Udutabo—Ni Ibikoresho by’Agaciro by’Umurimo
1 Ubusanzwe, umufundi w’umuhanga yitwaza ibikoresho bitandukanye, buri gikoresho kikaba kigenewe umurimo wihariye. Twebwe, ababwiriza b’Ubwami, dufite udutabo twinshi dutandukanye two kudufasha mu guhaza ibyifuzo byo mu buryo bw’umwuka by’abo tubwiriza tubigiranye ubuhanga (Imig 22:29). Birashoboka ko ku nzu imwe wahasanga umuntu wihebye, mu gihe undi muntu yaba yibaza niba kubaho bifite umugambi uwo ari wo wose. Ni gute dushobora gukoresha udutabo twacu kugira ngo dufashe abo bantu?
2 Mu gihe utanga agatabo “Mbese Imana Itwitaho Koko?,” ushobora kuvuga uti
◼ “Abantu bamwe na bamwe babona imibabaro n’akarengane biri mu isi, usanga bashaka kubiryoza Imana byose. Batekereza ko ubwo Imana ishobora byose, yagombye gukuraho imibabaro niba itwitaho koko. Urabitekerezaho iki? [Reka asubize.] Muri Zaburi 72:12-14 hagaragaza ko Imana itwitaho rwose. Nta bwo yaryozwa imibabaro n’akarengane. Yasezeranyije ko vuba aha inkozi z’ibibi zizakurwaho. Aka gatabo gafite umutwe uvuga ngo Mbese Imana Itwitaho Koko?, kerekana ibyo izakora n’ukuntu dushobora kungukirwa.” Ushobora gukomereza ikiganiro ku bivugwa ku ipaji ya 27, paragarafu ya 22.
3 Niba agatabo “Kusudi la Uhai,” ari ko karimo gakoreshwa, ushobora gutangiza ubu buryo bukurikira:
◼ “Hafi ya buri muntu wese agera ubwo yibaza ibihereranye n’intego y’ubuzima. Mbese, ni ukubaho imyaka 70 cyangwa 80 gusa hanyuma umuntu agapfa? Cyangwa se haba hari ikindi kirenze ibyo? Urabitekerezaho iki? [Reka asubize.] Hano muri Zaburi 37:29, turahabona umugambi mwiza w’Imana werekeye umuntu n’isi.” Nyuma yo gusoma uwo murongo, jya ku ishusho iboneka ku ipaji ya 31, maze usobanure kurushaho ibihereranye n’ukuntu kubaho muri Paradizo bizaba bimeze.
4 Ushobora gutanga agatabo “Dore” werekana ishusho iri ku gifubiko cyose, hanyuma ukaba wabaza uti
◼ “Uratekereza ko hagomba gukorwa iki kugira ngo isi imere nk’aha hantu? [Reka agire icyo abivugaho.] Buri muntu wese muri aba bari kuri iyi shusho afite inzu n’akazi gashimishije. Harangwa amahoro n’ibyo kurya bitubutse, kandi nta cyanduza isi gihari. N’ubwo abantu bagerageza kwihata mu buryo bumeze bute, ntibashobora gutuma isi imera nk’aha hantu. Icyakora, Bibiliya itwizeza ko Imana ‘izahindura ibintu byose bishya.’ [Rambura ku ipaji ya 30, maze usome mu Byahishuwe 21:3, 4.] Aka gatabo gashobora kugufasha kumenya icyo ugomba gukora kugira ngo uzabeho muri iyo si nshya.” Hanyuma, rambura ku ipaji ya 3, maze werekane uko tuyobora icyigisho cya Bibiliya.
5 Mu gihe waba ufite agatabo “Ubuzima ku Isi,” ushobora gukoresha uburyo bukurikira:
◼ “Abantu benshi batekereza ko bagomba kujya mu ijuru kugira ngo bishimire ubuzima bw’iteka, ariko se uratekereza iki ku bihereranye no kubaho iteka ku isi? [Reka asubize.] Bibiliya itwizeza ko ubuzima bw’iteka bushoboka, kandi itubwira n’ukuntu dushobora kugera kuri iyo ntego.” Soma muri Yohana 17:3. Hanyuma, ereka nyir’inzu ishusho ya 49 maze ubaze uti “mbese, wakwishimira kuba mu isi imeze nk’aha hantu?” Tanga ako gatabo, hanyuma ukore gahunda yo gusubira gusura.
6 Utwo dutabo, dutanga inyigisho zije mu gihe gikwiriye, dusubiza ibibazo abantu bibaza, kandi tugatanga ihumure. Mu gukoreshanya ubuhanga ibyo bikoresho, dushobora gufasha abantu bafite imitima itaryarya kugira ngo ‘bagire ubumenyi nyakuri bw’ukuri.’—1 Tim 2:4, Traduction du monde nouveau.