Amateraniro y’Umurimo yo muri Nzeri
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 7 Nzeri
Indirimbo ya 28
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Amatangazo yatoranyijwe mu Murimo Wacu w’Ubwami. Suzuma agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Inama.”
Imin 15: “Dushobora Gukora Imirimo Iruta Iyo Yakoze.” Mu bibazo n’ibisubizo. Tera bose inkunga yo kwishyiriraho intego zishyize mu gaciro mu mwaka w’umurimo utaha, no gukorana umwete kugira ngo bazigereho.—Reba igitabo Umurimo Wacu, ku ipaji ya 117-118.
Imin 20: “Abapayiniya Bafasha Abandi.” Umusaza asobanure ko uretse imyitozo itangirwa mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, hashyizweho porogaramu igenewe abapayiniya kugira ngo bafashe abandi mu buryo bwa bwite mu murimo. Abaze ibibazo bishingiye kuri iyo ngingo, maze asabe abamuteze amatwi kugira icyo babivugaho, cyane cyane abapayiniya n’ababwiriza bifatanya muri iyo porogaramu. Suzuma uburyo bwo kubonera ingaruka nziza cyane muri iyo porogaramu. Abapayiniya bashobora kuvuga ukuntu bishimiye kandi bakungukirwa no kwifatanya mu gufasha abandi. Ababwiriza bafashijwe, bashobora kuvuga ukuntu bishimira ubwo buryo bwateganyijwe bwuje urukundo, hanyuma bakavuga ibintu byabafashije kugera kuri byinshi no kubonera ibyishimo mu murimo.
Indirimbo ya 172 n’isengesho risoza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 14 Nzeri
Indirimbo ya 160
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Raporo y’imibare y’ibibarurwa.
Imin 15: Ni Iki Imana Idusaba? Disikuru. Mu cyumweru gitaha, tuzatangira kwiga ako gatabo mu cyigisho cy’igitabo. Tera bose inkunga yo kwitegura mbere y’igihe no guterana buri teraniro kugira ngo bamenye neza ako gatabo, banamenye uburyo bakigana n’abandi. Soma paragarafu ifite agatwe kavuga ngo “Uburyo bwo Gukoresha Aka Gatabo.” Ifashishe ibivugwa mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gashyantare 1997, ku ipaji ya 9-10, kugira ngo utsindagirize akamaro ko kwigisha ukoresheje ibibazo, imirongo y’Ibyanditswe n’amashusho biri muri ako gatabo. Abayobora icyigisho cy’igitabo bagombye guha urugero rwiza abayobora ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo, batarondogora cyane cyangwa ngo batange ibitekerezo byinshi.—Reba umugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Gicurasi 1997, ku ipaji ya 3, paragarafu ya 5.
Imin 20: Twakoze Umurimo Dute mu Mwaka Ushize? Umwanditsi hamwe n’umugenzuzi w’umurimo, basuzume raporo y’umurimo y’itorero hamwe n’umubare w’abateranye mu mwaka ushize. Bagaragaze ibintu bitera inkunga biri muri iyo raporo, maze bibande ku hakeneye kunonosorwa. Mbese, ababwiriza bose bifatanyije mu murimo wo kubwiriza mu kwezi kwa Kanama? Bavuge ibyo abasaza bazibandaho mu mezi ataha, harimo no gufasha ababwiriza bose kujya babwiriza buri gihe. Bavuge ingingo zikwiriye zo muri raporo iheruka y’umugenzuzi w’akarere.
Indirimbo ya 144 n’isengesho risoza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 21 Nzeri
Indirimbo ya 122
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Amakuru ya Gitewokarasi.
Imin 15: Ibikenewe iwanyu.
Imin 20: “Menya Abavandimwe Bawe.” Mu bibazo n’ibisubizo. Shyiramo ibitekerezo byo mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukwakira 1988, ku ipaji ya 10-11 (mu Gifaransa). Tera bose inkunga yo gufata iya mbere kugira ngo bamenyane neza kurushaho.
Indirimbo ya 34 n’isengesho risoza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 28 Nzeri
Indirimbo ya 17
Imin 12: Amatangazo y’iwanyu. Ibutsa ababwiriza gutanga raporo z’umurimo z’ukwezi kwa Nzeri. Tera bose inkunga yo kuzarushaho kwitabira gukora umurimo wo ku nzu n’inzu mu kwezi k’Ukwakira, kugira ngo bazatange amagazeti menshi kurushaho. Gira icyo uvuga ku bikubiye mu Murimo Wacu w’Ubwami wo mu kwezi k’Ukwakira 1996, ku ipaji ya 8, utange ibitekerezo ku bihereranye n’uko umuntu yategura uburyo bwo gutangiza ibiganiro. Erekana uburyo bwo gutanga amagazeti asohotse vuba. Fata amagazeti menshi uzakoresha mu mpera z’icyumweru.
Imin 20: “Abagenzuzi Bafata Iya Mbere—Umugenzuzi w’Umurimo.” Disikuru, itangwe n’umugenzuzi w’umurimo. Nyuma yo gusuzuma ibijyanye n’inshingano ze, asobanure uburyo itorero rishobora kwifatanyiriza hamwe kugira ngo ryagure umurimo mu karere ribwirizamo, no kurushaho kugira ingaruka nziza.
Imin 13: Ni iki Gikenewe Kugira ngo Umuntu Abe Umubwiriza Mwiza mu Itorero? Disikuru no kugirana ikiganiro na bamwe mu baguteze amatwi. Si ngombwa kugira ubushobozi buhanitse cyangwa impano runaka; ahubwo, byaba byiza cyane twese duharaniye kugira umutima ukunze urangwa n’urukundo, kwicisha bugufi, kugira ishyaka no gushimira. Tumira abaguteze amatwi kugira ngo batange impamvu zigaragaza ko imico nk’iyi ikurikira ari iyo kwifuzwa: (1) kurangwa n’ibyishimo, (2) guterana ubudasiba no kwifatanya mu materaniro, (3) kuba umuntu yiteguye kwemera no gusohoza neza inshingano ahawe. (4) gufatanya n’abasaza no kwifatanya muri gahunda zagenewe itorero, (5) gushishikarira gufasha abandi ubikuye ku mutima, no (6) kwifatanya buri gihe mu murimo wo kubwiriza kandi ugatanga raporo ya buri kwezi utazuyaje.
Indirimbo ya 25 n’isengesho risoza.