Abagenzuzi Bafata iya Mbere—Umugenzuzi w’Umurimo
1 Umugenzuzi w’umurimo ashishikazwa cyane n’ikintu cyose gifitanye isano no gutera imbere k’umurimo wo kubwiriza mu ifasi y’itorero. Ni muri ubwo buryo agira uruhare rukomeye mu kudufasha gusohoza inshingano yacu yo kubwiriza ubutumwa bwiza. Kubera ko ari umubwirizabutumwa ugira ishyaka, afata iya mbere mu gushyira kuri gahunda ibintu byose bifitanye isano n’uwo murimo. Kubera ko ari umuntu ushoboye kwigisha, afasha buri mubwiriza wese ku giti cye kurushaho kugira ingaruka nziza mu murimo.—Ef 4:11, 12.
2 Uwo musaza anagenzura umurimo w’abakozi b’imirimo bashinzwe kwita ku bitabo, amagazeti, hamwe n’amafasi. Ni we ushinzwe kumenya neza niba hari ibitabo bihagije, amagazeti, na za fomu z’umurimo tugomba gukoresha buri kwezi. Rimwe mu mwaka, yongera gusuzuma idosiye y’ifasi, akareba niba amafasi yose abwirizwamo mu buryo bunonosoye, maze agashyiraho abavandimwe babishoboye bo gusura amafasi amwe n’amwe akorerwamo imirimo y’ubucuruzi cyangwa andi mafasi akeneye gusurwa.
3 Umugenzuzi w’umurimo ni we ushinzwe kugenzura uduce tunyuranye two kubwirizamo, harimo n’ahakorerwa imirimo y’ubucuruzi, mu mihanda, no gutanga ubuhamya hakoreshejwe telefoni. Ahora ari maso yiteguye gushyiraho gahunda iboneye yo guhurira hamwe kugira ngo ababwiriza bajye mu murimo mu minsi yose y’icyumweru no mu minsi ya konji. Agaragaza ko ashishikajwe koko n’umurimo wo kwiga Bibiliya. Ashaka ukuntu yatera inkunga yo mu buryo bw’umwuka abataboneka buri gihe mu murimo, cyangwa abakonje. Yita ku murimo w’abapayiniya abishishikariye, kandi ni we ugenzura porogaramu y’Abapayiniya Bafasha Abandi.
4 Kubera ko umugenzuzi w’umurimo ari umwe mu bagize Komite y’Umurimo y’Itorero, atanga ibitekerezo ku bintu ibyo ari byo byose bigomba kugira icyo bihindurwaho mu matsinda y’Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero. Mu gihe azaba yasuye itsinda ryanyu, uzakore ibishoboka byose kugira ngo uterane, kandi wifatanye na we mu murimo wo kubwiriza.
5 Abagize itorero bose bagombye kugandukira ubuyobozi butangwa n’umugenzuzi w’umurimo babikuye ku mutima. Ibyo bizadufasha kurushaho kugira ingaruka nziza mu murimo wo guhindura abantu abigishwa, no kubonera ibyishimo byinshi kurushaho mu murimo wacu.