Gutanga agatabo Mukomeze kuba maso!
1 Muri iki gihe, abantu babuzwa amahwemo n’ibibera ku isi. Icyakora, bake cyane ni bo basobanukiwe impamvu ibintu bimeze bityo, icyo igihe kizaza gihatse n’icyo bakora kugira ngo bazarokoke urubanza rwegereje (Ezek 9:4). Dushobora kwifashisha agatabo Mukomeze kuba maso! kugira ngo tubafashe kumenya icyo ibihe turimo bisobanura.
2 Dushobora gutanga ako gatabo igihe tubwiriza ku nzu n’inzu, igihe dusubiye gusura, igihe tubwiriza mu buryo bufatiweho n’igihe tubwiriza mu mihanda cyangwa ahantu hakorerwa imirimo y’ubucuruzi. Agatabo Mukomeze kuba maso! kazahabwa abantu bagaragaje ko bashishikajwe no kumenya uko Bibiliya isobanura ibibera mu isi.
3 Ushobora gutuma umuntu ashishikazwa n’ako gatabo ugira uti:
◼ “Abantu benshi bahangayikishijwe n’ibibazo bikomeye hamwe n’ibintu bibabaje bibaho muri iki gihe. [Tanga urugero rw’ikintu kizwi mu karere k’iwanyu.] Ese wari uzi ko ibintu nk’ibyo byari byarahanuwe muri Bibiliya? [Reka asubize, hanyuma usome umurongo w’Ibyanditswe uhuje n’urugero watanze, wenda nko muri Matayo 24:3, 7, 8, muri Luka 21:7, 10, 11 no muri 2 Timothy 3:1-5.] Bibiliya igaragaza icyo ibihe turimo bisobanura n’uko bizagendekera abantu mu gihe kiri imbere. Ese waba wifuza kumenya byinshi kurushaho? [Reka asubize, hanyuma umuhe ako gatabo niba agaragaje ko ashimishijwe by’ukuri.] Aka gatabo gatangwa nta kiguzi. Icyakora niba wifuza gutanga impano iciriritse yo gushyigikira umurimo wacu ukorerwa ku isi hose, twakwishimira kuyakira.”
4 Cyangwa se ushobora kubona ko ubu buryo ari bwo bwagira icyo bugeraho:
◼ “Muri iki gihe, abantu benshi baterwa agahinda n’ibintu bibabaje bibaho, byaba ibibera mu isi cyangwa ibibabaho bo ubwabo. Hari bamwe bibaza impamvu Imana itagira icyo ikora ngo ibuze ibintu nk’ibyo kubaho. Bibiliya itwizeza ko vuba aha Imana igiye gukuraho imibabaro yose abantu bahura na yo. Dore ibintu byiza Imana izakorera abantu. [Soma muri Zaburi ya 37:10, 11.] Ese waba wifuza kumenya byinshi kurushaho?” Soza nk’uko byavuzwe muri paragarafu ibanziriza iyi.
5 Gerageza kumenya izina na aderesi y’umuntu wese wakiriye ako gatabo, kandi ushyireho gahunda yo gusubira kumusura kugira utume arushaho gushimishwa. Niba umuntu agaragaje ko ashimishijwe cyane igihe umusuye ku ncuro ya mbere, ushobora guhita umutangiza icyigisho cya Bibiliya wifashishije ikindi gitabo.
6 Turifuza ko Yehova yaha umugisha uyu murimo utuma asingizwa kandi ufitiye akamaro abantu b’imitima itaryarya, aho baba bari hose.—Zab 90:17.