Igikoresho Gishya cyo Gufasha Abantu Kumenya Ibyo Imana Idusaba
“KIVUGA ibintu mu buryo bworoheje, butaziguye, kandi bwiza ku buryo bizatuma habaho ingaruka nziza zirenze izari zitezwe. Ingingo zitangwa mu buryo bwumvikana neza kandi bushimishije, ku buryo bizatuma umuntu wese ufite umutima utaryarya, ukora ubushakashatsi, avuga ati ‘Imana iri muri mwe koko’ ” (1 Abakorinto 14:25). Uko ni ko Umuhamya wa Yehova umwe wo muri Thailande yavuze, igihe yasobanuraga ibihereranye n’agatabo gashya gafite umutwe uvuga ngo Ni Iki Imana Idusaba? Kasohowe na Watch Tower Society mu Makoraniro y’Intara yo mu wa 1996/97, afite umutwe uvuga ngo “Intumwa z’Amahoro y’Imana.”
Ako gatabo k’amapaji 32, gafite amabara menshi, kagenewe gukoreshwa mu kwiga Bibiliya. Gakubiyemo inyigisho z’ibanze za Bibiliya. Hakoreshejwe amagambo yoroshye kandi ahinnye, asobanura neza icyo Imana idusaba. Nta bwo abasomyi bagombye kugira ingorane zo kuyumva. Ni gute ushobora kuyobora icyigisho cya Bibiliya muri ako gatabo gashya?
Koresha ibibazo. Hari ibibazo biboneka ku ntangiriro ya buri somo. Uzasanga imibare iranga amaparagarafu abonekamo ibisubizo by’ibyo bibazo, iri mu dukubo nyuma ya buri kibazo. Ibyo bibazo bishobora gukoreshwa mu gihe cyo kwiga no mu isubiramo. Urugero, igihe utangiye kuyobora icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo, ushobora kubaza umwigishwa ibibazo kugira ngo wumve ibyo ari busubize. Aho gukosora muri ako kanya ibisubizo byose bitari byo, ushobora gukomeza icyigisho. Mu gihe isomo rimaze kurangira, ushobora kuba wagaruka ku bibazo kugira ngo urebe niba umwigishwa ashobora noneho kubisubiza mu buryo buhuje na Bibiliya.
Reba imirongo y’Ibyanditswe. Muri buri somo, amagambo magufi agaragaza ukuri kwa Bibiliya, aherekejwe n’imirongo y’Ibyanditswe iyashyigikira. Kubera ko imyinshi mu mirongo y’Ibyanditswe yagiye ivugwa ntiyandukurwe, ni iby’ingenzi gutera umwigishwa inkunga yo kureba iyo mirongo muri Bibiliya ye bwite. Akeneye gusoma no gutekereza ku Ijambo ry’Imana mbere y’uko ashobora kuba yarikurikiza mu mibereho ye.—Yosuwa 1:8.
Tsindagiriza amashusho. Ako gatabo kagizwe n’amafoto menshi hamwe n’amashusho—hakaba harimo asaga 50 yose hamwe. Ayo ntiyashyiriweho gusa gushishikaza amaso, ahubwo yanashyiriweho gutanga ubufasha bw’inyongera mu kwigisha. Urugero, amasomo abiri aheruka (buri somo rikaba riri ku ipaji imwe imwe, ayo mapaji yombi akaba ateganye) afite imitwe ivuga ngo “Gufasha Abandi Gukora Ibyo Imana Ishaka” na “Umwanzuro Wawe wo Gukorera Imana.” Amafoto yakwirakwijwe kuri ayo mapaji yombi, yerekana inzira y’amajyambere yo mu buryo bw’umwuka uwo muntu yagize, amwerekana igihe arimo atanga ubuhamya mu buryo bufatiweho, arimo yifatanya mu murimo wo ku nzu n’inzu, arimo yiyegurira Imana, hanyuma arimo abatizwa. Iyo uyoboye ibitekerezo by’umwigishwa kuri ayo mashusho, umufasha kubona intambwe asabwa gutera kugira ngo akorere Imana.
Byagenda bite mu gihe umuntu ushimishijwe yaba atazi gusoma neza, cyangwa akaba adashobora gusoma na mba? Sosayiti irimo irakora ako gatabo gashya kugira ngo kaboneke kuri kasete, kari mu ndimi nyinshi. Iyo kasete iriho ibivugwa muri ako gatabo, hamwe n’imirongo myinshi y’Ibyanditswe yavuzwe. Yakozwe muri ubu buryo bukurikira: ikibazo cya mbere kirasomwa, hagakurikiraho paragarafu (cyangwa amaparagarafu) ikubiyemo igisubizo cyacyo, hamwe n’imirongo imwe n’imwe y’Ibyanditswe yavuzwe. Hanyuma, hasomwa ikibazo gikurikiyeho, gikurikiwe n’umwandiko, hamwe n’imirongo y’Ibyanditswe ikubiyemo igisubizo cyacyo, maze bigakomeza bityo. Umwigishwa ashobora gutega amatwi ibyafashwe kuri kasete, igihe ategura icyigisho. Nanone kandi, kasete ishobora gukoreshwa mu gihe cyo kuyobora icyigisho.
Abari muri iryo koraniro, bari bashishikajwe no gukoresha ako gatabo gashya mu murimo wabo wo mu murima. Urugero, nyuma y’iminsi mike gusa babonye ako gatabo, abapayiniya babiri (ababwirizabutumwa b’igihe cyose) bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bagahaye umugabo n’umugore bari bamaze igihe gito bashakanye, bakaba barajyaga babasura. Ubwo uwo mugabo n’umugore we barebaga ku rutonde rw’ibikubiyemo, bashimishijwe n’isomo rifite umutwe uvuga ngo “Ibikorwa Imana Yanga Urunuka.” Uwo mugore yagize ati “nahoraga nigishwa ko Imana itashoboraga na rimwe kugira urwango—ko ari urukundo rusa. Iryo ni ryo somo ngiye gusoma mbere na mbere.” Icyumweru cyakurikiyeho, igihe abo bapayiniya bombi bari bagarutse, uwo mugore yagize ati “nari ndimo nsoma ka gatabo gashya. Birakomeye gukora ibintu byose twagombye gukora. Nta bwo Yehova atwishimira—kuko tutashyingiranywe. Ariko, twamaze gufata umwanzuro. Twakoze imyiteguro yo gushyingiranwa ku wa Gatanu w’igitaha.” Bahobeye abo bapayiniya bombi, maze bongeraho bati “turasaba imbabazi bitewe no kuba tudafite icyigisho cya buri gihe, ariko kandi, uwo ni umutwaro munini dutuye.”
Mu buryo ubwo ari bwo bwose, koresha ako gatabo gashya gafite umutwe uvuga ngo Ni iki Imana Idusaba? Ni igikoresho cyiza cyo gufasha abandi kumenya icyo Imana idusaba.
[Amafoto yo ku ipaji ya 10]
Ni gute uzakoresha ako gatabo gashya?