Uko icyigisho cy’igitabo cy’itorero kidufasha
1. Ni mu buhe buryo amateraniro atanu tugira buri cyumweru adufasha?
1 Amateraniro atanu tugira buri cyumweru ayoborwa mu buryo butandukanye kandi afite intego zitandukanye. Icyakora, yose ni ay’ingenzi kuko adufasha ‘kuzirikanana kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza’ (Heb 10:24, 25). Ni ibihe bintu byihariye kandi by’ingirakamaro bigize Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero?
2. Ni izihe nyungu zibonerwa mu guteranira hamwe mu itsinda rito ry’icyigisho cy’igitabo?
2 Kidufasha kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka: Muri rusange, abantu baza mu cyigisho cy’igitabo baba ari bake cyane ugereranyije n’abaza mu yandi materaniro y’itorero. Ibyo bituma kubona incuti zadufasha mu buryo bw’umwuka bitworohera (Imig 18:24). Mbese waba waragerageje kumenyana na buri muntu wese wo mu itsinda ry’icyigisho cy’igitabo uteraniramo, wenda usaba buri wese ko mwajyana kubwiriza? Icyigisho cy’igitabo gifasha umugenzuzi wacyo kumenya mu buryo bwihariye imimerere ya buri muntu ugize iryo tsinda kandi akabona uko atera inkunga buri muntu ku giti cye.—Imig 27:23.
3. Ni mu buhe buryo iteraniro ry’icyigisho cy’igitabo rishishikariza abigishwa ba Bibiliya kuryitabira no gutanga ibitekerezo?
3 Waba warigeze utumira abantu uyoborera icyigisho cya Bibiliya kugira ngo bifatanye nawe mu cyigisho cy’igitabo? Abantu bashimishijwe batinya kujya mu materaniro arimo abantu benshi bashobora kudatinya kwifatanya mu iteraniro riba ririmo abantu bake, cyane cyane iyo ribera mu rugo rw’umuntu. Umwuka wa gicuti uharangwa utuma gutanga ibitekerezo byorohera abakiri bato ndetse n’abashya baje kwifatanya natwe. Kubera ko iryo tsinda riba ari rito, tuba dufite uburyo bwinshi bwo kwifatanya mu gutanga ibitekerezo bityo tugasingiza Yehova.—Zab 111:1.
4. Ni mu buhe buryo ahabera icyigisho cy’igitabo haba ari ahantu hakwiriye?
4 Akenshi ibyigisho by’igitabo bibera ahantu ababwiriza bagera bitabagoye. Nubwo bitashoboka ko abantu bose bashyirwa mu byigisho by’igitabo bibegereye cyane, kwifatanya mu cyigisho cy’igitabo duteraniramo bishobora gutuma dukora urugendo rugufi ugereranyije n’urwo dukora tujya mu yandi materaniro y’itorero. Ahantu habera icyigisho cy’igitabo hashobora no kubera iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza.
5. Ni gute umugenzuzi w’icyigisho cy’igitabo yadufasha mu murimo wo kubwiriza?
5 Kidufasha mu murimo wo kubwiriza: Umugenzuzi w’icyigisho cy’igitabo ashishikazwa no gufasha buri wese kwifatanya buri gihe mu murimo wo kubwiriza, kugira icyo ageraho mu murimo no kuwukorana ibyishimo. Ku bw’ibyo, agerageza kubwirizanya na buri wese mu bagize itsinda, akamufasha mu buryo butandukanye umurimo ukorwamo. Niba ubona ko hari uburyo runaka bwo gukora umurimo bukugoye, urugero nko gusubira gusura, jya ubimenyesha umugenzuzi w’icyigisho cy’igitabo. Wenda ashobora kuguha umubwiriza w’inararibonye wo muri iryo tsinda mukajyana kubwiriza. Niwitegereza witonze uburyo bwiza umugenzuzi w’icyigisho cy’igitabo akoresha akiyobora, uzarushaho kugira ubuhanga bwo kuyobora ibyigisho bya Bibiliya.—1 Kor 4:17.
6. Kuki twagombye gushakisha uko twakungukirwa mu buryo bwuzuye n’icyigisho cy’igitabo?
6 Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero ni gahunda yuje urukundo twateganyirijwe. Iyo gahunda yuje urukundo twateganyirijwe na Yehova idufasha gukomeza gukomera mu buryo bw’umwuka muri ibi bihe bigoye turimo.—Zab 26:12.