Porogaramu y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryo mu Mwaka wa 1999
Amabwiriza
Gahunda izakurikizwa mu kuyobora Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi mu mwaka wa 1999, ni iyi ikurikira:
IBITABO BIZAKORESHWA: Bibiliya yitwa Les Saintes Écritures—Traduction du monde nouveau [bi12-F], Umunara w’Umurinzi [w-YW & w-F], Réveillez-vous! [g-F], “Toute Écriture est inspirée de Dieu et utile” [si-F], igitabo Kwitegurira Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango [fl-YW] hamwe na “Sujets de conversation bibliques” iboneka muri Bibiliya yitwa Traduction du monde nouveau [td-F].
Ishuri rigomba kuzajya ritangira KU GIHE ritangijwe indirimbo, isengesho, hamwe n’ijambo ryo gutanga ikaze, hanyuma rikomeze ku buryo bukurikira:
INYIGISHO NO. 1: Iminota 15. Izajya itangwa n’umusaza cyangwa umukozi w’imirimo ubishoboye, kandi izaba ishingiye ku Munara w’Umurinzi, Réveillez-vous! cyangwa ku gitabo “Toute Écriture est inspirée de Dieu et utile.” Mu gihe iyo nyigisho izaba ishingiye ku Munara w’Umurinzi cyangwa Réveillez-vous!, izajya itangwa mu minota 15 mu buryo bwa disikuru yubaka, hatabayeho isubiramo rikorwa mu buryo bw’ibibazo n’ibisubizo; naho mu gihe izaba ishingiye ku gitabo Toute Écriture, izajya itangwa mu gihe kiri hagati y’iminota 10 na 12 mu buryo bwa disikuru yubaka, hanyuma mu gihe kiri hagati y’iminota 3 na 5 ikurikiyeho, hakorwe isubiramo mu bibazo n’ibisubizo hakoreshejwe ibibazo byanditswe biri muri icyo gitabo. Nta bwo intego igomba kuba iyo kurondora ibivugwa muri iyo ngingo gusa, ahubwo ibe iyo kwerekeza ibitekerezo ku kamaro kabyo no gutsindagiriza iby’ingirakamaro kurusha ibindi mu gufasha itorero. Umutwe werekanywe ni wo ugomba gukoreshwa.
Abavandimwe batanga iyo nyigisho, bagomba kwitondera kutarenza igihe cyagenwe. Mu gihe bahawe inama mu ibanga, ku rupapuro rwabo rutangirwaho inama hagomba kwandikwaho ibitekerezo bikwiriye ku birebana n’ahakeneye kunonosorwa.
INGINGO Z’INGENZI ZO MU MWIHARIKO WO GUSOMA BIBILIYA: Iminota 6. Ibisobanuro by’izo ngingo bizajya bitangwa n’umusaza w’itorero, cyangwa umukozi w’imirimo ushobora guhuza neza izo ngingo n’ibikenewe iwanyu. Ibyo ntibigomba kuba ibi byo kuvuga mu magambo ahinnye ibikubiye mu bice bigomba gusomwa. Ibyo bishobora kuba binakubiyemo kuvuga ibintu rusange bikubiye muri ibyo bice byagenwe, mu gihe kiri hagati y’amasegonda 30 na 60. Intego y’ibanze ariko, ni iyo gufasha abaguteze amatwi, kugira ngo basobanukirwe impamvu n’uburyo ibyo ari ingirakamaro kuri twe. Ibyo birangiye, umugenzuzi w’ishuri azasaba abanyeshuri kujya mu myanya yabo bagomba gutangiramo ibyo bahawe gutegura.
INYIGISHO NO. 2: Iminota 5. Igomba gutangwa n’umuvandimwe mu buryo bwo gusoma Bibiliya mu mirongo runaka yagenwe. Izajya itangwa muri ubwo buryo, ari mu itsinda rinini ry’iryo shuri, ari no mu matsinda y’inyongera. Ubusanzwe, ahasomwa haba ari hagufi mu rugero rukwiriye, kugira ngo abanyeshuri bashobore gutanga ibisobanuro bihinnye mu gihe cyo gutangira no gusoza. Hashobora gutangwa ingero z’ibyabaye mu mateka, ibisobanuro ku bihereranye n’ubuhanuzi cyangwa inyigisho, no kuba hagaragazwa uburyo bwo gushyira mu bikorwa amahame akubiyemo. Imirongo ya Bibiliya yagenwe igomba gusomwa yose nta guhagarara. Birumvikana ariko ko mu gihe imirongo igomba gusomwa yaba idakurikirana, umunyeshuri ashobora kuvuga aho agiye gukomereza asoma.
INYIGISHO NO. 3: Iminota 5. Izajya itangwa na mushiki wacu. Ingingo zikubiye muri iyo nyigisho, zizaba zishingiye ku gitabo Kwitegurira Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango cyangwa kuri “Sujets de conversation bibliques” iboneka muri Bibiliya yitwa Traduction du monde nouveau. Ishobora gutangwa mu buryo bwo gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho, gusubira gusura, kuyobora icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo, cyangwa mu bundi buryo umurimo wo kubwiriza ukorwamo. Rimwe na rimwe, ishobora kuba ikubiyemo ikiganiro umubyeyi agirana n’umwana muto. Abifatanya mu gutanga iyo nyigisho, bashobora kuba bicaye cyangwa bahagaze. Cyane cyane umugenzuzi w’ishuri azita ku buryo umunyeshuri afasha nyir’inzu cyangwa umwana gutekereza ku ngingo irimo iganirwaho, no gusobanukirwa ukuntu imirongo y’Ibyanditswe yashyirwa mu bikorwa. Umunyeshuri wasabwe gutegura iyo nyigisho, agomba kuba azi gusoma. Umugenzuzi w’ishuri azajya agena umuntu umwe wo kuba umufasha, uretse ko hashobora kongerwaho n’abandi. Umunyeshuri ashobora kureba niba nyir’inzu yasoma za paragarafu zimwe na zimwe mu gihe basuzuma igitabo Kwitegurira Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango. Ikigomba kwitabwaho mbere na mbere, ni ugukoresha mu buryo bugira ingaruka nziza ingingo iganirwaho, aho kwita ku mimerere yatanzwemo.
INYIGISHO NO. 4: Iminota 5. Izaba ishingiye ku gitabo Kwitegurira Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango cyangwa kuri “Sujets de conversation bibliques” iboneka muri Bibiliya yitwa Traduction du monde nouveau. Izajya itangwa n’umuvandimwe cyangwa mushiki wacu. Buri nyigisho yagiye iteganyirizwa umutwe w’ibiganiro kuri porogaramu. Mu gihe umuvandimwe asabwe gutanga iyo nyigisho, agomba kuyitanga ayerekeza ku bamuteze amatwi bose mu Nzu y’Ubwami. Mu gihe mushiki wacu yaba ari we wasabwe kuyitegura, igomba gutangwa mu buryo buhuje n’uko bivugwa kuri No. 3.
*POROGARAMU Y’INYONGERA Y’UMWIHARIKO WO GUSOMA BIBILIYA: Iyo porogaramu iri mu dukubo nyuma ya nomero y’indirimbo ya buri cyumweru. Mu gukurikiza iyo porogaramu, hasomwa amapaji agera hafi ku icumi mu cyumweru, Bibiliya yose ishobora gusomwa mu myaka itatu. Nta gice na kimwe mu bigize porogaramu y’ishuri cyangwa isubiramo ryo kwandika, gishingiye kuri iyo porogaramu y’inyongera y’umwihariko wo gusoma Bibiliya.
ICYITONDERWA: Ku bihereranye n’ibisobanuro by’inyongera hamwe n’amabwiriza arebana n’inama, igihe, isubiramo ryo kwandika hamwe no gutegura inyigisho, wareba Umurimo Wacu w’Ubwami wo mu Ukwakira 1996, ku ipaji ya 3.
POROGARAMU
Mut. 4 Gusoma Bibiliya: Ibyahishuwe 16-18
Indirimbo ya 23 [*2 Abami 16-19]
No. 1: Uko Imana Yahumetse Bibiliya (w97-F 15/6 p. 4-8)
No. 2: Ibyahishuwe 16:1-16
No. 3: Urukundo Ni Umurunga wo Gutungana Rwose (fl p. 70-71 par. 1-6)
No. 4: td-F 40A Abakristo b’Ukuri Bagomba Gutanga Ubuhamya
Mut. 11 Gusoma Bibiliya: Ibyahishuwe 19-22
Indirimbo ya 126 [*2 Abami 20-25]
No. 1: Ibyahishuwe—Akamaro k’Ibikubiyemo (si-F p. 252-253 par 29-35)
No. 2: Ibyahishuwe 22:1-15
No. 3: Icyo Urukundo Rusobanura (fl p. 71-75 par. 7-19)
No. 4: td-F 40B Impamvu Dukomeza Gusura Abantu
Mut. 18 Gusoma Bibiliya: Itangiriro 1-3
Indirimbo ya 84 [*1 Ngoma 1-6]
No. 1: Ingingo z’Ibanze ku Bihereranye n’Igitabo cy’Itangiriro (si-F p. 13-14 par 1-9)
No. 2: Itangiriro 1:1-13
No. 3: Urukundo Nyakuri Rugira Imbaraga Kandi Rukihangana (fl p. 75-77 par. 20-22)
No. 4: td-F 22B Abakristo Bagomba Kubaha Ihame ry’Ubutware
Mut. 25 Gusoma Bibiliya: Itangiriro 4-6
Indirimbo ya 66 [*1 Ngoma 7-13]
No. 1: Irinde Guhimbira Abandi Impamvu Zitari Zo Zaba Zibatera Gukora Ibintu Runaka (w97-F 15/5 p. 26-29)
No. 2: Itangiriro 4:1-16
No. 3: Uburyo bwo Gutuma Urukundo Rukura (fl p. 77-81 par. 23-31)
No. 4: td-F 29A Icyaha Ni Iki?
Gash. 1 Gusoma Bibiliya: Itangiriro 7-9
Indirimbo ya 108 [*1 Ngoma 14-21]
No. 1: Inkuru ya Bibiliya Ihereranye n’Umwuzure Ni Ukuri (g97-F 8/2 p. 26-27)
No. 2: Itangiriro 7:1-16
No. 3: Kugira Abana Ni Inshingano n’Ingororano (fl p. 81-82 par. 1-4)
No. 4: td-F 39B Kubaha Imana Ni Iby’Ingenzi
Gash. 8 Gusoma Bibiliya: Itangiriro 10-12
Indirimbo ya 132 [*1 Ngoma 22-29]
No. 1: Ukuri ku Bihereranye no Kubeshya (g97-F 22/2 p. 17-19)
No. 2: Itangiriro 12:1-20
No. 3: Gukurira mu Nda no Kuvuka (fl p. 82-85 par. 5-10)
No. 4: td-F 10A Imvugo ngo “Imperuka y’Isi” Isobanura Iki?
Gash. 15 Gusoma Bibiliya: Itangiriro 13-15
Indirimbo ya 49 [*2 Ngoma 1-8]
No. 1: Intege Nke za Kimuntu Zituma Imbaraga za Yehova Zigaragara mu Buryo Buhebuje (w97-F 1/6 p. 24-27)
No. 2: Itangiriro 14:8-20
No. 3: td-F 23A Akaga Kugarije Iyi Si Ntigaterwa n’Imana
No. 4: Twite Kuri Uwo Mwandu (fl p. 85-87 par. 11-14)
Gash. 22 Gusoma Bibiliya: Itangiriro 16-19
Indirimbo ya 188 [*2 Ngoma 9-17]
No. 1: Icyo Amasengesho Yawe Ahishura (w97-F 1/7 p. 27-30)
No. 2: Itangiriro 18:1-15
No. 3: Imyanzuro Ugomba Gufata (fl p. 87-90 par. 15-22)
No. 4: td-F 23B Impamvu Imana Ireka Ububi Bugakomeza Kubaho
Wer. 1 Gusoma Bibiliya: Itangiriro 20-23
Indirimbo ya 54 [*2 Ngoma 18-24]
No. 1: Uko Watoza Umutimanama Wawe (w97 1/8 p. 4-6)
No. 2: Itangiriro 23: 1-13
No. 3: td-F 19C Imico Ihebuje ya Yehova
No. 4: Imikurire y’Umwana—Uwo Mwambi Uzawufora Ute? (fl p. 90-94 par. 23-27)
Wer. 8 Gusoma Bibiliya: Itangiriro 24-25
Indirimbo ya 121 [*2 Ngoma 25-31]
No. 1: Ukuri Kutubatura mu Biki? (w97-F 1/2 p. 4-7)
No. 2: Itangiriro 24:1-4, 10-21
No. 3: td-F 19D Abantu Bose Ntibakorera Imana Imwe
No. 4: Ingororano Iva Kuri Yehova (fl p. 94-96 par. 28-32)
Wer. 15 Gusoma Bibiliya: Itangiriro 26-28
Indirimbo ya 197 [*2 Ngoma 32-36]
No. 1: Umwanya w’Umuzika mu Gusenga ko Muri Iki Gihe w97-E&SW 1/2 p. 24-28)
No. 2: Itangiriro 26:1-14
No. 3: Uruhare rw’Ababyeyi (fl p. 97 par. 1-3)
No. 4: td-F 11A Diyabule Ni Umuntu Nyakuri
Wer. 22 Gusoma Bibiliya: Itangiriro 29-31
Indirimbo ya 4 [*Ezira 1-7]
No. 1: Isi Ntizarimburwa n’Umuriro (g97-F 8/1 p. 26-7)
No. 2: Itangiriro 31:1-18
No. 3: td-F 26A Impamvu Abantu Bapfa
No. 4: Inshingano y’Ibanze ya Nyina w’Umwana (fl p. 98-100 par. 4-7)
Wer. 29 Gusoma Bibiliya: Itangiriro 32-35
Indirimbo ya 143 [*Ezira 8-Nehemiya 4]
No. 1: Ni Ryari Imana Izakiza Abantu mu Buryo bw’Igitangaza? (w97 1/7 p. 4-7)
No. 2: Itangiriro 35:1-15
No. 3: Gukundwa Byigisha Gukunda (fl p. 101 par. 8-10)
No. 4: td-F 32A Ni Iki Urupfu rwa Yesu Rwasohoje?
Mata 5 Gusoma Bibiliya: Itangiriro 36-38
Indirimbo ya 106 [*Nehemiya 5-11]
No. 1: Gukizwa—Bisobanura Iki mu by’Ukuri (w97-F 15/8 p. 4-7)
No. 2: Itangiriro 38:6-19, 24-26
No. 3: td-F 24A Kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba
No. 4: Inshingano y’Ingenzi ya Se w’Umwana (fl p. 102-106 par. 11-18)
Mata 12 Gusoma Bibiliya: Itangiriro 39-41
Indirimbo ya 34 [*Nehemiya 12–Esiteri 5]
No. 1: Kuki Ugomba Kuvuga Ibintu Bibi Byakozwe? (w97-F 15/8 p. 26-29)
No. 2: Itangiriro 40:1-15
No. 3: Se na Nyina b’Umwana Barafatanya (fl p. 106-109 par. 19-23)
No. 4: td-F 20C Kwizera Kristo Bigomba Kujyana n’Ibikorwa
Mata 19 Gusoma Bibiliya: Itangiriro 42-44
Indirimbo ya 124 [*Esiteri 6-Yobu 5]
No. 1: Impamvu Uburakari Bugomba Kurwanywa? (g97-F 8/6 p. 18-19)
No. 2: Itangiriro 42:1-17
No. 3: Babyeyi, Mbese Aho Kububaha Biroroshye? (fl p. 110-111 par. 24-27)
No. 4: td-F 17A Intambara y’Imana Izavanaho Ubugizi bwa Nabi
Mata 26 Isubiramo ryo Kwandika. Soma Ibyahishuwe 16-Itangiriro 44
Indirimbo ya 18 [*Yobu 6-14]
Gic. 3 Gusoma Bibiliya: Itangiriro 45-47
Indirimbo ya 90 [*Yobu 15-23]
No. 1: Mbese, Iminsi Mikuru y’Isarura Ishimisha Imana? (w97-F 15/9 p. 8-9)
No. 2: Itangiriro 45:16–46:4
No. 3: Umwuka wo mu Rugo (fl p. 112-113 par. 28-32)
No. 4: td-F 27A Kwifatanya n’Andi Madini, Binyuranye n’Inzira z’Imana
Gic. 10 Gusoma Bibiliya: Itangiriro 48-50
Indirimbo ya 76 [*Yobu 24-33]
No. 1: Itangiriro—Akamaro k’Ibikubiyemo (si-F p. 17-19 par. 33-38)
No. 2: Itangiriro 49:13-28
No. 3: Kurera Abana Uhereye mu Buto Bwabo (fl p. 114-115 par. 1-4)
No. 4: td-F 27B Mbese, Amadini Yose Ni Meza Imbere y’Imana?
