Uburyo bwo gukoresha agatabo Ubutumwa bwo muri Bibiliya
Mu ifasi yacu hari abantu benshi batazi ibikubiye muri Bibiliya, cyane cyane abo mu madini atari aya gikristo. Hari ababwiriza bamwe na bamwe bayoborera abantu nk’abo icyigisho mu gitabo Icyo Bibiliya yigisha, ariko nanone bakifashisha agatabo Ubutumwa bwo muri Bibiliya kugira ngo babafashe kumenya muri rusange ubutumwa bukubiye muri Bibiliya. Urugero, hari umuvandimwe ujya akoresha ibitekerezo bikubiye mu mutwe wa 1 w’ako gatabo, igihe ayoborera umwigishwa igice cya 3 cy’igitabo Icyo Bibiliya yigisha. Kuva ubwo, akomeza kugenda asuzuma indi mitwe y’ako gatabo igihe cyose yiganye Bibiliya n’uwo mwigishwa. Ese waba uyoborera icyigisho umuntu utazi byinshi ku bihereranye na Bibiliya cyangwa utazi na gato? Kugira ngo umufashe kumenya ‘ibyanditswe byera, bishobora gutuma agira ubwenge bwo kumuhesha agakiza,’ mujye musuzumira hamwe agatabo Ubutumwa bwo muri Bibiliya igihe mumaze kwiga igitabo Icyo Bibiliya yigisha.—2 Tim 3:15.