Menya Neza Abavandimwe Bawe
1 Imishyikirano tugirana na bagenzi bacu duhuje ugusenga, ikubiyemo ibirenze ibyo guteranira hamwe na bo gusa mu materaniro abera mu Nzu y’Ubwami. Kuba dukora iby’Imana ishaka, bituma tugirana na Yesu imishyikirano yo mu buryo bw’umwuka (Mar 3:34, 35). Hanyuma nanone, ibyo bigatuma mu itorero rya Gikristo tugirana n’abandi imishyikirano ihuza abagize umuryango wo mu buryo bw’umwuka, ari bo bavandimwe hamwe na bashiki bacu dutegetswe gukunda (Yoh 13:35). Bityo rero, abifatanya n’“abo mu nzu y’Imana” bagomba kwihatira kumenyana neza.—Ef 2:19.
2 Menya Amazina y’Abavandimwe Bawe: Mbese, uzi amazina y’abavandimwe na bashiki bawe bose muteranira hamwe mu Cyigisho cy’Igitabo cy’Itorero? Ubusanzwe, itsinda ry’icyo cyigisho riba ari rito, bityo bigatuma kumenya amazina ya benshi mu bariteraniramo, niba atari bose, birushaho koroha. Niba utazi amazina yabo se, wavuga ko ubazi neza?
3 Bite se ku bihereranye no kumenya abandi baza mu materaniro mu Nzu y’Ubwami, ushyizemo n’abana? Ushobora gusanga twikundira kwifatanya n’itsinda rito rigizwe n’incuti zacu gusa. N’ubwo guhora dushyikirana n’abantu bamwe atari bibi, gusuhuzanya igishyuhirane no kugirana ibiganiro byubaka ntibyagombye kugarukira kuri abo bantu bake gusa. Tugomba ‘kwaguka,’ tugashyiraho imihati kugira ngo tumenye neza abavandimwe na bashiki bacu bose (2 Kor 6:11-13). Nta gushidikanya ko ibyo bigomba kuba bikubiyemo no kumenya amazina yabo.
4 Abavandimwe bayobora amateraniro y’itorero bagomba kugerageza kumenya amazina y’abantu bose baterana. Mu gihe ubasaba gusubiza uri kuri platifomu, buri muntu umuvuze mu izina rye, bituma bumva ko ibisubizo byabo byishimiwe, kandi abandi bakaboneraho kumenya amazina yabo. Birumvikana ko buri gihe mu baterana hazajya habonekamo abantu bashya cyangwa abashyitsi, bityo bigatuma bitorohera umuntu uwo ari we wese kumenya amazina yose. Icyakora, gukomeza gushyiraho imihati izira uburyarya, bitera abandi inkunga kandi bigaragaza ko umuntu yitaye ku bandi by’ukuri mu buryo bwa bwite.—Rom 1:11, 12.
5 Tera Intambwe ya Mbere yo Kubamenya Neza: Ubusanzwe, abagenzuzi basura amatorero bashobora kumenya neza umubare munini w’abavandimwe na bashiki bacu. Babigenza bate? Babikora mu buryo butatu bw’ingenzi bukurikira: (1) bakorana na bo buri gihe mu murimo wo kubwiriza; (2) mu gihe imimerere yabo ibibemerera, bemera kubasura iwabo mu gihe batumiwe; kandi (3) bagafata iya mbere mu gusuhuza abantu bakuru n’abana baje mu materaniro.
6 Mbese, ushobora kubona uko waguka ku bihereranye n’abo wifatanya na bo kandi ukamenya neza kurushaho abavandimwe bawe? Nta gushidikanya, dushobora gutumira abandi kugira ngo twifatanye mu murimo wo kubwiriza. Uburyo bwiza cyane bwo kumenyana neza, ni ukubwirizanya ku nzu n’inzu, kujyana gusubira gusura, kujya kuyoborana na bo ibyigisho bya Bibiliya, cyangwa gukorana mu gutanga ubuhamya mu mihanda no gutanga amagazeti. Nanone kandi, byaba byiza gutumira abandi bakaza kugusura iwawe, wenda rimwe na rimwe mukaba mwasangira ifunguro cyangwa icyo kunywa. Nta bwo gufata iya mbere wegera abakiri bashya cyangwa abadakunda gushabuka birushaho kububaka mu buryo bw’umwuka gusa, ahubwo nanone binahesha imigisha myinshi.—Ibyak 20:35; 1 Tes 5:11.
7 Pawulo yari azi neza abavandimwe be. Kuba mu nzandiko ze yaragiye avuga benshi muri bo mu mazina umwe umwe, byari igihamya cy’uko yabishimiraga abikuye ku mutima, kandi ko yabakundaga by’ukuri (1 Tes 2:17; 2 Tim 4:19, 20). Imihati tugira kugira ngo tumenye neza abavandimwe bacu, izaduhesha imigisha twese.