Gic. 17 Gusoma Bibiliya: Kuva 1-4
Indirimbo ya 2 [*Yobu 34-42]
No. 1: Ingingo z’Ibanze ku Bihereranye n’Igitabo cyo mu Kuva (si-F p. 19-20 par. 1-8)
No. 2: Kuva 4:1-17
No. 3: td-F 16C Mbese, Ibikorwa byo Muri Iki Gihe byo Gukiza Indwara, Bishingiye ku Kwizera Byaba Bifite Ibihamya Bigaragaza ko Byemerwa n’Imana?
No. 4: Igihe cyo Gutangira (fl p. 115-119 par. 5-11)
Gic. 24 Gusoma Bibiliya: Kuva 5-8
Indirimbo ya 42 [*Zaburi 1-17]
No. 1: Gukena Ariko Kandi Ukaba Ukize—Ibyo Bishoboka Bite? (w97 1/10 p. 3-7)
No. 2: Kuva 7:1-13
No. 3: td-F 12B Itorero Ntiryubatswe Kuri Petero
No. 4: Fasha Umwana Wawe mu Mikurire Ye (fl p. 119-121 par. 12-15)
Guc. 31 Gusoma Bibiliya: Kuva 9-12
Indirimbo ya 24 [*Zaburi 18-28]
No. 1: Icyo Kutaba Uw’Isi Bisobanura (g97-F 8/9 p. 12-13)
No. 2: Kuva 12:21-36
No. 3: Uko Wasobanura Ibihereranye n’Ibitsina (fl p. 122-124 par. 16-20)
No. 4: td-F 37A Nta bwo Abakristo Basabwa Kwizihiza Umunsi w’Isabato
Kam. 7 Gusoma Bibiliya: Kuva 13-16
Indirimbo ya 58 [*Zaburi 29-38]
No. 1: Uko Wagira Ibyiringiro mu Mimerere Irangwa no Kwiheba (w97-F 15/5 p. 22-25)
No. 2: Kuva 15:1-13
No. 3: Gutanga Amasomo y’Ingenzi Cyane mu Buzima (fl p. 125-128 par. 21-29)
No. 4: td-F 1A Ubugingo Ni Iki?
Kam. 14 Gusoma Bibiliya: Kuva 17-20
Indirimbo ya 115 [*Zaburi 39-50]
No. 1: Uko Abakristo Bubaha Ababyeyi Babo Bageze mu za Bukuru (w97-F 1/9 p. 4-7)
No. 2: Kuva 17:1-13
No. 3: td-F 34A Hari Ibihe Byiringiro ku Bantu Dukunda Bapfuye?
No. 4: Amahame Meza y’Agaciro (fl p. 129-131 par. 30-35)
Kam. 21 Gusoma Bibiliya: Kuva 21-24
Indirimbo ya 5 [*Zaburi 51-65]
No. 1: Siyansi Nyakuri na Bibiliya Birahuza (g97-F 8/7 p. 26-27)
No. 2: Kuva 21:1-15
No. 3: Akamaro ko Guhana mu Rukundo (fl p. 131-133 par. 1-4)
No. 4: td-F 28C Umugabo Ntagomba Kureka ngo Umugore Amubuze Gukorera Imana
Kam. 28 Gusoma Bibiliya: Kuva 25-28
Indirimbo ya 47 [*Zaburi 66-74]
No. 1: Menya Yehova, Imana Ifite Kamere (w97-F 1/10 p. 4-8)
No. 2: Kuva 25:17-30
No. 3: Inkoni Ihana (fl p. 133-134 par. 5-8)
No. 4: td-F 28A Impamvu Abakristo Barwanywa
Nyak. 5 Gusoma Bibiliya: Kuva 29-32
Indirimbo ya 174 [*Zaburi 75-85]
No. 1: Ntugatume Umwuka w’Isi Uguhumanya (w97-F 1/10 p. 25-29)
No. 2: Kuva 29:1-14
No. 3: Gushyiraho Imipaka Ntarengwa (fl p. 135-138 par. 9-16)
No. 4: td-F 25A Abakristo Bose Bagomba Kuba Abakozi
Nyak. 12 Gusoma Bibiliya: Kuva 33-36
Indirimbo ya 214 [*Zaburi 86-97]
No. 1: Ba Umuntu Wiringirwa Kandi Ukomeze Gushikama (w97-F 1/5 p. 4-7)
No. 2: Kuva 34:17-28
No. 3: Kurikiranira Hafi Imyidagaduro y’Abana (fl p. 138-140 par. 17-21)
No. 4: td-F 33A Hariho Idini Rimwe Gusa ry’Ukuri
Nyak. 19 Gusoma Bibiliya: Kuva 37-40
Indirimbo ya 38 [*Zaburi 98-106]
No. 1: Kuva—Akamaro k’Ibikubiyemo (si-F p. 23-24 par. 26-31)
No. 2: Kuva 40:1-16
No. 3: Mu Gihe Uhana Umwana, Ujye Ushyikirana na We (fl p. 141-142 par. 22-25)
No. 4: td-F 33C Mbese, Guhindura Idini Ni Ugukosa?
