Uko twakoresha agatabo Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
Agatabo gashya kagenewe kudufasha gusubira gusura no gutangiza ibyigisho bya Bibiliya
1. Ni akahe gatabo gashya kagenewe kudufasha gusubira gusura no gutangiza ibyigisho bya Bibiliya kasohotse mu ikoraniro ry’intara ryari rifite umutwe uvuga ngo “Rinda umutima wawe”?
1 Mu ikoraniro ry’intara ryari rifite umutwe uvuga ngo “Rinda umutima wawe,” twishimiye ko hasohotse agatabo kazadufasha gusubira gusura no gutangiza ibyigisho bya Bibiliya. Agatabo Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana gafite ibyo gahuriyeho n’ako kasimbuye ka Ni iki Imana idusaba?, kuko twombi dufite amasomo agusha ku ngingo. Ibyo bizatuma tugakoresha dutangiza ibyigisho bya Bibiliya turi ku muryango. Ako gatabo gashya kibanda ku butumwa bwiza buboneka muri Bibiliya, mu gihe agatabo Ni iki Imana idusaba? ko kibandaga ku bintu Umukristo agomba kuba yujuje, kandi umuntu ucyiga Bibiliya ashobora kudahita abyemera.—Ibyak 15:35.
2. Kuki agatabo Ubutumwa bwiza kanditswe?
2 Kuki ako gatabo kanditswe? Abavandimwe bo hirya no hino ku isi bifuzaga agatabo koroheje katuma abantu bashishikazwa n’ukuri ko muri Bibiliya kandi katuma batangira kwiga igitabo Icyo Bibiliya yigisha, ari na cyo gitabo cy’ibanze kiyoborerwamo ibyigisho bya Bibiliya. Akenshi, abantu badakunda ibitabo binini baba bifuza kwiga Bibiliya bifashishije agatabo gato. Nanone kandi, agatabo gashobora guhindurwa mu ndimi nyinshi bitagoranye.
3. Ako gatabo gatandukaniye he n’ibindi bitabo biyoborerwamo icyigisho cya Bibiliya?
3 Uko gateye: Ibyinshi mu bitabo byacu biyoborerwamo icyigisho cya Bibiliya byanditse ku buryo umuntu ashobora kubisoma agasobanukirwa ukuri hatagize ubimufashamo. Ako gatabo karihariye. Kagenewe gufasha umuntu kwiga Bibiliya ariko afite ubimufashamo. Ku bw’ibyo, igihe ugahaye umuntu biba byiza iyo musuzumiye hamwe paragarafu imwe cyangwa ebyiri. Gafite paragarafu ngufi cyane ku buryo mushobora kuziganiraho muhagaze ku muryango cyangwa aho umuntu akorera imirimo y’ubucuruzi. Nubwo ari byiza guhera ku isomo rya mbere, dushobora no guhera ku isomo iryo ari ryo ryose riri muri ako gatabo.
4. Ako gatabo kadufasha gate kuyobora icyigisho twifashishije Bibiliya?
4 Mu bitabo byacu byinshi, igisubizo cy’ikibazo cyabajijwe kiba kiri muri paragarafu. Icyakora muri ako gatabo ho, ahanini ibisubizo biboneka muri Bibiliya. Abantu benshi baba bifuza kwiga bifashishije Bibiliya, aho kwifashisha ibitabo byacu. Iyo ni yo mpamvu imirongo hafi ya yose yatanzwe muri ako gatabo itigeze yandukurwa. Iba igomba gusomwa muri Bibiliya. Ibyo bituma abigishwa babona ko ibyo biga bituruka ku Mana.—Yes 54:13.
5. Kuki ari iby’ingenzi kwitegura neza igihe cyose tugiye kuyobora icyigisho?
5 Ako gatabo ntigasobanura imirongo yose y’Ibyanditswe. Kuki? Ni uko kagenewe gushishikariza umwigishwa kubaza ibibazo no gutuma uyobora icyigisho akoresha ubushobozi bwe bwo kwigisha. Ku bw’ibyo, ni iby’ingenzi kwitegura neza igihe cyose tugiye kukayoboreramo icyigisho. Icyo ugomba kwitondera ni iki: jya wirinda kuvuga amagambo menshi. Dukunda gusobanura imirongo y’Ibyanditswe. Ariko kandi, akenshi biba byiza iyo dusabye umwigishwa kuvuga uko yumva umurongo w’Ibyanditswe. Nidukoresha ibibazo neza tuzafasha umwigishwa gutahura icyo buri murongo w’Ibyanditswe usobanura.—Ibyak 17:2.
6. Twakoresha dute ako gatabo igihe: (a) tubwiriza mu gace karimo abantu bashidikanya ko Imana ibaho cyangwa bashidikanya kuri Bibiliya? (b) Mu gihe tubwiriza ku nzu n’inzu? (c) Mu gihe twifuza guhita dutangiza icyigisho cya Bibiliya? (d) Mu gihe dusubiye gusura?
6 Kimwe n’ibindi bitabo biyoborerwamo ibyigisho bya Bibiliya, ako gatabo gashobora gutangwa igihe icyo ari cyo cyose niyo kaba katari mu bitabo bitangwa muri uko kwezi. Hari benshi bazishimira kugakoresha batangiriza ibyigisho bya Bibiliya ku muryango. Nanone nk’uko byavuzwe mu ikoraniro ry’intara, kugakoresha dusubiye gusura umuntu wagaragaje ko ashimishijwe bishobora “gutuma wishimira gusubira gusura abo wabwirije.”—Reba agasanduku ko ku ipaji ya 5-7.
7. Wayobora ute icyigisho cya Bibiliya wifashishije ako gatabo?
7 Uko wayobora icyigisho: Tangira usoma ikibazo kibanzirizwa n’umubare cyanditse mu nyuguti zitose. Nurangiza, usome paragarafu n’imirongo y’Ibyanditswe iri mu nyuguti ziberamye. Baza ibibazo ubigiranye amakenga kugira ngo ufashe umwigishwa gusobanukirwa icyo iyo mirongo isobanura. Mbere yo gusuzuma ikindi kibazo, baza umwigishwa ikibazo mwasuzumye kiri mu nyuguti zitose kugira ngo umenye niba asobanukiwe ibyo mumaze kwiga. Mu mizo ya mbere, byaba byiza mugiye musuzuma ikibazo kimwe gusa. Uko igihe kigenda gihita, mushobora kugera ubwo mwiga isomo ryose.
8. Twavuga iki mbere yo gusoma imirongo y’Ibyanditswe, kandi kuki?
8 Imirongo y’Ibyanditswe iherekejwe n’akajambo “soma,” akenshi ni yo ihita isubiza ikibazo cyanditse mu nyuguti zitose. Mbere yo gusoma umurongo w’Ibyanditswe, ujye wirinda kuvuga amagambo nk’aya ngo “intumwa Pawulo yaranditse ati” cyangwa ngo “dore ibyo Yeremiya yahanuye.” Umwigishwa ashobora kumva ko dusoma amagambo yavuzwe n’abantu gusa. Byaba byiza tugiye tuvuga tuti “Ijambo ry’Imana rigira riti” cyangwa tuti “dore icyo Bibiliya yahanuye.”
9. Ese tugomba gusoma imirongo y’Ibyanditswe yose yatanzwe?
9 Ese twagombye gusoma imirongo y’Ibyanditswe yose yatanzwe, cyangwa twagombye gusoma gusa iriho akajambo ngo “soma”? Ibyo bizaterwa n’imimerere. Imirongo y’Ibyanditswe yose yatanzwe iba ifite impamvu yatanzwe. Buri murongo uba ukubiyemo ibitekerezo mushobora kuganiraho. Icyakora, hari igihe duhitamo gusoma gusa iyanditseho ngo “soma” bitewe n’uko umwigishwa adafite igihe gihagije, adashimishijwe cyane cyangwa atazi gusoma neza.
