Jya wunganira umugenzuzi w’Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero uteranamo
1 Buri wese muri twe abonera inyungu nyinshi mu Cyigisho cy’Igitabo cy’Itorero. Mu kwezi gushize, twasuzumye ukuntu umugenzuzi w’Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero yuzuza inshingano ye. Ariko se, ni iki twakora kugira ngo tumufashe, bityo twe n’abandi twungukirwe?
2 Jya uterana buri cyumweru: Kubera ko amatsinda y’icyigisho cy’igitabo aba agizwe n’abantu bake, kuba nawe uhari biba ari iby’ingenzi cyane. Ishyirireho intego yo guterana buri cyumweru. Ikindi ushobora kunganiraho umugenzuzi ni ukuhagerera igihe, kuko ibyo bituma atangiza amateraniro kuri gahunda.—1 Kor 14:40.
3 Ibitekerezo byubaka: Ubundi buryo ushobora gufashamo, ni ugutegura neza maze ugatanga ibitekerezo byubaka. Ubusanzwe biba byiza kurushaho iyo umuntu atanze ibitekerezo ku ngingo imwe, kandi bituma abandi na bo bagira icyo bavuga. Jya wirinda gutanga ibitekerezo ku ngingo zose zo muri paragarafu. Niba hari ingingo yagukoze ku mutima, jya uyitangaho ibitekerezo bityo utume ikiganiro kirushaho kuba cyiza.—1 Pet 4:10.
4 Niba ufite inshingano yo gusoma za paragarafu kugira ngo abagize itsinda bungukirwe, jya ubikorana ubwitonzi. Gusoma neza bigira uruhare mu gutuma icyigisho kirushaho kuba cyiza.—1 Tim 4:13.
5 Kubwiriza mu rwego rw’itsinda: Amateraniro yo kujya kubwiriza abera ahantu henshi habera icyigisho cy’igitabo, kandi kuba ushyigikira iyo gahunda bifasha umugenzuzi mu gihe afata iya mbere mu murimo wo kubwiriza. Jya ubona ko izo gahunda ari uburyo butuma urushaho kugirana imishyikirano ya bugufi n’abavandimwe bawe no kubatera inkunga.
6 Raporo y’umurimo wo kubwiriza: Gutanga raporo y’umurimo wo kubwiriza utazuyaje ku mpera ya buri kwezi, ni ubundi buryo bwo kunganira umugenzuzi. Ushobora kuyimwihera mu ntoki cyangwa ukayishyira mu gasanduku ko ku Nzu y’Ubwami kagenewe gushyirwamo raporo z’umurimo. Ako gasanduku ni ko umwanditsi azavanamo izo raporo z’umurimo zakusanyijwe n’abagenzuzi b’ibyigisho by’igitabo.
7 Kuba ufatanyiriza hamwe n’umugenzuzi w’Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero bizishimirwa. Ikiruta byose ariko, ushobora kwiringira udashidikanya ko Yehova ‘azabana’ nawe.—Fili 4:23.