Amakuru ya Gitewokarasi
Muri Afurika y’Iburasirazuba, guhera ku itariki ya 1 Nzeri hashinzwe uturere tune dushya, muri ubu buryo bukurikira: uturere tubiri muri Kenya, kamwe muri Tanzaniya, n’akandi kamwe mu Rwanda. Ubu dufite uturere 16 muri Kenya, 9 muri Tanzaniya, 4 mu Rwanda, 2 muri Uganda na 2 muri Sudani.
Kenya: Muri Mata, Kenya yatanze raporo y’abapayiniya b’abafasha 2.091, bikaba ari ubwa mbere bari barenze 2.000. Ababwiriza barenga 29 ku ijana by’ababwiriza bose, bifatanyije mu buryo runaka mu murimo w’ubupayiniya.
Rwanda: Abapayiniya babiri b’abafasha bo mu itorero rimwe ryo mu Rwanda, batanze amagazeti 224 mu kwezi kwa Gicurasi.
Sudani: Hatanzwe raporo y’umubare ushimishije w’abateranye ku Rwibutso, bakaba bari bakubye incuro zisaga eshanu umubare w’ababwiriza bose.
Tanzaniya: Mu kwezi kwa Mata, hatanzwe raporo y’ukwiyongera gushya k’umubare w’abapayiniya b’abafasha 824.
Uganda: Muri porogaramu y’Umunsi w’Ikoraniro Ryihariye ry’Umunsi umwe riherutse kuba, habonetse umubare ushimishije w’abateranye bagera ku 3.191, ni ukuvuga hafi 150 ku ijana by’ababwiriza bose.