mu bubiko ibitabo binyuranye bizakoreshwa mu bice byose bigize umurimo.

4 Ni Iyihe Ntego Tuba Dufite mu Gihe Dutanga Ibitabo? Intego yacu si iyo gutanga ibitabo gusa. Umurimo wo guhindura abantu abigishwa, ukubiyemo ibintu bibiri—kubwiriza no kwigisha. Icya mbere, dufite igikundiro cyo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, tumenyesha abantu ko ari bwo byiringiro rukumbi by’abantu (Mat 10:7; 24:14). Ibitabo byacu bishingiye kuri Bibiliya, ni uburyo burushijeho kuba bwiza bwakoreshejwe mu gihe cy’imyaka myinshi kandi bugira ingaruka nziza, mu kubyutsa ugushimishwa no kugeza ku bandi ubumenyi ku byerekeye Ubwami.

5 Icya kabiri, niba dushaka guhindura abantu abigishwa, tugomba kubigisha ibintu byose Yesu yategetse (Mat 11:1; 28:19, 20). Nanone kandi, ibitabo bigira uruhare rw’ingenzi mu gutuma ducengeza ukuri mu mitima y’abo twigisha, tubafasha kuba abigishwa.

6 Abemera kwakira ibitabo, bashobora kuba ‘abumva ijambo,’ ariko kandi, bashobora kutazigera baba abakora ibyaryo, mu gihe baba batabonye ubunganira (Yak 1:22-25). Nta bashobora kuzigera baba abigishwa, nta muntu ubayoboye (Ibyak 8:30, 31). Bakeneye umwigisha wo kubafasha kwibonera ubwabo ukuri kuboneka mu Byanditswe (Ibyak 17:2, 3). Intego yacu, ni iyo kubafasha kugira amajyambere ku buryo bagera ku ntera yo kwitanga no kubatizwa, no kubatoza kugira ngo mu buryo bukwiriye babe abantu bashoboye kwigisha abandi.​—2 Tim 2:2.

7 Hakenewe Cyane Abigisha: Mu gihe tubwiriza, tuba dutangariza ubutumwa bwiza mu ruhame. Ariko kandi, kwigisha bikubiyemo kwigisha umuntu buhoro buhoro. Mu gihe kubwiriza bituma abandi bamenya ibihereranye n’ubutumwa bw’Ubwami, kwigisha byo, bifasha buri muntu ku giti cye kwemera ubutumwa bwiza no kubukurikiza (Luka 8:15). Umwigisha akora ibirenze gutangaza; arasobanura, agatanga impamvu zishingiye ku bitekerezo byiza, atanga ibihamya, kandi akemeza.

8 Benshi muri twe uko bishoboka kose, tugomba kuba abigisha, aho kuba ababwiriza gusa (Heb 5:12a). Gutanga ibitabo ni igice cy’ingenzi mu bigize umurimo wacu, ariko kandi gusohoza intego ya kabiri y’umurimo wacu, bishingiye mbere na mbere ku byo dukora twebwe abigisha. N’ubwo dushobora gushimishwa n’uko twashoboye gutanga ibitabo, kugira ngo dusohoze umurimo wacu mu buryo bwuzuye, ntitugomba kubona ko iyo dutanze ibitabo, intego yacu iba irangiriye aho (2 Tim 4:5). Gutanga ibitabo, ni uburyo bugira ingaruka nziza, bwo gukingura umuryango utuma tubona uko twigisha abandi ukuri.

9 Subira Gusura Kugira ngo Utangize Ibyigisho bya Bibiliya: Birashoboka ko twese twaba twaratanze umubare munini w’ibitabo, udutabo n’amagazeti, bityo bikaba byaratumye tugira urutonde rw’abantu tugomba gusubira gusura. Tugomba buri gihe guteganya igihe cyo gusubira gusura, kugira ngo tubyutse ugushimishwa. Mu gihe dusubiye gusura, intego yacu y’ibanze ntiba ari iyo gutanga ibindi bitabo gusa, ahubwo iba ari iyo gutera abantu inkunga yo gusoma no kungukirwa n’ibyo bafite. Ni ayahe majyambere yo mu buryo bw’umwuka twebwe ubwacu twari kugira, iyo hataza kubaho umuntu wagiye agaruka kudusura incuro nyinshi, kugira ngo adufashe kugira ubumenyi nyakuri?—Yoh 17:3.

10 Kurikirana ugushimishwa kose kubonetse, ugamije gutangiza icyigisho cya Bibiliya, haba mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba? cyangwa mu gitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Ibyo bitabo uko ari bibiri, bitanga ubutumwa bw’Ubwami mu buryo bwumvikana neza bitagoranye. Agatabo Ni Iki Imana Idusaba?, gakubiyemo amasomo y’ibyigisho asobanutse neza, gasobanura inyigisho z’ibanze za Bibiliya. Igitabo Ubumenyi, gituma umuntu ashobora kwigisha ukuri mu buryo burambuye cyane, ariko kandi bworoheje, busobanutse, kandi mu gihe kitarambiranye.

11 Porogaramu yoroheje yo kwigisha, nk’uko isobanurwa mu mugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo mu Gushyingo 1996, ituma kwigisha byorohera umwigisha, kandi igatuma kwiga byorohera umwigishwa. Shyira kopi y’uwo mugereka hafi kugira ngo ujye wongera gusuzuma uburyo n’ubuhanga bwo kwigisha bwagaragaye ko bugira ingaruka nziza. Bimwe mu bitekerezo utanga, bikubiyemo ukuntu wakwita ku mwigishwa mu buryo bwa bwite ubivanye ku mutima, ibigomba kwigwa mu cyigisho kimwe, uburyo bwo gusubiza ibibazo bidafite aho bihuriye n’ibyo murimo mwiga, uko umwigisha n’umwigishwa bombi bashobora gutegura icyigisho mbere y’igihe, n’ukuntu wayobora umwigishwa ku muteguro wa Yehova. Mu gukurikiza ibyo bitekerezo, abenshi muri twe, hakubiyemo n’abashya, bazashobora kuyobora ibyigisho bigira amajyambere.

12 Raporo z’Abagize Ingaruka Nziza mu Murima: Agatabo Ni Iki Imana Idusaba? n’igitabo Ubumenyi, byagaragaye ko ari ubufasha bw’agaciro cyane mu kwihutisha umurimo wo guhindura abantu abigishwa. Mu gihe umuvandimwe wo muri Boliviya yari akimara kubona agatabo Ni Iki Imana Idusaba?, yahise agakoresha kugira ngo atangire kukayoboreramo umugabo runaka icyigisho. Hashize amezi ane nyuma y’aho, mu ikoraniro ry’intara, uwo mwigishwa yari umwe mu bari bishimye biteguye kubatizwa!

13 Abantu benshi barimo barasunikirwa kwegurira Yehova ubuzima bwabo, mu gihe bamaze kurangiza kwiga igitabo Ubumenyi. Mu itorero rimwe ryo muri Angola, umubare w’abigishwa ba Bibiliya bayoborerwa n’ababwiriza wariyongereye, bava ku 190 bagera kuri 260, n’umubare w’abaterana amateraniro wikuba kabiri, ni ukuvuga kuva ku 180 kugeza kuri 360 mu mezi ane gusa, nyuma y’aho igitabo Ubumenyi gitangiriye gukoreshwa muri ako karere. Nyuma y’aho gato, byabaye ngombwa gushinga irindi torero. Twumvise inkuru nk’izo z’ibyaye mu makoraniro yabereye i Bukoba muri Tanzaniya; i Mombasa muri Kenya; n’ahandi.

14 Nyuma yo gutangiza icyigisho cye ubwa mbere mu gitabo Ubumenyi, umuvandimwe umwe yavuze ko kukiyobora “byoroha iyo uyobora abajije ibibazo gusa, agasoma imirongo y’Ibyanditswe imwe n’imwe ifitanye isano n’ibyigwa, kandi akareba neza ko umwigishwa yasobanukiwe ibyo yiga.” N’ubwo buri gihe yatekerezaga ko ababwiriza babishoboye ari bo bonyine bashoboraga kuyobora ibyigisho bya Bibiliya bigira amajyambere, kandi ko we atashoboraga kuzigera abikora, yaje kubona ko yabishobora, avuga ati “niba nshobora kubikora, uwo ari we wese yabishobora.”

15 Dusohoza intego yo guhindura abantu abigishwa binyuriye mu kuyobora ibyigisho bya Bibiliya, kikaba ari kimwe mu bice bigize umurimo wacu. Abagize ubushobozi bwo kwifatanya muri icyo gice cy’umurimo, babona ko mu by’ukuri gishimisha kandi kigahesha ingororano. Nimucyo natwe tuvugweho ko ‘tubwiriza iby’ubwami bw’Imana, tukigisha iby’Umwami Yesu Kristo dushize amanga rwose.’—Ibyak 28:31.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze