Impamvu dukeneye Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero
1. Ni gute Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero cyatangiye?
1 Mu mwaka wa 1895, amatsinda y’ibyigisho by’ibitabo y’Abigishwa ba Bibiliya, nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe, yitwaga Amatsinda yo mu Museke y’Icyigisho cya Bibiliya. Ibyo bigaga byari bishingiye ku mibumbe y’igitabo cyitwa Aurore du Millénium. Nyuma y’aho, ayo matsinda yaje kwitwa Amatsinda y’i Beroya y’Icyigisho cya Bibiliya (Ibyak 17:11). Akenshi, itsinda ryabaga rigizwe n’abantu bake, kandi bahuriraga mu rugo rw’umuntu ku mugoroba babaga bumvikanyeho. Uko ni ko Amatsinda y’Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero yatangiye.
2. Ni gute dushobora ‘guhumurizanya’ mu cyigisho cy’igitabo?
2 Guterana inkunga no gufashanya: Kubera ko biteganyijwe ko amatsinda y’ibyigisho by’ibitabo aba ari mato, abayagize bose baba bafite umwanya uhagije wo kugaragaza ukwizera kwabo binyuriye mu gusubiza. Ibyo bituma ‘duhumurizanya, tugahumurizwa n’ukwizera’ kw’abandi.’—Rom 1:12.
3, 4. Ni gute icyigisho cy’igitabo kidufasha gusohoza umurimo wacu wo kubwiriza?
3 Kwitegereza uburyo umugenzuzi w’icyigisho cy’igitabo yigisha, bishobora kudufasha ‘gukwiriranya neza ijambo ry’ukuri’ (2 Tim 2:15). Jya witegereza maze umenye ukuntu atsindagiriza inyigisho, agaragaza ukuntu ishingiye ku Byanditswe. Bitewe n’igitabo kirimo kwigwa, ashobora gutsindagiriza ingingo z’ingenzi z’ibyo mwize, binyuriye mu gukora isubiramo yifashishije gusa Bibiliya. Urugero rwiza atanga rushobora kudufasha kunonosora ubuhanga bwacu bwo kwigisha mu murimo wo kubwiriza.—1 Kor 11:1.
4 Uretse kuba umugenzuzi w’icyigisho cy’igitabo ayobora igitabo buri cyumweru, anafata iya mbere mu murimo wo kubwiriza. Afatanyije n’umugenzuzi w’umurimo, ashyiraho gahunda ikwiriye yo kubwiriza. Yihatira gufasha abagize iryo tsinda gusohoza inshingano yabo yo kubwiriza ubutumwa bwiza no guhindura abantu abigishwa.—Mat 28:19, 20; 1 Kor 9:16.
5. Ni ubuhe bufasha bwihariye umuntu ashobora kubona binyuriye ku cyigisho cy’igitabo?
5 Umugenzuzi w’icyigisho cy’igitabo yita ku mimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka ya buri wese mu bagize itsinda. Ibyo abigaragariza ku materaniro y’itorero no mu gihe akorana n’abandi mu murimo wo kubwiriza. Iyo yasuye abavandimwe mu ngo zabo, aboneraho akanya ko kubatera inkunga mu buryo bw’umwuka. Abagize itsinda bose bagombye kumva bisanga mu gihe begera umugenzuzi w’icyigisho cy’igitabo bamusaba ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka igihe cyose babukeneye.—Yes 32:1, 2.
6. (a) Ni gute abavandimwe bo mu bihugu bimwe na bimwe bagiye bakomezwa no guteranira mu matsinda mato mato? (b) Ni gute wowe ubwawe wungukiwe na gahunda y’icyigisho cy’igitabo?
6 Gukomezanya: Mu bihugu umurimo ukorwa n’ubwoko bw’Imana wabuzanyijwe, akenshi abavandimwe bateranira mu matsinda mato. Hari umuvandimwe wagize ati “n’ubwo umurimo wa gikristo wari warabuzanyijwe, igihe cyose byabaga bishoboka twateraniraga mu matsinda y’abantu bari hagati ya 10 na 15. Twakuraga imbaraga zo mu buryo bw’umwuka muri ayo materaniro, kubera ko twigaga Bibiliya kandi tukagirana imishyikirano n’abandi nyuma y’icyo cyigisho. Twabwiranaga ibyatubayeho, kandi ibyo byadufashaga gusobanukirwa ko buri wese muri twe yabaga arwana intambara nk’iy’abandi” (1 Pet 5:9). Muri ubwo buryo, turifuza ko natwe twaterana inkunga binyuriye mu gushyigikira byimazeyo Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero.—Ef 4:16.