Nyak. 26 Gusoma Bibiliya: Abalewi 1-4
Indirimbo ya 26 [*Zaburi 107-118]
No. 1: Ingingo z’Ibanze ku Bihereranye n’Igitabo cy’Abalewi (si-F p. 24-26 par. 1-10)
No. 2: Abalewi 2:1-13
No. 3: Uburyo Butandukanye bwo Guhana (fl p. 143-144 par. 26-29)
No. 4: td-F 18A Gukoresha Amashusho mu Gusenga, Ntibishimisha Imana
Kan. 2 Gusoma Bibiliya: Abalewi 5-7
Indirimbo ya 9 [*Zaburi 119-125]
No. 1: Urufunguzo rwo Kubona Ibyishimo Nyakuri (w97-F 15/10 p. 5-7)
No. 2: Abalewi 6:1-13
No. 3: Guhana mu Rukundo (fl p. 145 par. 30, 31)
No. 4: td-F 18B Gusenga Ibishushanyo Byabereye Abisirayeli Umutego
Kan. 9 Gusoma Bibiliya: Abalewi 8-10
Indirimbo ya 210 [*Zaburi 126-143]
No. 1: Gutahura Amahame, Ni Ikimenyetso Kigaragaza Umuntu Ukuze (w97-F 15/10 p. 28-30)
No. 2: Abalewi 10:12-20
No. 3: Guteza Imbere Uburyo bwo Gushyikirana bya Bugufi (fl p. 146-147 par. 1-4)
No. 4: td-F 14A Umwuka Wera Ni Iki?
Kan. 16 Gusoma Bibiliya: Abalewi 11-13
Indirimbo ya 80 [*Zaburi 144-Imigani 5]
No. 1: Irinde “Abepikureyo” (w97-F 1/11 p. 23-25)
No. 2: Abalewi 13:1-17
No. 3: Tera Umwana Wawe Inkunga yo Kuvuga Icyo Atekereza (fl p. 147-149 par. 5-8)
No. 4: td-F 44A Ubuzima bw’Iteka Bwasezeranyijwe Abantu Bumvira
Kan. 23 Gusoma Bibiliya: Abalewi 14-15
Indirimbo ya 137 [*Imigani 6-14]
No. 1: Iyi Ni Iminsi y’Imperuka Koko (w97 1/4 p. 4-8)
No. 2: Abalewi 14:33-47
No. 3: td-F 44C Ubuzima bwo ku Isi Bwasezeranyijwe Umubare Utazwi
No. 4: Imyaka y’Icyeragati (fl p. 150 par. 9, 10)
Kan. 30 Isubiramo ryo Kwandika. Soma Itangiriro 45-Abalewi 15
Indirimbo ya 145 [*Imigani 15-22]
Nzeri 6 Gusoma Bibiliya: Abalewi 16-18
Indirimbo ya 222 [*Imigani 23-31]
No. 1: Igihe Hatazongera Kubaho Imibabaro Ukundi (w97 1/3 p. 4-7)
No. 2: Abalewi 16:20-31
No. 3: td-F 19A Abakristo b’Ukuri Bagomba Kumenya Izina ry’Imana Kandi Bakarikoresha
No. 4: Gusobanukirwa Ibyo Ingimbi n’Abangavu Bakenera (fl p. 151-155 par. 11-19)
Nzeri 13 Gusoma Bibiliya: Abalewi 19-21
Indirimbo ya 122 [*Umubwiriza 1-12]
No. 1: Impamvu Kwibabaza Atari Urufunguzo rw’Ubwenge (g97-F 8/10 p. 20-21)
No. 2: Abalewi 19:16-18, 26-37
No. 3: td-F Imvugo ngo “Iyo Umaze Kurokoka, Uba Urokotse Burundu,” Ntihuje n’Ibyanditswe
No. 4: Shyikirana n’Abana Igihe Utanga Inama Cyangwa Ukosora (fl p. 155-156 par. 20-22)
Nzeri 20 Gusoma Bibiliya: Abalewi 22-24
