ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 12/95 p. 8
  • Ifashishe Udutabo Tunyuranye mu Murimo Wawe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ifashishe Udutabo Tunyuranye mu Murimo Wawe
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • Ibisa na byo
  • Uko twakoresha agatabo Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
  • Gutanga agatabo Mukomeze kuba maso!
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2010
  • Ese ujya ukoresha utu dutabo?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Udutabo—Ni Ibikoresho by’Agaciro by’Umurimo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
km 12/95 p. 8

Ifashishe Udutabo Tunyuranye mu Murimo Wawe

1 Muri iki gihe, abantu bashimishwa n’ibintu binyuranye. Mu gihe witangiye gukora umurimo wo mu murima mu kwezi k’Ukuboza, ushobora kuzitwaza udutabo twinshi tunyuranye, mu ndimi zinyuranye, ugakoresha kamwe kihariye gashobora gukangura abantu bo mu ifasi. Wenda ushobora kwishimira gukoresha bumwe muri ubu buryo bwo gutangiza ibiganiro:

2 Mu gutanga agatabo “Ubutegetsi Buzashyiraho Paradizo,” ushobora kubaza uti:

◼ “Utekereza ko isi yamera ite Imana iramutse ari yo yonyine iyibereye umutware? [Reka asubize.] Icyo dusaba cyane cyane muri rya sengesho ry’Umwami cyangwa Data wa twese Yesu yatwigishije, ni uko Imana yafata ubutware bw’iyi si. [Rambura ku ipaji ya 3, hanyuma usome paragarafu ya mbere, irimo umurongo wo muri Matayo 6:10.] Niba wishimira kuba mu isi nk’iyo, ugomba gusoma aka gatabo.” Kamusigire.

3 Agatabo “Mu Gihe Uwo Wakundaga Apfuye” gashobora gutangwa nko muri ubu buryo:

◼ “Mbese ujya utekereza ko hari ubwo hazabaho igihe nta muntu uwo ari we wese muri twe uzaba agitakaza uwo yakundaga bitewe n’urupfu? [Reka asubize.] Aka gatabo kanditse neza kahumurije abantu babarirwa muri za miriyoni binyuriye mu masezerano y’ukuri ya Bibiliya yuko uwo munsi ugiye kuza vuba hano. [Rambura ku ipaji ya 5, hanyuma usome paragarafu ya gatanu, ushyiremo na 1 Abakorinto 15:21, 22. Nanone urambure ku ishusho yo ku ipaji ya 30.] Hano uwashushanyije yerekanye ibyishimo dushobora kugira mu kwakirana igishyuhirane abo twakundaga bapfuye, mu gihe cy’umuzuko. Ariko se ni hehe ibyo bintu bishimishije bizabera? Aka gatabo gashobora kuguha igisubizo cya Bibiliya kuri icyo kibazo.” Niba yemeye kwakira ako gatabo, ushobora kongeraho uti “nzishimira kugaruka vuba aha kugira ngo dukomeze iki kiganiro cyacu mu buryo burambuye.”

4 Ushobora gutanga agatabo “Dore, Byose Ndabihindura Bishya,” ukoresheje ubu buryo butaziguye bwo gutangiza icyigisho cya Bibiliya:

◼ “Abantu benshi bafite ibibazo ku bihereranye na Bibiliya. Wenda waba waribajije kimwe muri ibi bibazo. [Rambura ku ipaji ya 30.] Icyo kibazo giheruka cyakanguye ugushimishwa kwa benshi: ‘Ni gute wakwitegurira ubuzima bw’iteka muri Paradizo?’ ” Nimuganira ku ma paragarafu ya 57-8 ku mapaji ya 29-30 kandi mugasoma mu Byahishuwe 21:3, 4, uzaba ushyizeho urufatiro rwo gutangiza icyigisho cya Bibiliya. Soza umusigira agatabo, hanyuma muhane gahunda yo kugaruka kumusura kugira ngo mushobore kuganira kuri bimwe mu bindi bibazo.

5 Ushobora kwishimira kugerageza ubu buryo bworoshye bwo gutanga agatabo “Izina ry’Imana Rizahoraho Iteka”:

◼ “Kimwe mu bintu nize muri Bibiliya, ni izina ry’Imana. Uzi iryo ari ryo? [Reka asubize.] Reka nkwereke. Riri hano muri Bibiliya muri Yeremiya 16:21. [Hasome]. Aka gatabo kerekana ukuntu izina ry’Imana, Yehova, rigaragara mu ndimi zinyuranye. [Mwereke agasanduku ko ku ipaji ya 8.] Niba wishimira kwiga byinshi kuri Yehova n’imigambi ye, wagombye gusoma aka gatabo.” Ha nyir’inzu ako gatabo.

6 Mu kuba dufite utwo dutabo twiza dutandukanye two gukoresha, tuba dufite mu by’ukuri ibidukwiriye ‘ngo tubwirize abagwaneza ubutumwa bwiza.’​—Yes 61:1.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze