Garagaza ko Witaye by’Ukuri ku Gushimishwa Kose Kubonetse
1 Abagize umuteguro wa Yehova bakora umurimo bazirikana ko wihutirwa. Umurimo wo gutangaza iby’Ubwami ku isi hose ugiye kurangira, maze “abatamenye Imana” barimbuke (2 Tes 1:7-9). Ku bw’ibyo rero, kwita by’ukuri ku buzima bw’abandi, bisunikira ubwoko bwa Yehova kugeza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ku bantu benshi uko bishoboka kose.—Zef 2:3.
2 Buri kwezi, hakoreshwa amasaha abarirwa muri za miriyoni mu gushaka abantu bifuza kumva “inkuru z’ibyiza” (Yes 52:7). Mu kwitabira gahunda yo gutanga ibitabo ikorwa, benshi bakiriye Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! cyangwa agatabo Ni Iki Imana Idusaba? Kwita by’ukuri kuri abo bantu, byagombye kudusunikira gukurikirana ugushimishwa kose kubonetse.—Imig 3:27.
3 Kora Inyandiko Ziboneye: Hari byinshi bizagerwaho, nukora inyandiko yuzuye kandi iboneye ku bihereranye n’abashimishijwe hamwe n’ibitabo watanze. Kugira ibisobanuro, urugero nk’ibihereranye no kumenya izina n’aderesi bya nyir’inzu, umunsi n’igihe wamusuriyeho, ibitabo watanze, hamwe n’ingingo mwaganiriyeho, bizagufasha kurushaho kugira icyo ugeraho mu gihe uzaba usubiye gusura. Nanone, mu gihe wanditse ibitekerezo bimwe na bimwe byatanzwe na nyir’inzu ubwo mwaganiraga ku ncuro ya mbere, ushobora kubyifashisha mu buryo bugira ingaruka nziza, mu gihe usubiye kumusura, maze ukamwibutsa mu magambo make ikiganiro mwagiranye.
4 Ihutire Gusubira Gusura: Ni bangahe mu bantu wahaye ibitabo mu kwezi gushize wagerageje kongera gusura? Mbese, haba hashize ibyumweru mutongeye kubonana? Kwita by’ukuri ku mibereho myiza yabo y’iteka ryose, byagombye kugusunikira gusubira gusura vuba uko bishoboka kose, byaba byiza ubikoze hashize iminsi mike, ku buryo wasanga agifatana uburemere ikiganiro mwagiranye. Binyuriye mu gusubira gusura udatinze, kugira ngo ushimangire ugushimishwa kwabo, ushobora gukoma imbere imihati ya Satani mbere y’uko ‘aza agakuramo iryo jambo ryabibwe muri bo.’—Mar 4:15.
5 Gutegura Ni iby’Ingenzi: Kugira ngo ugire icyo ugeraho mu gihe usubiye gusura, biterwa n’ukuntu utegura neza. Tegura uburyo bwo gutangiza ibiganiro mbere y’uko ugenda. Ipaji iheruka y’Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Mata 1997, itanga uburyo bwinshi bwo gutangiza ibiganiro bushobora gukoreshwa bukagira ingaruka nziza, mu gihe usaba gukoresha abonema cyangwa utanga agatabo Ni Iki Imana Idusaba? Ikindi kintu kiba gisigaye, ni ukuzirikana ibitekerezo bimwe na bimwe ushobora kugeza ku bantu mu gihe usubiye kubasura. Ni iki ushobora kuvuga mu gihe ukurikirana ugushimishwa? Ni gute icyigisho cya Bibiliya gishobora gutangizwa?
6 Mu gihe ukomeje ikiganiro mwagiranye ku bihereranye n’icyo bizasaba kugira ngo isi isukurwe kandi ihindurwe ahantu heza cyane ho kuba, ushobora kuvuga ibi bikurikira:
◼ “Ubwo mperuka kugusura, twemeranije ko hari ingamba zikomeye zigomba kubanza gufatwa, mbere y’uko isi ishobora guhindurwa paradizo y’amahoro. Mbese, utekereza ko abantu bafite ibikenewe byose kugira ngo basohoze ako kazi? [Reka asubize.] Zirikana impamvu bizaba ngombwa ko Imana igira uruhare mu bibazo bireba abantu.” Soma Zaburi 37:38. Hanyuma, urambure ku isomo rya 5 mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba?, maze ukoreshe ingingo watoranyije zo muri paragarafu ya 4-5, kugira ngo werekane ukuntu Imana izasohoza ubwo buhanuzi. Komeza umusaba ko wamuyoborera icyigisho cya Bibiliya ukoresheje ako gatabo.
7 Niba ubwo wamusuraga ku ncuro ya mbere mwaraganiriye ku bihereranye n’Ubwami bw’Imana, kandi ukaba waratanze agatabo “Ni Iki Imana Idusaba?” mu gihe wamusuraga ku ncuro ya mbere, mu gihe usubiye kumusura ushobora kwivugira utya:
◼ “Ubwo duheruka kuganira, twabonye ko Ubwami bw’Imana ari ubutegetsi nyakuri buzategeka isi yose. Bibiliya igaragaza ko Kristo Yesu azaba umutegetsi wabwo. Mbese, uriyumvisha inyungu zo kuyoborwa n’ubwo butegetsi hamwe n’uwo muyobozi?” Reka asubize. Rambura ku isomo rya 6 mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba? Ukoresheje ingingo watoranyije muri paragarafu ya 6-7 hamwe n’ishusho iboneka ku ipaji ya 13, garagaza icyo Ubwami bw’Imana buzakorera abantu mu gihe kizaza. Soma muri Daniyeli 2:44, kandi niba bikwiriye, werekeze ku gitabo Ubumenyi maze umusabe ko wamuyoborera icyigisho cya Bibiliya.
8 Niba warabonanye n’umuntu wemera ko amadini y’isi ari yo nyirabayazana w’ingorane z’abantu, ushobora kubaza iki kibazo mu gihe usubiye kumusura:
◼ “Mbese, wigeze wibaza ukuntu dushobora kumenya idini ryemerwa n’Imana? [Reka asubize.] Aka gatabo Ni Iki Imana Idusaba? gatanga ibimenyetso biranga idini ry’ukuri.” Rambura ku isomo rya 13, maze utsindagirize ingingo eshanu zanditswe mu nyuguti ziberamye muri paragarafu ya 3-7. Ushobora gukomeza uvuga uti “usibye kumenya idini ry’ukuri, tugomba no gutahura ibyo Imana idusaba, buri muntu ku giti cye.” Soma kandi ugire icyo uvuga muri Yohana 4:23, 24. Rambura ku isomo rya 1 muri ako gatabo, maze umwereke uko twiga.
9 Mu gihe usubiye gusura kugira ngo ukomeze ikiganiro gihereranye no kugira ibyishimo by’umuryango, ushobora kwivugira nk’ibi bikurikira:
◼ “Mu gihe twahuraga ku ncuro ya mbere, nakubwiye ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango, ari ryo ryo gushyira mu bikorwa inama ziboneka mu Ijambo ry’Imana, Bibiliya. Mu gihe Bibiliya ikweretse ibyo umuryango wo muri iki gihe ukeneye, mbese, wumva ko ari karahanyuze, cyangwa wemera ko ihuje n’igihe tugezemo?” Reka asubize. Mwereke igitabo Ubumenyi. Rambura ku gice cya 2, maze usome igitekerezo cyandukuwe muri paragarafu ya 13. Ukoresheje ingingo ziri muri paragarafu ya 3, musabe ko wamuyoborera icyigisho cya Bibiliya cy’umuryango we.
10 Agatabo Ni Iki Imana Idusaba?, kagaragaye ko ari igikoresho gihebuje mu gufasha abandi kwiga ibyo Imana ibasaba. Kuba ubutumwa bugakubiyemo bwanditswe mu magambo make kandi yumvikana, ndetse no kuba koroshye kandi kakaba karakozwe neza, ibyo bituma kugatangizamo no kukayoboreramo ibyigisho byoroha. Icyigisho gishobora kwimurirwa mu gitabo Ubumenyi vuba uko bishoboka kose, ukurikije ukuntu uwo mwigishwa ashimishijwe hamwe n’ubushobozi bwe. Kugira ngo umuhinduriremo utamubangamiye, ushobora kwifashisha amagambo yanditswe muri Yohana 17:3, kugira ngo umusobanurire impamvu ari ngombwa kugira ubumenyi bwisumbuyeho ku byerekeye Imana, akaba azabuvana muri icyo gitabo.
11 Nimucyo dukoreshe neza uburyo bwose tubonye, kugira ngo tugaragarize abantu bashimishijwe dusanga mu ifasi yacu tubwirizamo, ko tubitayeho nta buryarya. Binyuriye mu kwandika no gukora inyandiko ziboneye, tugakora imyiteguro ya ngombwa, kandi tukihutira gusubira gusura, kugira ngo dushimangire ugushimishwa kwabo, dushobora kugaragaza urukundo dukunda abaturanyi bacu, kandi na rwo ruzabarehereza kuza mu nzira y’agakiza.—Mat 22:39; Gal 6:10.