10. Ni ryari twahindura tukiga igitabo Icyo Bibiliya yigisha?
10 Ni ryari mwatangira kwiga igitabo Icyo Bibiliya yigisha? Iyo mumaze kwiga incuro runaka kandi mwaramaze kugira gahunda ihamye yo kwiga Bibiliya, ushobora kureba niba mwahindura mugatangira kwiga igitabo Icyo Bibiliya yigisha cyangwa se mugakomeza kwiga agatabo Ubutumwa bwiza kugeza mukarangije. Ababwiriza ni bo bashobora kugena igihe gikwiriye cyo kwiga ikindi gitabo. Niba twemeje ko umwigishwa atangira kwiga igitabo Icyo Bibiliya yigisha, ese twahera ku ntangiriro yacyo? Nta mategeko twashyiraho. Abantu baratandukanye. Icyakora, abigishwa benshi bakungukirwa baramutse bize igitabo Icyo Bibiliya yigisha bahereye ku ngingo isa n’iyo bari bagezeho muri ako gatabo.
11. Kuki twagombye gukoresha neza ako gatabo gashya?
11 Muri iyi si aho usanga inkuru nziza zarabaye ingume, dufite igikundiro kitagereranywa cyo kubwira abantu inkuru nziza kuruta izindi zose, tubamenyesha ko Ubwami bw’Imana butegeka kandi ko vuba aha buzahindura isi nshya, aho gukiranuka kuzaba (Mat 24:14; 2 Pet 3:13). Twiringiye ko abantu benshi bumva ubu butumwa bemeranya n’aya magambo yahumetswe agira ati “mbega ukuntu ibirenge by’uzanye ubutumwa bwiza ari byiza ku misozi, utangaza amahoro akazana ubutumwa bwiza bw’ibintu byiza, utangaza agakiza akabwira Siyoni ati ‘Imana yawe yabaye umwami!’” (Yes 52:7). Nimucyo tujye dukoresha ako gatabo gashya tugeza ubutumwa bwiza buturuka ku Mana ku bantu bo mu ifasi yacu bafite inyota yo kubumenya.
[Agasanduku kari ku ipaji ya 5]
Agace karimo abantu bashidikanya ko Imana ibaho cyangwa bashidikanya kuri Bibiliya:
● Hari uduce tumwe na tumwe ababwiriza basanga gukoresha amagambo “Imana” na “Bibiliya” bibabera imbogamirabiganiro. Iyo bimeze bityo, biba byiza iyo ababwiriza basuye umuntu ku ncuro ya mbere bakaganira ku ngingo zishishikaza abantu bo muri ako gace, urugero nko kuba hakenewe ubutegetsi bwiza, aho umuntu yakura inama zamufasha kugira umuryango mwiza n’icyo igihe kizaza kiduhishiye. Byaba byiza umubwiriza abanje kuganira kenshi na nyir’inzu amusobanurira impamvu twemera ko Imana iriho n’impamvu Bibiliya ari iyo kwiringirwa, nyuma yaho akabona kumuha agatabo Ubutumwa bwiza.
[Agasanduku kari ku ipaji ya 6]
Mu gihe ubwiriza ku nzu n’inzu:
● “Nari mbasuye kugira ngo mbereke uko mwamenya bitabagoye umugambi Imana ifitiye abantu. Ese wigeze wibaza niba Imana izadukuriraho imibabaro? [Reka asubize.] Aka gatabo kagaragaza aho wabona igisubizo cy’icyo kibazo muri Bibiliya. [Muhe ako gatabo kandi umusomere paragarafu ya 1 y’isomo rya 1 no muri Yeremiya 29:11.] Ese ukurikije ibyo tumaze gusoma, kuba Imana yifuza ko twabaho neza mu gihe kizaza ubona bishyize mu gaciro? [Reka asubize.] Ubishatse wakwigumanira ako gatabo. Ubutaha, tuzasuzumira hamwe paragarafu ya 2 kugira ngo tubone ukuntu Bibiliya igaragaza ko Imana izakuraho imibabaro igera ku bantu.” Niba usuye nyir’inzu ku ncuro ya mbere ugasanga asa n’aho afite igihe gihagije, mushobora gusoma paragarafu ya kabiri n’imirongo y’Ibyanditswe itatu irimo, mukabiganiraho. Muhane gahunda yo kugaruka kumusura mugasuzuma ikibazo cya kabiri kiri muri iryo somo.
● “Abantu benshi bakunda gusenga, cyane cyane iyo bafite ibibazo. Ese ujya usenga? [Reka asubize.] Ese utekereza ko Imana yumva amasengesho yose cyangwa hari ayo itumva? [Reka asubize.] Hano hari agatabo kagaragaza uko twabona ibisubizo by’ibyo bibazo muri Bibiliya. [Muhe ako gatabo maze musuzumire hamwe paragarafu ya mbere y’isomo rya 12, musome n’imirongo y’Ibyanditswe yanditseho ngo “soma.”] Ese ntidushimishwa no kuba Imana iba yiteguye kudutega amatwi? Ariko kugira ngo amasengesho yacu atugirire akamaro, tugomba kumenya Imana neza. [Rambura ku isomo rya 2, umwereke udutwe duto.] Niba ubishaka nshobora kugusigira aka gatabo maze ubutaha nagaruka tugasuzumira hamwe uko Bibiliya isubiza ibi bibazo bishishikaje.”
● “Muri iki gihe, abantu bibaza aho iyi si igana. Ngiyo impamvu itumye ngusura. Ese utekereza ko hari igihe ibintu bizagera aho bikaba byiza? [Reka asubize.] Abantu benshi batangazwa no kumenya ko muri Bibiliya hari ubutumwa bwiza butuma tugira ibyiringiro. Dore bimwe mu bibazo Bibiliya isubiza.” Muhe ako gatabo, umwereke inyuma ku gifubiko maze umusabe guhitamo ikibazo kimushishikaje. Hanyuma, rambura ku isomo ahisemo, umwereke uko ako gatabo kigwa. Muhane gahunda y’igihe uzagarukira kumusura mugasuzuma ikibazo gikurikiraho cyo muri iryo somo.
[Agasanduku kari ku ipaji ya 7]
Gerageza guhita utangiza icyigisho:
● “Nari nyuze hano ngo mbereke uburyo bushya bwo kwiga Bibiliya. Aka gatabo karimo amasomo 15 agaragaza uko wabona muri Bibiliya yawe ibisubizo by’ibibazo by’ingenzi. [Mwereke igifubiko cy’imbere n’icy’inyuma.] Ese wigeze ugerageza gusobanukirwa Bibiliya? [Reka asubize.] Reka nkwereke ukuntu aya masomo yoroshye. [Murambure ku isomo rya 3 musuzume paragarafu ya mbere y’ikibazo cya 3, hanyuma musome mu Byahishuwe 21:4, 5. Niba bikwiriye musuzume na paragarafu ikurikiraho n’imirongo y’Ibyanditswe iherekejwe n’akajambo “soma.”] Niba ubyishimiye, nshobora kugusigira aka gatabo. Twakugira inama yo kwiga Bibiliya nibura incuro imwe gusa, wabona ari byiza ukabikomeza. Ningaruka tuzasuzuma isomo rya mbere. Urabona kandi ko riba riri ku ipaji imwe gusa.”
[Agasanduku kari ku ipaji ya 7]
Jya ugatanga usubiye gusura:
● Niba usubiye gusura umuntu washimishijwe, ushobora kuvuga uti “nishimiye kongera kukubona. Nkuzaniye agatabo karimo ibisubizo Bibiliya itanga ku bibazo byinshi bishishikaje. [Muhe ako gatabo maze umusabe kureba ku gifubiko cy’inyuma.] Muri izi ngingo, ni iyihe igushishikaza cyane? [Reka asubize, hanyuma urambure ku isomo ahisemo.] Reka nkwereke uko ushobora gukoresha aka gatabo kugira ngo ubone ibisubizo bishingiye kuri Bibiliya.” Musuzumire hamwe paragarafu imwe cyangwa ebyiri n’imirongo y’Ibyanditswe iherekejwe n’akajambo “soma,” kugira ngo umwereke uko icyigisho kiyoborwa. Ubwo wamaze gutangiza icyigisho cya Bibiliya! Musigire ako gatabo kandi muhane gahunda yo kugaruka kumusura. Nimurangiza gusuzuma isomo rimwe, mushobora gusuzuma irindi nyir’inzu yihitiyemo cyangwa mugahera ku ntangiriro.