Iringire Ko Yehova Azakuza [Imbuto]
1 Umupayiniya ushyira mu gaciro, waje gusanga ko ari ngombwa kwiringira ko Yehova azakuza [imbuto], yanditse agira ati “bwabaye ubwa mbere ngira ibyishimo byihariye, byo kwifatanya mu gushinga itorero rishya. Ibyo byasabye akazi gakoranywe umwete mu gihe gisaga imyaka ibiri, gusenga ubudasiba no kwiringira Yehova, we ‘ukuza [imbuto]’ ” (1 Kor 3:5-9). Natwe dukeneye ubufasha bw’Imana mu murimo dukora wo gushaka abantu bakunda iby’umwuka, niba dushaka ko uwo murimo wera imbuto.—Imig 3:5, 6.
2 Kugira ngo [Imbuto] Zikure Bisaba Kuzibiba: Niba dushaka ko imbuto y’ukuri ikura, tugomba kuyibiba. Gusubira gusura nyuma y’umunsi umwe cyangwa ibiri kuva mubonanye bwa mbere, akenshi bigira ingaruka nziza. Gira igishyuhirane kandi ugaragaze ubucuti. Gerageza gutuma uwo muntu yumva yisanzuye. Wikwiharira ijambo. Muhe uburyo bwo kukumenya, kandi umugaragarize ko umwitayeho mu buryo bwa bwite.
3 Mu kwezi kwa Nyakanga na Kanama, tuzihatira guha abantu duhura na bo udutabo tunyuranye. Icyakora nanone, tugomba gukurikirana ugushimishwa kwabonetse, hamwe n’ibitabo twatanze. Tubikora dusubira gusura, kandi tukayobora ibyigisho bya Bibiliya (Mat 28:19, 20). Kugira ngo ibyo bigerweho, agatabo Ni Iki Imana Idusaba gashobora gukoreshwa mu gutangiza ibyigisho. Ushobora gusanga ibitekerezo bine bikurikira, ari iby’ingirakamaro.
4 Niba waraganiriye n’umuntu uhangayikishijwe n’ibihereranye n’ukuntu isi iyoborwa, ushobora gutangiza bundi bushya ikiganiro uvuga uti
◼ “Ndizera ko uhangayikishijwe n’ukuntu umuco wononekaye mu muryango wa kimuntu nk’uko nanjye bimpangayikishije. Twumva za raporo ziteye agahinda zihereranye n’urugomo rukorerwa mu ngo, rutuma haba ibikorwa byo konona abana, ababyeyi hamwe n’umwe mu bashakanye, yononwe na mugenzi we. Kandi, biragaragara ko abantu benshi batekereza ko kubeshya cyangwa kwiba, kugira ngo bahaze ibyifuzo byabo, nta cyo bitwaye. Mbese, utekereza ko uburyo abantu babaho, hari icyo buba burebaho Imana? [Reka asubize.] Imana yashyiriyeho abantu amahame bagomba kugenderaho, kandi mu by’ukuri, nta bwo aturemerera.” Soma muri 1 Yohana 5:3. Hanyuma, werekane agatabo Ni Iki Imana Idusaba, maze ukarambure ku isomo rya 10. Soma paragarafu ya mbere. Garagaza amagambo n’interuro byanditswe mu nyuguti ziberamye, ari mu ntangiriro za paragarafu ya 2-6, kandi ubaze nyir’inzu igikorwa atekereza ko cyakwangiza umuryango wa kimuntu cyane kurusha ibindi. Soma paragarafu icyo gikorwa kivugwamo, kandi nibigushobokera, murebe umurongo umwe cyangwa ibiri y’Ibyanditswe. Soza usoma paragarafu ya 7, maze ukore gahunda zo kuzasubira kumusura, kugira ngo mukomeze ikiganiro.
5 Ku bantu wahuye na bo bahangayikishijwe n’umuryango, ushobora kuvuga nk’ibi bikurikira:
◼ “Mbese, utekereza ko bihuje n’ubwenge kwiringira ko Umuremyi yaduha ibikoresho dukeneye, kugira ngo twubake imibereho yo mu muryango yagira icyo igeraho?” Reka asubize. Fata agatabo Ni Iki Imana Idusaba, urambure ku isomo rya 8, maze usobanure ko gakubiyemo amahame ya Bibiliya, areba buri wese mu bagize umuryango. Musabe ko wamwereka ukuntu yakoresha ako gatabo yifashishije Bibiliya, kugira ngo yungukirwe na ko mu buryo bwagutse cyane kurushaho. Kurikiza amabwiriza aboneka ku ipaji ya 2 y’ako gatabo. Kora gahunda zo kuzasubira gusura, kugira ngo mukomeze kwiga iryo somo, cyangwa kugira ngo muzige isomo rindi nyir’inzu ahisemo muri ako gatabo, niba iryo mwari muriho murirangije.
6 Dore uburyo butaziguye ushobora gukoresha, kugira ngo usabe umuntu ko mwashyiraho porogaramu yo kwiga Bibiliya. Erekana agatabo “Ni Iki Imana Idusaba,” maze uvuge uti
◼ “Aka gatabo kose uko kakabaye, gakubiyemo amasomo meza yo kwiga, agizwe n’inyigisho z’ibanze zishingiye kuri Bibiliya. Kuri buri paji, uzahabona ibisubizo by’ibibazo bimaze ibinyejana byinshi bitesha abantu umutwe. Urugero, Ni Uwuhe Mugambi Imana Ifitiye Isi?” Rambura ku isomo rya 5, maze usome ibibazo biri mu ntangiriro z’isomo. Baza nyir’inzu, ikibazo kimushishikaje cyane kurusha ibindi muri ibyo, hanyuma usome paragarafu (imwe cyangwa nyinshi) zijyanye na cyo, unareba imirongo y’Ibyanditswe ikwiriye. Musobanurire ko ibibazo bisigaye ashobora kubibonera ibisubizo bimunyuze mu buryo bworoshye cyane, nk’uko bigenze kuri icyo mumaze gusuzuma. Mubwire ko uzongera kugaruka, kugira ngo muganire ku kindi kibazo n’igisubizo cyacyo.
7 Cyangwa ushobora guhitamo kugerageza uburyo bworoheje bwo gutangiza icyigisho cya Bibiliya uvuga utya
◼ “Mbese, wari uzi ko uramutse ufashe iminota mike gusa, ushobora kubona igisubizo cy’ikibazo cy’ingenzi gishingiye kuri Bibiliya? Urugero, . . . ” Hanyuma, baza ikibazo kiboneka mu ntangiriro ya rimwe mu masomo agize ako gatabo, icyo utekereza ko kiri bureshye uwo muntu. Niba ukeneye ibitekerezo bimwe na bimwe ku bihereranye n’ibibazo ushobora kwifashisha, reba paragarafu ya 15 n’iya 16, mu mugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Werurwe 1997, ufite umutwe uvuga ngo “Shira Amanga Kugira ngo Usubire Gusura.”
8 Kwemera guca agahigo ko gusubira gusura no kuyobora ibyigisho bya Bibiliya tubigiranye ibyishimo, ni bumwe mu buryo bwo ‘gukorera’ Imana (1 Kor 3:9). Nidushyiraho umwete kugira ngo twongere ugushimishwa tubonye, hanyuma kandi tukiringira ko Yehova azakuza izo mbuto, tuzumva tunyuzwe ibi byo kunyurwa, bidashobora kubonerwa mu wundi murimo uwo ari wo wose.