Uko twakoresha agatabo Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
Agatabo gashya kagenewe kuyobora abigishwa ba Bibiliya ku muteguro wa Yehova
1. Vuga impamvu eshatu zatumye agatabo Ibyo Yehova ashaka kandikwa?
1 Ese waba waratangiye gukoresha agatabo Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe? Intego yako ni iyo (1) gutuma abigishwa Bibiliya bamenya Abahamya ba Yehova neza, (2) kubafasha kumenya ibyo dukora (3) no kubereka uko umuteguro wacu ukora. Kuri buri paji y’agatabo Ibyo Yehova ashaka haba hari isomo rishobora kwigwa hagati y’iminota itanu n’icumi nyuma ya buri cyigisho.
2. Vuga uko ako gatabo gateye n’ibirimo.
2 Uko gateye: Ako gatabo kagabanyijemo ibice bitatu, buri gice kikaba gisuzuma kimwe mu bintu biranga umuteguro wa Yehova byavuzwe haruguru. Ako gatabo gafite amasomo 28. Umutwe wa buri somo ni ikibazo gisubizwa n’udutwe duto twanditswe mu nyuguti zitose. Karimo amafoto yo mu bihugu birenga 50, agaragaza ko umurimo wacu ukorerwa hirya no hino ku isi. Amasomo amwe n’amwe afite udusanduku dufite umutwe uvuga ngo “Ibindi wakora.” Ushobora gutera umwigishwa inkunga yo gukurikiza inama zikubiye muri utwo dusanduku.
3. Twakoresha dute agatabo Ibyo Yehova ashaka?
3 Uko wagakoresha: Jya ubanza wereke umwigishwa ikibazo kigize umutwe w’isomo. Mu gihe musomera hamwe iryo somo, ujye utsindagiriza udutwe duto twanditse mu nyuguti zitose. Mu gusoza, mujye musuzuma ibibazo by’isubiramo biri ahagana hasi ku ipaji. Mushobora gusoma isomo ryose mukarirangiza cyangwa se mukagenda musoma paragarafu mukayiganiraho. Jya uhitamo imirongo y’Ibyanditswe mwasoma. Ntimukibagirwe gusuzuma amafoto n’udusanduku dufite umutwe uvuga ngo “Ibindi wakora.” Akenshi biba byiza iyo ayo masomo asuzumwe hakurikijwe uko akurikirana. Icyakora, ufite n’uburenganzira bwo gusimbuka ukajya ku rindi somo rishishikaje umwigishwa. Urugero, niba ikoraniro ryegereje mushobora gusuzuma isomo rya 11.
4. Kuki wishimiye kubona ako gatabo gashya?
4 Iyo tuyoborera umuntu icyigisho cya Bibiliya tumufasha kumenya Data wo mu ijuru. Icyakora, tuba tugomba no kumwigisha akamenya umuteguro wa Yehova (Imig 6:20). Twashimishijwe cyane no kubona ako gatabo gashya kadufasha kubigeraho mu buryo bworoshye.