ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 9/98 p. 3
  • Amakuru ya Gitewokarasi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amakuru ya Gitewokarasi
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Ibisa na byo
  • Amakuru ya Gitewokarasi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
km 9/98 p. 3

Amakuru ya Gitewokarasi

Muri Afurika y’Iburasirazuba, guhera ku itariki ya 1 Nzeri hashinzwe uturere tune dushya, muri ubu buryo bukurikira: uturere tubiri muri Kenya, kamwe muri Tanzaniya, n’akandi kamwe mu Rwanda. Ubu dufite uturere 16 muri Kenya, 9 muri Tanzaniya, 4 mu Rwanda, 2 muri Uganda na 2 muri Sudani.

Kenya: Muri Mata, Kenya yatanze raporo y’abapayiniya b’abafasha 2.091, bikaba ari ubwa mbere bari barenze 2.000. Ababwiriza barenga 29 ku ijana by’ababwiriza bose, bifatanyije mu buryo runaka mu murimo w’ubupayiniya.

Rwanda: Abapayiniya babiri b’abafasha bo mu itorero rimwe ryo mu Rwanda, batanze amagazeti 224 mu kwezi kwa Gicurasi.

Sudani: Hatanzwe raporo y’umubare ushimishije w’abateranye ku Rwibutso, bakaba bari bakubye incuro zisaga eshanu umubare w’ababwiriza bose.

Tanzaniya: Mu kwezi kwa Mata, hatanzwe raporo y’ukwiyongera gushya k’umubare w’abapayiniya b’abafasha 824.

Uganda: Muri porogaramu y’Umunsi w’Ikoraniro Ryihariye ry’Umunsi umwe riherutse kuba, habonetse umubare ushimishije w’abateranye bagera ku 3.191, ni ukuvuga hafi 150 ku ijana by’ababwiriza bose.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze