Amateraniro y’Umurimo yo muri Werurwe
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 2 Werurwe
Indirimbo ya 3
Imin 8: Amatangazo y’iwanyu. Amatangazo yatoranyijwe mu Murimo Wacu w’Ubwami.
Imin 15: “Mujye Mukorera Mutya Kugira ngo Munyibuke.” Disikuru itangwe n’umusaza. Gira icyo uvuga mu magambo ahinnye ku bihereranye n’ibiri mu gitabo Umurimo Wacu, ku ipaji ya 80-82, utsindagiriza akamararo ko guterana ku Rwibutso.
Imin 22: “Cengeza mu Bandi Ibyiringiro by’Ubuzima bw’Iteka.” Girana ikiganiro n’abaguteze amatwi kuri iyo ngingo. Sobanura mu magambo ahinnye ukuntu ibibazo bishobora gukoreshwa mu buryo bugira ingaruka nziza, kugira ngo umuntu akomeze ikiganiro. Tanga ingero z’ibibazo biyobora ibitekerezo by’umuntu n’ibisaba ko umuntu avuga icyo atekereza, bishobora gukoreshwa mu gutangiza ibiganiro. (Reba igitabo Manuel pour l’Ecole du ministère théocratique, ku ipaji ya 50-51, paragarafu ya 10-12.) Teganya umubwiriza ubishoboye kugira ngo yerekane bumwe mu buryo bwatanzwe bwo gutangiza ibiganiro ku ncuro ya mbere, hamwe no mu gusubira gusura, agaragaza ukuntu icyigisho cya Bibiliya gitangizwa.
Indirimbo ya 88 n’isengesho risoza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 9 Werurwe
Indirimbo ya 60
Imin 8: Amatangazo y’iwanyu. Raporo y’imibare y’ibibarurwa.
Imin 15: Ingingo z’Ingenzi z’Ibikubiye mu Gatabo Gashya Un livre pour tous les hommes. Girana ikiganiro n’abaguteze amatwi ku mpamvu dukwiriye gusuzuma Bibiliya. Ako gatabo kateguriwe gufasha abantu bashobora kuba barize cyane, ariko bakaba bazi ibintu bike ku bihereranye na Bibiliya. Aho kugira ngo ako gatabo kagerageze kubemeza ko Bibiliya yahumetswe n’Imana, karareka ibihamya bikaba ari byo byivugira ubwabyo. Tugomba kugasoma kandi tukakageza ku bandi, hakubiyemo n’abantu twigana na bo.
Imin 22: “Mbese, Tuzongera Kubukora?” (Paragarafu ya 1-11) Mu bibazo n’ibisubizo. Vuga ibintu by’ingenzi byabonetse muri kampeni yo gukora ubupayiniya bw’ubufasha, yakozwe mu mezi ya Werurwe, Mata na Gicurasi umwaka ushize, nk’uko bivugwa muri Annuaire 1998. Vuga umubare w’abakoze ubupayiniya bw’ubufasha mu itorero ryanyu icyo gihe. Gira icyo uvuga ku migisha y’ako kanya umuntu avana mu gukora ubupayiniya, kandi werekane ukuntu iyo mihati yihariye ituma itorero rijya mbere. Garagaza gahunda z’umurimo zateguwe mu itorero ryanyu muri Mata na Gicurasi, zagenewe gufasha abantu benshi kugira ngo bakore ubupayiniya. Ababwiriza bashobora guhabwa za fomu nyuma y’amateraniro.
Indirimbo ya 195 n’isengesho risoza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 16 Werurwe
Indirimbo ya 43
Imin 8: Amatangazo y’iwanyu. Tumira abashimishijwe bose kugira ngo bazaterane disikuru yihariye izaba ku itariki ya 29 Werurwe. Iyo disikuru izaba ifite umutwe uvuga ngo “Impamvu Ushobora Kwiringira Bibiliya.”
Imin 15: Uburyo bwo kwagura Umurimo Wawe. Ibiganiro bishingiye ku gitabo Umurimo Wacu, igice cya 9. Iyo disikuru (hakubiyemo no kugirana ibiganiro n’abateze amatwi), byaba byiza itanzwe n’umusaza urangwa n’igishyuhirane kugira ngo atere abandi inkunga yo kugira amajyambere.
