Mube Abigisha b’Ijambo ry’Imana—Mukoresha Udutabo
1 Buri mukozi wa Yehova witanze, afite inshingano yo kugira uruhare mu murimo wo kwigisha abandi Ijambo ry’Imana. Uburyo iyo nshingano igomba gufatanwa uburemere, bigaragara neza igihe tumenye ko ufite ubutware mu ijuru no mu isi ari we waduhaye uwo murimo wo ‘guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa, . . . tubigisha’ (Mat 28:18-20). Ku bw’ibyo, kugira uruhare mu kubwiriza ubutumwa bwiza bidusaba kuba abigisha!—2 Tim 2:2.
2 Mu kwezi kwa Mutarama, dushobora gukoresha ubuhanga bwacu bwo kwigisha dutanga udutabo. Dushobora guhitamo bimwe mu bitekerezo bishimishije by’Ibyanditswe bikubiyemo no gutegura ubusobanuro buke bushobora kudufasha gutangiza ibiganiro.
3 Igihe utanga agatabo “Mbese Imana Itwitaho Koko?” ushobora kuvuga uti
◼ “Twasuye benshi mu baturanyi bawe, twasanze bahangayikishijwe n’ukwiyongera gukabije k’ubwicanyi, iterabwoba, n’urugomo. Ku bwawe se, ni kuki ibintu biteye ikibazo bene ako kageni? [Reka asubize.] Igishimishije cyane kuri twe ni uko Bibiliya yahanuye ko ibyo byari kubaho. [Soma 2 Timoteyo 3:1-3.] Zirikana ko ibyo byari kubaho mu minsi ya nyuma.’ Ibi birumvikanisha ko hari ikintu runaka kiri hafi kurangira. Utekereza ko ari iki?” Reka asubize. Rambura ku ipaji ya 22, erekana ishusho, kandi muganire ku murongo umwe cyangwa ibiri iri kuri iyo paji. Shyiraho gahunda yo kuzagaruka gusura kugira ngo usobanure impamvu iyo migisha iri bugufi cyane.
4 Ushobora kwishimira gukoresha ubu buryo igihe utanga agatabo “Ni Nini Lililo Kusudi la Uhai?—Wewe Waweza Kulipataje” ushobora kuvuga uti
◼ “Abantu benshi bagira ingorane mu kugerageza kuvumbura umugambi nyawo wo kubaho. N’ubwo abantu bake ari bo bagira ibyishimo mu rugero runaka, hari abandi bagira ubuzima bwuzuyemo ingorane zo kutagera ku ntego n’akababaro. Mbese utekereza ko ubu ari bwo buryo Imana yashatse ko tubamo? [Reka asubize.] Bibiliya yerekana ko Imana yifuza ko twaba ku isi nk’iyi.” Erekana urugero ku ipaji ya 21, kandi rero rambura ku mapaji ya 25 na 26, ku maparagarafu ya 4-6, kandi usobanure icyo yasezeranije. Zamura iki kibazo cyo kuzaganiraho igihe ugarutse gusura: “Ni gute dushobora kwiringira ko Imana izasohoza amasezerano yayo?”
5 Ushobora gutanga agatabo “Ishimire Ubuzima ku Isi Iteka Ryose!” werekana ishusho yose iri imbere n’inyuma y’igifubiko, hanyuma ukabaza uti
◼ “Wakwishimira kuba ku isi yuzuye abantu bafite ibyishimo nk’iyi? [Reka asubize.] Bibiliya itubwira ko Imana ikunda abantu kandi yifuza ko baba iteka ryose mu munezero kuri iyi si.” Rambura ku ishusho ya 49, maze usome umwe mu mirongo yatanzwe. Hanyuma werekane ishusho ya 50, maze usobanure icyo tugomba gukora niba dushaka kuba muri iyo paradizo. Teganya gusura kandi muganire ku mpamvu kwizera Yesu Kristo ari iby’agaciro cyane.
6 Yehova arishima igihe dukora ku buryo ‘amajyambere yacu agaragarira bose twita ku nyigisho twigisha’ (1 Tim 4:15, 16). Udutabo twacu dushobora kutubera ubufasha nyabwo mu mihati tugira yo gufasha abafite inyota yo kumva “inkuru z’ibyiza.”—Yes 52:7.