Jya wifashisha agatabo Ubutumwa bwiza igihe wigisha
1. Agatabo Ubutumwa bwiza gateye gate?
1 Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Nyakanga wagaragaje ko kimwe mu bikoresho by’ingenzi dukoresha twigisha, ari agatabo Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana. Imirongo y’Ibyanditswe irimo, ntiba yandukuwe uko yakabaye. Ibyo bituma nyir’inzu yisomera imirongo muri Bibiliya. Mu gihe ibindi bitabo byacu twigishirizamo abantu Bibiliya biteguwe ku buryo umuntu ashobora kubyiyigisha, aka gatabo ko gakoze ku buryo umuntu akiga abifashijwemo n’umubwiriza. Ubwo rero mu gihe tuzaba dutanga ako gatabo, tuzihatira kwereka nyir’inzu uko kwiga Bibiliya bikorwa, kugira ngo yibonere ukuntu kumenya ubutumwa bwo muri Bibiliya bishimisha.—Mat 13:44.
2. Twakoresha dute agatabo Ubutumwa bwiza igihe dusuye umuntu ku ncuro ya mbere?
2 Mu gihe dusuye umuntu ku ncuro ya mbere: Ushobora kuvuga uti “muri iki gihe, abantu benshi bibaza amaherezo y’ibibera ku isi. Ese wowe utekereza ko isi izagenda irushaho kuba nziza? [Mureke asubize.] Ubutumwa bwo muri Bibiliya bushobora gutuma tugira icyizere. Dore bimwe mu bibazo Bibiliya isubiza.” Ha nyir’inzu ako gatabo, umusabe gutoranya ikibazo kimushishikaje mu biri inyuma ku gifubiko. Noneho umwereke uko kwiga Bibiliya bikorwa wifashishije paragarafu ya mbere muri iryo somo ahisemo. Ushobora no gukoresha ubu buryo: kubaza nyir’inzu ikibazo gituma agira amatsiko gishingiye ku isomo wahisemo, maze ukamwereka uko yakwifashisha ako gatabo akabona igisubizo gishingiye kuri Bibiliya.
3. Sobanura uko twayobora icyigisho dukoresheje agatabo Ubutumwa bwiza.
3 Uko icyigisho kiyoborwa: (1) Soma ikibazo kibanzirizwa n’umubare cyanditse mu nyuguti zitose, kugira ngo ufashe nyir’inzu kwita ku gitekerezo cy’ingenzi. (2) Soma paragarafu ikurikira icyo kibazo. (3) Soma imirongo yanditse mu nyuguti ziberamye, maze ubaze nyir’inzu ibibazo birimo ubushishozi kugira ngo umufashe kubona aho iyo mirongo yo muri Bibiliya ihuriye na cya kibazo kibanzirizwa n’umubare. (4) Niba hari indi paragarafu iri munsi y’icyo kibazo, ifashishe ibyo tumaze kuvuga, kuri 2 na 3. (5) Hanyuma ubaze nyir’inzu cya kibazo kibanzirizwa n’umubare kugira ngo urebe neza ko yasobanukiwe. Numara gusura nyir’inzu kenshi kandi gahunda yo kwiga Bibiliya ikaba imaze guhama, mushobora guhindura mukiga igitabo Icyo Bibiliya yigisha cyangwa mukabanza kurangiza ako gatabo.
4. Ni iki kizadufasha gukoresha aka gatabo k’ingenzi tubigiranye ubuhanga?
4 Jya wimenyereza gukoresha aka gatabo k’ingenzi. Jya ugakoresha igihe cyose ubona bikwiriye. Igihe cyose ugiye kwigisha umuntu ukoresheje ako gatabo, jya umuzirikana, urebe n’uburyo bwiza wakoresha kugira ngo umufashe gutekereza yifashishije imirongo iba yatanzwe mu isomo mwiga (Imig 15:28; Ibyak 17:2, 3). Uko uzagenda uba inararibonye mu gukoresha ako gatabo kandi ukagira ubuhanga, uzasanga aka gatabo ari igikoresho cyiza cyagufasha kwigisha abantu ukuri.