Imin 22: “Mbese, Tuzongera Kubukora?” (Paragarafu ya 12-19) Mu bibazo n’ibisubizo. Suzuma ibisabwa bivugwa mu gitabo Umurimo Wacu, ku ipaji ya 113-114. Sobanura ukuntu gukora ubupayiniya bw’ubufasha bitegurira umuntu kuba umupayiniya w’igihe cyose. Gira abo utumira bakoze ubupayiniya bw’ubufasha muri Werurwe, Mata na Gicurasi umwaka ushize, bavuge ukuntu bateguye ingengabihe yabo kugira ngo bagere ku masaha 60 asabwa. Ni iyihe ngengabihe mu ziri ku ipaji ya nyuma y’uyu mugereka yari ihuje cyane n’imimerere yabo? Ukurikije uko igihe kibikwemerera, vuga ingero z’ibyabaye ziboneka muri Annuaire 1987, ku ipaji ya 48-49, 245-246. Tera ababwiriza inkunga yo gufata fomu nyuma y’amateraniro.
Indirimbo ya 224 n’isengesho risoza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 23 Werurwe
Indirimbo ya 94
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Tera bose inkunga yo gutangira gutumira abantu bashimishijwe mu Rwibutso ruzaba ku itariki ya 11 Mata. Erekana kopi y’urupapuro rwo gutumiriraho, kandi utere bose inkunga yo kwaka kopi nyinshi no gutangira kuzitanga muri iki cyumweru. Tangaza amazina y’abantu bose bazakora ubupayiniya bw’ubufasha muri Mata. Sobanura ko igihe cyo kubisaba kitararenga cyane. Garagaza gahunda yose y’amateraniro y’umurimo iteganyijwe muri Mata.
Imin 20: Tegura Abakiri Bashya Kugira ngo Bakore Umurimo wo Kubwiriza. Disikuru hamwe n’ikiganiro ugirana n’abaguteze amatwi. Abayobora icyigisho mu gitabo Ubumenyi bagomba gutekereza ku bihereranye no gutegura umwigishwa wabo kugira ngo yifatanye mu murimo wo kubwiriza. Garagaza ibivugwa mu gitabo Ubumenyi, ku ipaji ya 105-106, paragarafu ya 14, no ku ipaji ya 179, paragarafu ya 20. Suzuma uburyo bugomba kwitabwaho kugira ngo abakiri bashya bemererwe kuba ababwiriza batarabatizwa, buboneka mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Ugushyingo 1988, ku ipaji ya 16-17, paragarafu ya 7-10 (mu Gifaransa). Suzuma ibitekerezo byatanzwe mu mugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo mu Ugushyingo 1996, paragarafu ya 19, ku bihereranye no gufasha ababwiriza bashya batarabatizwa kugira ngo batangire umurimo.
Imin 15: Agasanduku k’Ibibazo. Mu bibazo n’ibisubizo. Umusaza asuzume ingingo iri mu gitabo Umurimo Wacu, ku ipaji ya 130, paragarafu ya 3, no ku ipaji ya 131, paragarafu ya 1.
Indirimbo ya 47 n’isengesho risoza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 30 Werurwe
Indirimbo ya 29
Imin 12: Amatangazo y’iwanyu. Ibutsa bose gutanga raporo y’umurimo wo kubwiriza yo muri Werurwe. Erekana inomero z’amagazeti ya vuba aha, ugaragaze ingingo ushobora gutsindagiriza igihe uyatanga, kandi uvuge n’ingingo zihariye zo kuganirwaho. Suzuma “Ibyibutswa Bihereranye n’Urwibutso,” kandi uvuge gahunda zo mu itorero ryanyu zihereranye n’Urwibutso. Bose bagomba gukora gahunda za nyuma zo gufasha abigishwa ba Bibiliya hamwe n’abandi bantu bashimishijwe kugira ngo bazaterane. Ibutsa bose gukora uko bashoboye kugira ngo bakurikize gahunda y’Urwibutso yo gusoma Bibiliya, yo ku itariki ya 6-11 Mata, nk’uko igaragazwa mu gatabo Dusuzume Ibyanditswe Buri Munsi.
Imin 13: “Bana—Ni Mwe Byishimo Byacu!” Mu bibazo n’ibisubizo. Vuga inkuru y’ibyabaye iboneka mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kanama 1987, ku ipaji ya 25.—Mu Gifaransa.
Imin 20: Uburyo bwo Kurwanya Ingorane yo Gucika Intege mu Buryo bw’Umwuka. Abasaza babiri bagirane ikiganiro gishingiye ku gasanduku ko mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mutarama 1986, ku ipaji ya 19 (mu Gifaransa). Kuri buri kimwe mu “Bimenyetso Biranga Ugucika Intege,” sobanura mu buryo buhuje n’Ibyanditswe, ukuntu umuntu ashobora kungukirwa n’ “Ubufasha bwo Kwihangana” bujyaniranye n’ibyo bimenyetso. Hanyuma ugire ababwiriza babiri ubaza ibibazo, kugira ngo bavuge ukuntu gushyira mu bikorwa izo ngingo byabafashije gukomeza gukomera mu buryo bw’umwuka.
Indirimbo ya 140 n’isengesho risoza.