ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 9/98 p. 4
  • Abapayiniya Bafasha Abandi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abapayiniya Bafasha Abandi
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Ibisa na byo
  • Uburyo bwo kwagura umurimo
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Imigisha Ibonerwa mu Gukora Umurimo w’Ubupayiniya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Imigisha ibonerwa mu murimo w’ubupayiniya
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
  • Ihinduka ku Mubare w’Amasaha Abapayiniya Basabwa Kuzuza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
km 9/98 p. 4

Abapayiniya Bafasha Abandi

1 Yesu yaravuze ati “ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake: nuko mwinginge nyir’ibisarurwa ngo yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” Kubera ko abasaruzi bo mu kinyejana cya mbere bari bake kandi bakaba bari bafite ifasi nini bagombaga kubwirizamo, Yesu yashoboraga kubasaba kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi uko bishoboka kose, abohereza umwe umwe. Ariko kandi, ‘yatumye babiri babiri’ (Luka 10:1, 2). Kuki yohereje babiri babiri?

2 Abo bigishwa bari bamaze igihe gito, kandi bataraba inararibonye. Mu kubwiriza ari babiri babiri, bashoboraga guhugurana no guterana inkunga. Nk’uko Salomo yabivuze, “ababiri baruta umwe” (Umubw 4:9, 10). Ndetse na nyuma yo gusukwa k’umwuka wera kuri Pentekote mu wa 33 I.C., Pawulo, Barinaba ndetse n’abandi, baherekezaga bagenzi babo bizerwa bagiye mu murimo (Ibyak 15:35). Mbega ukuntu bamwe muri bo bagomba kuba baragize igikundiro cyo gutozwa mu buryo bwa bwite n’abagabo nk’abo babishoboye!

3 Gahunda Nziza yo Gutanga Imyitozo: Nk’uko byari bimeze mu kinyejana cya mbere, itorero rya Gikristo ryo muri iki gihe ni umuteguro ufite gahunda yo kubwiriza. Uwo muteguro unaduha imyitozo. Twese buri muntu ku giti cye, icyifuzo cyacu kivuye ku mutima cyagombye kuba icyo kwamamaza ubutumwa bwiza mu buryo bugira ingaruka nziza uko bishoboka kose. Kugira ngo ababwiriza benshi kurushaho bashobore gutera imbere mu bihereranye no kugira ingaruka nziza mu murimo, hari ubufasha butangwa.

4 Mu Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami riherutse kuba, Sosayiti yatangije porogaramu igenewe abapayiniya, kugira ngo bafashe abandi mu murimo wo kubwiriza. Mbese ibyo birakenewe? Yego rwose. Ababwiriza basaga miriyoni babatijwe mu myaka itatu ishize, kandi abenshi muri bo bakeneye gutozwa kugira ngo babe abantu bagira ingaruka nziza mu murimo wo kubwiriza. Ni ba nde bashobora gukoreshwa mu guhaza icyo cyifuzo?

5 Abapayiniya b’igihe cyose, bashobora gutanga ubufasha. Umuteguro wa Yehova, ubaha inama nyinshi n’imyitozo bihagije. Abapayiniya bahabwa inyigisho zihuje n’ibyo bakeneye mu gihe cy’ibyumweru bibiri bamara bari mu Ishuri ry’Umurimo w’Abapayiniya. Nanone kandi, bungukirwa n’ibyo bigishwa mu nama bagirana n’umugenzuzi w’akarere n’uw’intara, hamwe n’ubuyobozi bahabwa n’abasaza. N’ubwo abapayiniya bose atari inararibonye nk’uko byari bimeze kuri Pawulo na Barinaba, bishimira kugeza ku bandi babwiriza imyitozo y’ingirakamaro bahabwa.

6 Ni Nde Uzungukirwa? Mbese, ababwiriza bashya cyangwa ababatijwe vuba ni bo bonyine bagomba kwifatanya muri iyo porogaramu? Si ko bimeze! Hari abakiri bato n’abakuze bamaze imyaka myinshi baramenye ukuri, ariko bakaba bakeneye ubufasha mu buryo runaka bwo gukora umurimo. Bamwe bakora neza umurimo wo gutanga ibitabo n’amagazeti, ariko bakaba bagira ingorane mu gusubira gusura cyangwa gutangiza ibyigisho bya Bibiliya. Abandi bashobora gutangiza ibyigisho bya Bibiliya bitabagoye, ariko bakabona ko abo bayoborera nta majyambere bagira. Ni iki kibabuza kugira amajyambere? Abapayiniya b’inararibonye bashobora gusabwa kubibafashamo. Abapayiniya bamwe bagira ingaruka nziza mu gutuma abantu bashimishwa, mu gutangiza ibyigisho bya Bibiliya, no kuyobora abigishwa bashya ku muteguro. Ubuhanga bwabo buzaba ingirakamaro muri iyo porogaramu nshya.

7 Mbese, ubona ko gahunda yawe itakwemerera kwifatanya kenshi mu materaniro asanzwe y’itorero y’umurimo wo kubwiriza nk’uko ubyifuza? Umupayiniya ashobora gukorana nawe mu bihe abandi babwiriza batabonetse.

8 Gufatanya mu Buryo Bwiza Birakenewe: Incuro ebyiri mu mwaka, abasaza bazakora gahunda kugira ngo ababwiriza bakeneye ubufasha bwa bwite, bifatanye muri porogaramu y’Abapayiniya Bafasha Abandi. Niba wemeye guhabwa ubwo bufasha, umvikana n’umubwiriza w’umupayiniya baguhaye ngo agufashe; mushyireho gahunda ihamye y’umurimo kandi muyikurikize. Ubahiriza buri gahunda mwahanye. Mu gihe murimo mukorana, itegereze uko abwiriza ubutumwa bwiza mu buryo bugira ingaruka nziza. Gerageza kumenya impamvu uburyo runaka bwo gutangiza ibiganiro bugira ingaruka nziza. Fatana uburemere inama umubwiriza w’umupayiniya ashobora kuguha kugira ngo urusheho kunoza uburyo bwawe bwo gutangiza ibiganiro. Uko ushyira mu bikorwa ibintu wiga, amajyambere ugira mu murimo azarushaho kugaragara, kuri wowe ubwawe ndetse no ku bandi. (Reba muri 1 Timoteyo 4:15.) Mujye mukorana kenshi uko bishoboka kose, mwifatanye mu bice byose bigize umurimo, hakubiyemo no gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho, ariko wibande cyane cyane aho ukeneye ubufasha bwa bwite.

9 Umugenzuzi w’umurimo ashishikazwa n’amajyambere azagerwaho. Mu gihe runaka, azajya abonana n’uyobora Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero, kugira ngo arebe ukuntu wungukirwa n’iyo porogaramu. Mu buryo nk’ubwo, umugenzuzi w’akarere azagufasha igihe azaba yasuye itorero.

10 Yehova ashaka ko ubwoko bwe butozwa, ‘bukagira ibibukwiriye byose, ngo bukore imirimo myiza yose’ (2 Tim 3:17). Bona ko porogaramu y’Abapayiniya Bafasha Abandi ari uburyo bwateganyijwe bwo gufasha abantu bifuza kongera ubushobozi bwabo bwo kubwiriza ijambo. Niba ufite igikundiro cyo kwifatanya muri iyo porogaramu, bikore ufite ugushimira, ukwicisha bugufi n’ibyishimo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze