Bose Bagomba ‘Kwemera Ijambo’ Babikuye ku Mutima!
1 Hari abantu babarirwa muri za miriyoni bigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Kugira ngo babe abakwiriye ubuzima bw’iteka, bagomba ‘kwemera ijambo’ babikuye ku mutima, nk’uko abantu 3.000 bihannye kandi bakabatizwa ku munsi wa Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C. babigenje (Ibyak 2:41). Ni iyihe nshingano ibyo biduha muri iki gihe?
2 Tugomba gufasha abigishwa bacu ba Bibiliya kwihingamo icyifuzo cyo kwiyegurira Yehova (1 Tim 4:7-10). Kugira ngo tubigereho, umugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Gicurasi 1997, paragarafu ya 20, watanze inama igira iti “mu gihe icyigisho kiyoborwa, shaka uburyo bwo gushimangira ugushimira kwe ku bw’imico ya Yehova. Garagaza ibyiyumvo byawe byimbitse ku bihereranye n’Imana. Fasha umwigishwa gutekereza uburyo yagirana na Yehova imishyikirano ya bwite y’igishyuhirane.”
3 Ikibazo cy’Ingorabahizi Duhanganye na Cyo: Abantu benshi bacengewe n’idini ry’ikinyoma, bishimira uburyo bwo gusenga bubatwara igihe gito n’imihati yoroheje, bitabaye ngombwa ko bagira ihinduka nyakuri mu mibereho yabo (2 Tim 3:5). Ikibazo cy’ingorabahizi duhanganye na cyo, ni ugufasha abigishwa bacu ba Bibiliya kubona ko gusenga by’ukuri bikubiyemo ibirenze kuba abumva ijambo ry’Imana. Bagomba gushyira mu bikorwa ibyo biga mu mibereho yabo (Yak 1:22-25). Niba ikintu runaka gihereranye n’imyifatire yabo bwite kitemerwa n’Imana, bagomba kumenya ko bafite inshingano yo ‘guhindukira’ kandi bagakora ibitunganye kugira ngo bayishimishe (Ibyak 3:19). Kugira ngo babone ubuzima bw’iteka, bagomba ‘kugira umwete’ kandi bagashyigikira ukuri bashikamye.—Luka 13:24, 25.
4 Igihe uganira n’umwigishwa wa Bibiliya ku bintu bitandukanye bihereranye no kwitwararika mu by’umuco, mubaze ukuntu mu by’ukuri abona ibyo bintu n’icyo yagombye gukora niba abona ko akeneye kugira ihinduka mu mibereho ye. Erekeza ibitekerezo bye ku muteguro, uwo aboneramo ukuri, kandi umutere inkunga yo guterana amateraniro y’itorero buri gihe.—Heb 10:25.
5 Nimucyo intego yacu ibe iyo kugera ku mutima w’umwigishwa binyuriye ku byo tumwigisha. Uko tuzagenda dushishikariza abantu bashya kwemera ijambo ry’Imana babikuye ku mutima maze bakabatizwa, ni nako tuzarushaho kugira ibyishimo!—1 Tes 2:13.