Wubike Neza
Uburyo Bwatanzwe bwo Gutangiza Ibiganiro mu Murimo wo Kubwiriza
Uko Wakoresha Uyu Mugereka
Ubwinshi mu buryo bwo gutangiza ibiganiro bukurikira bwavuzwe mu nomero z’Umurimo Wacu w’Ubwami zo mu gihe cyahise. Jya ugerageza gukoresha uburyo bwinshi uko bishoboka kose mu murimo wawe wo gutanga ubuhamya, maze urebe icyo bitanga. Bika uyu mugereka neza kandi ujye uwurebaho igihe witegura kujya mu murimo wo kubwiriza.
Ushobora gutuma umuntu yishimira Ijambo ry’Imana uramutse ugushije ku ngingo nta gutindiganya. Baza ikibazo cyihariye, hanyuma usome igisubizo kigufi gishingiye ku Byanditswe. Ushobora kugerageza gukoresha ubu buryo bukurikira:
“Mbese, iyo witegereje igihe kiri imbere, wumva ufite icyizere, cyangwa urashidikanya? [Reka asubize.] Bibiliya yahanuye ibintu tubona muri iki gihe bibuza abantu amahwemo, n’amaherezo yabyo.”—2 Tim 3:1, 2, 5; Imig 2:21, 22.
“Muri iki gihe, abantu bahangayikishijwe cyane n’ibihereranye no kwita ku buzima. Mbese, waba uzi ko Imana isezeranya kuzakemura burundu ibibazo byose bihereranye n’uburwayi?”—Yes 33:24; Ibyah 21:3, 4.
“Mbese, waba uzi ko Bibiliya yahanuye ko mu gihe runaka hazabaho ubutegetsi bumwe rukumbi butegeka isi yose?”—Dan 2:44; Mat 6:9, 10.
“Mbese, utekereza ko ibintu byamera bite igihe Yesu Kristo yaba ategeka isi?”—Zab 72:7, 8.
“Abantu benshi bagerwaho n’ibibazo by’ivangura bazira igitsina cyabo, idini cyangwa ibara ry’uruhu. Mbese, utekereza ko Imana ibona ite ibihereranye n’urwikekwe nk’urwo?”—Ibyak 10:34, 35.
“Tuzi ko Yesu Kristo yakoze ibitangaza byinshi mu gihe cye. Mbese, iyo uza gushobora kumusaba gukora ikindi gitangaza kimwe, cyari kuba ikihe?”—Zab 72:12-14, 16.
“Abantu benshi bamaze kurambirwa ibyo guhora bumva ibihereranye n’ingorane. Bifuza kumva ibihereranye n’umuti wazo. Ariko se, ni hehe dushobora kubona umuti nyawo w’ibibazo byacu?”—2 Tim 3:16, 17.
“Mbese, ushobora gusobanura neza icyo Ubwami usaba mu Isengesho ry’Umwami (cyangwa Data wa Twese) ari cyo?”—Ibyah 11:15.
Uburyo bwo Gutangiza Ibiganiro
Urutonde rw’ibibazo bikurikira, byakusanyijwe bivanywe mu ngingo zo mu gitabo Raisonner, rugaragaza ipaji yo muri icyo gitabo ushobora kubonaho igisubizo:
Mbese, abantu beza bose bajya mu ijuru? (61)
Mbese, kugira ngo umuntu azagire igihe kizaza gishimishije by’ukuri, ni ngombwa ko ajya mu ijuru? (62)
Mbese, haba hari impamvu zumvikana zituma twemera Imana? (106)
Mbese koko, Imana yaba yita ku bintu bitubaho twebwe abantu? (107)
Mbese, Imana ni umuntu nyakuri? (108)
Kuki ari iby’ingenzi kumenya no gukoresha izina bwite ry’Imana? (200)
Mbese, Yesu Kristo ni Imana koko? (205)
Ni iki gishobora gufasha abashakanye kugira ngo barusheho kugira ishyingiranwa ryiza? (229)
Kuki hariho ubugizi bwa nabi bwinshi? (237)
Ni nde utegeka iyi si—Ni Imana, cyangwa ni Satani? (250)
Kuki dusaza kandi tugapfa? (253)
Ni iyihe mimerere y’abapfuye? (255)
Mbese, amadini yose yemerwa n’Imana? (310)
Ni gute umuntu yamenya idini ry’ukuri? (316)
Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora? (336)
Mbese, Satani yaba afite ububasha bungana iki ku bantu bo mu isi muri iki gihe? (368)
Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho? (375)
Ni iyihe ntego y’ubuzima? (434)
Ibitekerezo Bishobora Gukoreshwa mu Gutanga Agatabo Ni Iki Imana Idusaba?
“Nta gushidikanya, ushobora kuba wemera ko abantu benshi bemera ko Imana ibaho. Abizera Imana twese twemera ko hari ikintu runaka idusaba. Icyo abantu badashobora kuvugaho rumwe ariko, ni iki kibazo kigira kiti ‘ni iki Imana idusaba?’ ” Hanyuma, rambura ku isomo rya 1, maze murisuzume.
“Kubera ingorane nyinshi ziganje mu mibereho y’umuryango muri iki gihe, mbese, waba warigeze kwibaza uko umuntu yagira ibyishimo mu muryango?” Nyuma yo kumva igisubizo cye, sobanura ko muri Bibiliya Imana ihishura ibanga nyakuri ryo kugira ibyishimo mu muryango. Soma muri Yesaya 48:17. Hanyuma, rambura ku isomo rya 8 mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba?, maze werekeze kuri imwe mu mirongo ya Bibiliya yavuzwe, itanga ubuyobozi bwiringirwa kuri buri wese mu bagize umuryango. Soma urutonde rw’ibibazo biri mu ntangiriro y’iryo somo. Baza uwo muntu niba yakwishimira gusoma ibisubizo by’ibyo bibazo.
“Aka gatabo gakubiyemo amasomo yumvikana neza y’inyigisho z’ibanze za Bibiliya. Kuri buri paji, urahabona ibisubizo by’ibibazo bimaze ibinyejana byinshi bibuza abantu amahwemo. Urugero, ‘ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?’ ” Rambura ku isomo rya 5, maze usome ibibazo biri mu ntangiriro y’isomo. Baza nyir’inzu ikibazo kimushishikaje cyane kurusha ibindi, hanyuma usome paragarafu isubiza icyo kibazo, unarebe imirongo y’Ibyanditswe ikwiriye. Musobanurire ko ashobora kubona ibisubizo bimunyuze by’ibindi bibazo mu buryo bworoshye, nk’uko bigenze kuri icyo mumaze gusuzuma. Musabe ko nanone wazagaruka kugira ngo musuzume ikindi kibazo.
“Mbese, utekereza ko ibikorwa byose by’urugomo bikorerwa mu mashuri biterwa n’iki? Mbese byaba biterwa n’uko ababyeyi badaha abana uburere bwiza?” Cyangwa se bishobora kuba biterwa n’ikindi kintu, wenda nk’amoshya ya Diyabule?” Reka asubize. Niba uwo muntu avuze ko biterwa n’amoshya ya Diyabule, soma mu Byahishuwe 12:9, 12. Garagaza uruhare Diyabule afite mu guteza akaduruvayo mu isi. Hanyuma, urambure agatabo Ni Iki Imana Idusaba? ku isomo rya 4, maze umubaze niba yarigeze kwibaza aho Diyabule yakomotse. Soma paragarafu ebyiri zibanza maze muziganireho. Niba avuze ko kuba “ababyeyi badaha abana uburere bwiza” ari yo mpamvu ituma mu mashuri haba ibikorwa by’urugomo, soma muri 2 Timoteyo 3:1-3 maze uvuge ibintu bigira uruhare mu guteza izo ngorane. Hanyuma, rambura agatabo Ni Iki Imana Idusaba? ku isomo rya 8, usome paragarafu ya 5, maze ukomeze ikiganiro.
“Mbese, utekereza ko bihuje n’ubwenge kwitega ko Umuremyi yari kuduha ubumenyi dukeneye kugira ngo tugire umuryango ufite imibereho ishimishije?” Nyuma yo kugusubiza, mwereke agatabo Ni Iki Imana Idusaba? Rambura ku isomo rya 8, maze umusobanurire ko rikubiyemo amahame ya Bibiliya areba buri wese mu bagize umuryango. Musabe ko yareka ukamwereka uko umuntu akoresha ako gatabo yifashishije Bibiliya kugira ngo yungukirwe cyane.
“Mbese, iyo urebye ibibazo byose duhanganye na byo mu mibereho yo muri iki gihe, wumva ko isengesho rishobora kutubera ubufasha nyakuri? [Reka asubize.] Abantu benshi bavuga ko isengesho ribaha imbaraga zo mu byiyumvo. [Soma mu Bafilipi 4:6, 7.] Ariko kandi, hari igihe umuntu ashobora kumva ko amasengesho ye atajya asubizwa. [Rambura agatabo Ni Iki Imana idusaba? ku isomo rya 7.] Aka gatabo gasobanura ukuntu dushobora kungukirwa cyane n’isengesho.”
“Twari turimo tuganira n’abaturanyi bacu ku bihereranye n’impamvu ku isi hari amadini menshi cyane atandukanye. Nyamara kandi, hariho Bibiliya imwe gusa. Wowe se ubona ko ari iyihe mpamvu ituma habaho urwo rujijo rw’amadini? [Reka asubize. Rambura agatabo Ni Iki Imana Idusaba? ku isomo rya 13, maze usome ibibazo bibanza.] Uzabona ibisubizo bikunyuze by’ibi bibazo nusoma iri somo.”
Nyuma yo guha umuntu amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!, mubaze niba ushobora kumusomera paragarafu imwe ngufi. Niba abikwemereye, rambura agatabo Ni Iki Imana idusaba?, ku isomo rya 5. Mwereke ibibazo biri mu ntangiriro y’iryo somo, maze umusabe gutega amatwi igisubizo cy’ikibazo cya mbere igihe uri bube usoma paragarafu ibanza. Nyuma yo gusoma iyo paragarafu, baza ikibazo maze umusabe kuguha igisubizo. Muhe ako gatabo maze niyemera kukakira, ushyireho gahunda yo kuzagaruka kumusura kugira ngo aguhe ibisubizo by’ibindi bibazo bibiri biri kuri urwo rutonde.
Ibitekerezo Bishobora Gukoreshwa mu Gutanga Igitabo Ubumenyi
Fata Bibiliya yawe mu ntoki maze utangire uvuga uti “uyu munsi turimo turaganira ku murongo w’Ibyanditswe na buri muntu wese unyura muri uyu muhanda. Uwo murongo uragira uti . . . ” Soma muri Yohana 17:3, hanyuma umubaze uti “mbese, ubonye icyo dusezeranywa kuzabona nituramuka tugize ubumenyi nyakuri? [Reka asubize.] Ni hehe umuntu yabona ubwo bumenyi?” Nyuma yo kugusubiza, mwereke igitabo Ubumenyi, maze uvuge uti “iki gitabo cyerekeza ku bumenyi buyobora ku buzima bw’iteka. Ibyo kibikora binyuriye mu gusubiza ibyinshi mu bibazo abantu bajya bibaza ku bihereranye na Bibiliya.” Mwereke ahari urutonde rw’ibirimo maze umubaze niba yarigeze atekereza ku bihereranye n’imwe muri izo ngingo.
“Mbese, waba warigeze kwibaza niba koko Imana yita ku bihereranye n’akarengane hamwe n’imibabaro bigera ku bantu badukikije cyangwa ndetse natwe ubwacu? [Reka asubize.] Bibiliya itwizeza ko Imana idukunda kandi ko izadufasha mu bihe by’akaga.” Soma bimwe mu bivugwa muri Zaburi ya 72:12-17. Rambura igitabo Ubumenyi ku gice cya 8, maze uvuge ko gitanga ibisubizo bitera inkunga ku kibazo abantu babarirwa muri za miriyoni bajya bibaza kigira kiti “Ni Kuki Imana Ireka Imibabaro Ibaho?” Niba bishoboka, musuzume bimwe mu bitekerezo bishingiye ku Byanditswe bikubiye muri paragarafu ya 3 kugeza ku ya 5, cyangwa muzabisuzume ubutaha igihe uzaba ugarutse kumusura.
“Abenshi muri twe bapfushije abo bakundaga. Mbese, waba warigeze kwibaza niba tuzongera kubabona? [Reka asubize.] Yesu yagaragaje ko abantu bacu bapfuye bashobora kuzazurwa. [Soma muri Yohana 11:11, 25, 44.] Nubwo ibyo byabaye mu binyejana byinshi byashize, bigaragaza ibyo Imana yasezeranyije ko izadukorera.” Rambura igitabo Ubumenyi ku ishusho iri ku ipaji ya 85, maze usome amagambo ajyanye na yo. Hanyuma umwereke ishusho iri ku ipaji ya 86 kandi ugire icyo uyivugaho. Shyiraho urufatiro uzaheraho ubwo uzaba ugarutse kumusura, binyuriye mu kubaza ikibazo kigira kiti “mbese, wakwishimira kumenya impamvu abantu basaza kandi bagapfa?” Uzagaruke kugira ngo musuzume igice cya 6.
“Mbese, waba warigeze kwibaza impamvu abantu bifuza kubaho igihe kirekire?” Nyuma yo kumva igisubizo cye, rambura igitabo Ubumenyi igice cya 8, maze usome paragarafu ya 3. Tanga ibitekerezo ku mirongo y’Ibyanditswe yavuzwemo. Erekeza ku bibazo bibiri biri ku mpera ya paragarafu, maze ubaze uwo muntu niba yakwifuza kumenya ibisubizo byabyo. Niba ashubije avuga ko abyifuza, komeza usuzuma paragarafu nke zikurikiraho.
“Turimo turabaza abantu niba bemera aya magambo agira ati . . .” Soma mu Itangiriro 1:1, hanyuma ubaze uti “mbese, wemeranya n’aya magambo?” Niba yemeranya na yo, komeza ugira uti “nanjye nemeranya na yo. Ariko se, utekereza ko niba Imana yararemye ibintu byose, ari yo nanone yaba ituma habaho ubugizi bwa nabi?” Nyuma yo kumva igisubizo cye, soma mu Mubwiriza 7:29. Rambura igitabo Ubumenyi ku gice cya 8 paragarafu ya 2. Niba atemeranya n’ibivugwa mu Itangiriro 1:1, mutere inkunga yo gusuzuma ibihamya byemeza ko hariho Umuremyi.—Reba igitabo Raisonner ku ipaji ya 72-74.
“Mbese, waba wemera ko kuba hari ibintu byinshi bihindagurika cyane ku bihereranye n’umuco, bituma dukenera umuyobozi wiringirwa mu mibereho yacu? [Reka asubize.] Nubwo Bibiliya ari igitabo cya kera cyane kurusha ibindi, itanga inama z’ingirakamaro ku bihereranye n’imibereho yo muri iki gihe, no ku bihereranye n’imibereho y’umuryango irangwa n’ibyishimo.” Hanyuma, rambura igitabo Ubumenyi ku gice cya 2, maze usome paragarafu ya 10 hamwe n’interuro ya mbere ya paragarafu ya 11, hakubiyemo na 2 Timoteyo 3:16, 17.
“Mbese, wakwishimira kumenya icyo igihe kizaza kiduhishiye n’icyo gihishiye isi? [Reka asubize.] Bibiliya ivuga uko igihe kizaza kizaba kimeze mu ijambo rimwe gusa—ari ryo Paradizo! Aho ni ahantu Imana yashyize umugabo n’umugore ba mbere igihe yabaremaga. Irebere aya magambo agaragaza uko igomba kuba yari imeze. Rambura igitabo Ubumenyi ku ipaji ya 8, maze usome paragarafu ya 9, munsi y’agatwe kavuga ngo “Ubuzima Muri Paradizo.” Hanyuma, musuzume ingingo ziri muri paragarafu ya 10, kandi usome umurongo w’Ibyanditswe uvugwamo wo muri Yesaya 55:10, 11. Musabe ko mwakomeza kureba uko ubuzima muri Paradizo izaba yongeye gushyirwaho buzaba bumeze, musuzuma paragarafu ya 11-16.
Igihe usubiye gusura abantu wahaye amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!, ushobora kuvuga ibi bikurikira:
“Ubwo mperutse kugusura, nashimishijwe no kuba naragusigiye igazeti y’Umunara w’Umurinzi. Wenda ushobora kuba warabonye ko izina ryuzuye ry’iyo gazeti ari Umunara w’Umurinzi Utangaza Ubwami bwa Yehova. Uyu munsi, nakwishimira kugusobanurira icyo ubwo Bwami ari cyo n’icyo buzakumarira, wowe n’umuryango wawe.” Hanyuma, rambura agatabo Ni Iki Imana Idusaba? ku isomo rya 6, maze usome kandi utange ibisobanuro uhuje n’igihe nyir’inzu afite.
“Mperutse kugusura maze ngusigira amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Aya magazeti atuma abantu barushaho kubaha Bibiliya hamwe n’ubuyobozi itanga mu bihereranye n’umuco. Kubera ko numva ko ari iby’ingenzi ko buri wese yasobanukirwa Ijambo ry’Imana, ngarutse kukwereka icyazagufasha kubigeraho.” Mwereke agatabo Ni Iki Imana Idusaba? cyangwa igitabo Ubumenyi, kandi umusabe kumuyoborera icyigisho cya Bibiliya.
Igihe utanga kimwe mu bitabo bya kera by’amapaji 192, ushobora kugerageza ubu buryo bwo gutangiza ibiganiro:
“Muri iki gihe, hatsindagirizwa cyane ibihereranye n’akamaro ko kwiga neza. Wowe se, ubona ko ari izihe nyigisho umuntu agomba kwiga kugira ngo abe yiringiye kuzabona umunezero usesuye kandi agire icyo ageraho mu mibereho ye? [Reka asubize. Hanyuma, soma mu Migani 9:10, 11.] Iki gitabo [vuga umutwe w’igitabo urimo utanga] gishingiye kuri Bibiliya. Kivuga ibihereranye n’isoko imwe rukumbi y’ubumenyi bushobora kuyobora ku buzima bw’iteka.” Ereka uwo muntu urugero rwihariye ruri muri icyo gitabo, kandi umutere inkunga yo kugisoma.
Ibindi Bitabo
Ibitekerezo byatanzwe ku bihereranye no gutanga ibindi bitabo hamwe n’udutabo bishobora kuboneka mu gitabo Index des publications de la Société Watch Tower munsi y’udutwe dukurikira:
Uburyo bwo Gutanga Ibitabo (Présentation)
Urutonde hakurikijwe ibitabo (Liste par publication)
Uburyo Butaziguye bwo Gutangiza Ibiganiro
Kugira ngo utangize icyigisho cya Bibiliya, gerageza gukoresha bumwe muri ubu buryo butaziguye:
“Mbese, wari uzi ko mu minota mike gusa ushobora kubona igisubizo cy’ikibazo cy’ingenzi gishingiye kuri Bibiliya? Urugero, . . . ” Hanyuma, baza ikibazo kiboneka mu ntangiriro ya rimwe mu masomo yo mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba?, icyo ubona ko gishobora gushishikaza uwo muntu.
“Ikinzanye hano ni ukugira ngo nkwereke porogaramu yacu y’icyigisho cya Bibiliya tuyoborera abantu ku buntu. Kubikwereka birafata hafi iminota itanu. Mbese, waba ufite iminota itanu?” Niba yemeye ko ayifite, koresha isomo rya mbere mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba? kugira ngo werekane uko icyigisho kiyoborwa, kandi usome umurongo w’Ibyanditswe umwe cyangwa ibiri watoranyije. Hanyuma, mubaze uti “ni ryari uzaba ufite iminota igera kuri 15 kugira ngo tuzashobore gusuzuma isomo rikurikiraho?”
“Abantu benshi batunze Bibiliya, ariko ntibazi ko ikubiyemo ibisubizo by’ibibazo bikomeye twese twibaza ku bihereranye n’igihe cyacu kizaza. Wifashishije iki gitabo cy’imfashanyigisho [ni ukuvuga agatabo Ni Iki Imana Idusaba? cyangwa igitabo Ubumenyi] mu gihe cy’isaha imwe cyangwa irenga mu cyumweru, ushobora gusobanukirwa ibintu by’ibanze bikubiye muri Bibiliya mu gihe cy’amezi make gusa. Nakwishimira kukwereka ukuntu iyo porogaramu ikorwa.”
“Nari ngusuye kugira ngo ngusabe kukuyoborera icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo ku buntu. Niba bishoboka, nakwishimira gukoresha iminota mike gusa kugira ngo nkwereke ukuntu abantu bo mu bihugu bigera kuri 200 basuzuma Bibiliya bari iwabo mu rugo mu rwego rw’itsinda ry’abagize umuryango. Dushobora kwifashisha imwe muri izi ngingo kugira ngo ibe ari yo ikiganiro cyacu gishingiraho. [Mwereke ahari urutonde rw’ibiri mu gitabo Ubumenyi.] Muri izi ngingo ni iyihe igushimishije?” Tegereza abanze ahitemo imushimishije. Rambura ku gice yahisemo, hanyuma utangire icyigisho uhereye kuri paragarafu ya mbere.
“Ntanga amasomo ya Bibiliya ku buntu, kandi nshobora kwinjiza abandi bigishwa bashya muri porogaramu yanjye. Iyi mfashanyigisho ya Bibiliya ni yo dukoresha. [Mwereke igitabo Ubumenyi.] Amasomo amara amezi make gusa, kandi atanga ibisubizo by’ibibazo nk’ibi bikurikira: ni kuki Imana ireka imibabaro ibaho? Kuki dusaza kandi tugapfa? Bigendekera bite abantu bacu dukunda bapfa? Hamwe n’iki kigira kiti ‘ni gute twagirana imishyikirano ya bugufi n’Imana?’ Mbese, nshobora kukwereka uko isomo riyoborwa?”
Niba ubonye uburyo bugira ingaruka nziza bwo gutangiza ibiganiro kandi bugira icyo bugeraho mu kubyutsa ugushimishwa, ntukabure gukomeza kubukoresha! Icyo wakora gusa ni ukugenda ubuhuza n’igitabo gitangwa muri buri kwezi.