Yehova Atanga Imbaraga Zisumba Byose
1 Igikundiro cy’agaciro cyo gukora umurimo wera—ari wo murimo wa Gikristo—cyashinzwe abigishwa ba Yesu bose (Mat 24:14; 28:19, 20). Ariko kandi, kudatungana kwa kimuntu n’imihangayiko yo muri iyi gahunda y’ibintu, rimwe na rimwe bishobora gutuma tubona ko tudakwiriye rwose.
2 Mu gihe ibyo byaba bibaye, dushobora guhumurizwa n’urwandiko intumwa Pawulo yandikiye Abakristo basizwe b’i Korinto. Yanditse agira ati “dufite ubwo butunzi mu nzabya z’ibumba” (2 Kor 4:7). Pawulo yari afite icyizere ubwo yagiraga ati “ubwo dufite uwo murimo . . . ntiducogora” (2 Kor 4:1, 2). Mu by’ukuri, gukomeza gutangaza ubutumwa bwiza ‘nta gucogora,’ ni ikibazo gishishikaza buri wese muri twe, yaba uwasizwe cyangwa uwo mu ‘zindi ntama.’ Dukeneye imbaraga zituruka ku Mana, yo itanga “imbaraga zisumba byose.”—Yoh 10:16; 2 Kor 4:7b.
3 Igiteye inkunga ni uko Abahamya benshi ari ababwirizabutumwa b’abanyamwete, n’ubwo bahangana no kurwanywa gukaze, ibibazo bikomeye by’uburwayi, cyangwa udufaranga tw’intica ntikize. Twese tugomba kumenya ko umurimo wacu wo kubwiriza ushyigikiwe na Yehova. Aho kureka ngo gucika intege cyangwa ubwoba bicogoze icyemezo twafashe cyo kubwiriza, nimucyo ‘dukomerere mu Mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi.’—Ef 6:10; Imig 24:10.
4 Uko Wabona Imbaraga z’Imana: Komeza gusenga wihanganye, usaba Imana ubufasha n’imbaraga (Rom 12:12; Fili 4:6, 7). Hanyuma, ubigiranye umutima wawe wose, iringire ko Yehova azaguha imbaraga zisumba byose (Imig 3:5). Soma mu magazeti yacu inkuru zivuga ibyerekeye imibereho y’abantu bo muri iki gihe, kuko zitanga igihamya cy’uko Yehova arimo afasha abagaragu be bo muri iki gihe, kugira ngo bihanganire ibigeragezo. Girana imishyikirano ya bugufi n’abavandimwe mu itorero, kandi ntiwigere usiba amateraniro.—Rom 1:11, 12; Heb 10:24, 25.
5 Nimucyo dukore ibyo dushoboye byose, kugira ngo tube abakwiriye kubona imbaraga za Yehova—ni ukuvuga imbaraga zisumba byose, ari na zo zizadufasha kudacogora mu murimo ukomeye cyane kurusha iyindi yose, wo kubwiriza iby’Ubwami.