ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 2/04 p. 1
  • Umurimo ushyigikiwe n’Imana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umurimo ushyigikiwe n’Imana
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2004
  • Ibisa na byo
  • Yehova Atanga Imbaraga Zisumba Byose
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Jya uha agaciro igikundiro ufite cyo gukora umurimo wo kubwiriza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • Inyigisho ziva ku Mana ni iz’agaciro katagereranywa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Mukomeze Kuvuga Ijambo ry ’Imana Mushize Amanga
    Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2004
km 2/04 p. 1

Umurimo ushyigikiwe n’Imana

1 Muri iki gihe, mu bagaragu b’Imana usanga abize amashuri ahambaye, abafite ubutunzi cyangwa abakomeye muri iyi si ari bake. Kubera iyo mpamvu, hari abantu basuzugura umurimo wacu, bakawubona nk’aho ari uw’agaciro gake (Yes 53:3). Icyakora, umurimo dukora wo kwigisha Bibiliya watumye abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi babona ihumure kandi bagira ibyiringiro. Ni gute abantu bo muri rubanda rusanzwe bashoboye kugera kuri ibyo bintu bitangaje? Bari bashyigikiwe n’Imana (Mat 28:19, 20; Ibyak 1:8). Intumwa Pawulo yabisobanuye agira ati “Imana yatoranije abaswa bo mu isi ngo ikoze isoni abanyabwenge.”​—1 Kor 1:26-29.

2 Abenshi mu ntumwa n’abandi Bakristo bo mu kinyejana cya mbere bari “abaswa batigishijwe” (Ibyak 4:13). Nyamara kandi, bubahirizaga itegeko ryo kubwiriza ubutumwa bwiza bashize amanga, kandi Yehova yabahaye umugisha mu mihati bashyiragaho. N’ubwo bahuraga n’inzitizi kandi bakarwanywa, ‘ijambo ry’Umwami ryaragwiriye cyane, kandi rikomeza kuganza.’ Nta kintu cyashoboraga guhagarika uwo murimo kubera ko wari ushyigikiwe n’Imana (Ibyak 5:38, 39; 19:20). Ibyo ni na ko byagenze muri iki gihe. Ndetse n’abayobozi bafite ububasha bagiye baturwanya bivuye inyuma, ariko ntibashoboye kubuza ubutumwa bwiza kuganza no gusagamba.​—Yes 54:17.

3 Ni Imana yonyine ikwiriye kubishimirwa: Mbese kuba Imana yaradutonesheje ikatugira abakozi bayo, byaba biduha impamvu zo kwirata? Habe na gato! Ubwo Pawulo yasobanuraga umurimo Abakristo bakora, yaranditse ati “dufite ubwo butunzi mu nzabya z’ibumba, kugira ngo imbaraga zisumba byose zibe iz’Imana zidaturutse kuri twe” (2 Kor 4:7). Pawulo yari azi ko imbaraga ahabwa n’Imana ari zo zonyine zatumaga ashobora gukora umurimo we.​—Ef 6:19, 20; Fili 4:13.

4 Mu buryo nk’ubwo, natwe tuzirikana ko ‘gutabarwa kuvuye ku Mana’ ari ko gutuma dushobora gukora umurimo wo kubwiriza (Ibyak 26:22). Binyuriye kuri uwo murimo wo kubwiriza ukorerwa ku isi hose, Yehova adukoresha mu buryo butangaje mu gikorwa cyo guhindisha amahanga umushyitsi, ibyo bikaba bisura urubanza rwegereje cyane ruzayamenagura (Hag 2:7). Mbega igikundiro dufite cyo kuba turi “abakozi bakorana n’Imana” mu murimo ukomeye w’isarura ryo mu buryo bw’umwuka!​—1 Kor 3:6-9, NW.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze