Menya Abavandimwe Bawe
1 Bibiliya ivuga ko incuti nyakuri iramba ku muntu, ikamurutira umuvandimwe, igahora imugaragariza urukundo n’ubudahemuka, kandi ikamugoboka mu gihe cy’amakuba (Imig 17:17; 18:24). Niba dushyiraho imihati kugira ngo tumenyane kandi dukundane, ntituzabura kugira bene izo ncuti mu itorero.—Yoh 13:35.
2 Mbere na nyuma y’amateraniro, haboneka uburyo bwiza bwo kumenyana n’abavandimwe bacu. Kuki utahagera hakiri kare, hanyuma ukaza no kuhatinda, bityo ugashobora kugirana na bagenzi bawe imishyikirano irangwa n’igishyuhirane? Shaka abavandimwe banyuranye muganire, harimo abakuze, ab’inararibonye n’abakiri bato, cyangwa abagira amasonisoni.
3 Fata Iya Mbere mu Gutangiza Ibiganiro: Kora ibirenze ibyo gusuhuza abavandimwe bawe gusa wihitira. Ushobora gutangiza ikiganiro uvuga ibyo wabonye mu murimo wo kubwiriza, ingingo ishimishije yo mu igazeti isohotse vuba, cyangwa ukagira icyo uvuga ku materaniro murangije. Ushobora kumenya byinshi ku bavandimwe bawe uba umuntu uzi gutega amatwi, ubatera inkunga yo kuvuga ibyo baba barabonye hamwe n’ibyo bagenda bunguka. Kubaza umuntu uko yaje kumenya Yehova, bishobora guhishura byinshi. Bamwe baba baranyuze mu bintu bikomeza ukwizera mu mibereho yabo, mu gihe abandi ubu baba bahanganye n’imimerere benshi badashobora kwiyumvisha. Mu gihe tuba tumaze kuba incuti nyakuri, kumenya ibyo bizadufasha kuba abantu batahura ibyo abandi bakeneye, kandi tukagira icyo tubamarira.
4 Mugaragarizanye Ubucuti: Mushiki wacu umwe, yajyaga ananirwa kuririmba indirimbo z’Ubwami zavugaga iby’umuzuko, ubwo yari amaze gupfusha umwana we w’umukobwa. Yagize ati “ndibuka ko igihe kimwe, mushiki wacu wari wicaye mu ruhande ruteganye n’urwanjye yambonye ndira. Yaje aho nari ndi amfata ku rutugu maze amfasha kuririmba igice cy’indirimbo cyari gisigaye. Numvise nkunze cyane abavandimwe na bashiki bacu kandi nishimiye kuba twaje mu materaniro, mbona ko aho ari ho tubonera ubufasha, aho nyine ku Nzu y’Ubwami.” Twagombye kugaragariza abavandimwe bacu ubucuti tubaha ihumure igihe bikenewe, kandi tubatera inkunga ibihe byose.—Heb 10:24, 25.
5 Uko iyi si ishaje igenda irushaho gukaza umurego mu kudukandamiza, nimucyo natwe twiyemeze kurushaho kumenya abavandimwe bacu. Uko guterana inkunga nta buryarya, bizabera bose imigisha.—Rom 1:11, 12.