Indirimbo ya 8 [*Indirimbo ya Salomo 1-Yesaya 5]
No. 1: Mbese, Kwitotomba Ni Bibi Buri Gihe? (w97-F 1/12 p. 29-31)
No. 2: Abalewi 23:15-25
No. 3: td-F 9B Imana Yonyine Ni Yo Igomba Gusengwa
No. 4: Umva ko Buri Wese ku Giti Cye Afite Icyo Amaze (fl p. 157-158 23-27)
Nzeri 27 Gusoma Bibiliya: Abalewi 25-27
Indirimbo ya 120 [*Yesaya 6-14]
No. 1: Abalewi—Akamaro k’Ibikubiyemo (si-F p. 28-29 par. 28-39)
No. 2: Abalewi 25:13-28
No. 3: td-F 39A Impamvu Abahamya ba Yehova Batemera Guterwa Amaraso
No. 4: Uburinzi Dukesha Amahame Mbwirizamuco ya Bibiliya (fl p. 159-160 par. 28-30)
Ukw. 4 Gusoma Bibiliya: Kubara 1-3
Indirimbo ya 30 [*Yesaya 15-25]
No. 1: Ingingo z’Ibanze Ku Bihereranye n’Igitabo cyo Kubara (si-F p. 29-30 par. 1-10)
No. 2: Kubara 1:44-54
No. 3: Shimisha Umutima w’Ababyeyi Bawe (fl p. 161-162 par. 1-5)
No. 4: td-F 29C Imbuto Yabuzanyijwe Yari Iki?
Ukw. 11 Gusoma Bibiliya: Kubara 4-6
Indirimbo ya 97 [*1 Yesaya 26-33]
No. 1: Yehova Ategekana Impuhwe (w97-F 15/12 p. 28-29)
No. 2: Kubara 4:17-33
No. 3: Kugera ku Bwenge Bisaba Igihe (fl p. 163-164 par. 6-8)
No. 4: td-F 11B Ni nde Utegeka Isi?
Ukw. 18 Gusoma Bibiliya: Kubara 7-9
Indirimbo ya 96 [*Yesaya 34-41]
No. 1: Ni Hehe Ushobora Kubonera Ibyishimo Nyakuri (w97-F 15/3 p. 23)
No. 2: Kubara 9:1-14
No. 3: Kora Ibikureba (fl p. 164-167 par. 9-16)
No. 4: td-F 13B Umuriro Ugereranya Kurimbuka Burundu
Ukw. 25 Gusoma Bibiliya: Kubara 10-12
Indirimbo ya 125 [*Yesaya 42-49]
No. 1: Yehova Yita ku Bantu Bababaye (w97-F 15/4 p. 4-7)
No. 2: Kubara 10:11-13, 29-36
No. 3: Inshingano yo Kwita ku Babyeyi (fl p. 168-169 par. 17-23)
No. 4: td-F 42B Isi Izaturwa Iteka Ryose
Ugu. 1 Gusoma Bibiliya: Kubara 13-15
Indirimbo ya 64 [*Yesaya 50-58]
No. 1: Impamvu Ibitangaza Byonyine Bidatuma Umuntu Agira Ukwizera (w97-F 15/3 p. 4-7)
No. 2: Kubara 14:13-25
No. 3: td-F 41A Inkomoko y’Abahamya ba Yehova
No. 4: Imyaka yo mu za Bukuru (fl p. 171-172 par. 1-3)
Ugu. 8 Gusoma Bibiliya: Kubara 16-19
Indirimbo ya 78 [*Yesaya 59-66]
No. 1: Impamvu Gukena Bitatuma Umuntu Yiba (g97-F 8/11 p. 18-19)
No. 2: Kubara 18:1-14
No. 3: Ubwiza bwo Kuba Indahemuka (fl p. 172-174 par. 4-8)
No. 4: td-F 22D Abakristo Bagomba Gushyingiranwa n’Abakristo Bagenzi Babo Gusa
Ugu. 15 Gusoma Bibiliya: Kubara 20-22
Indirimbo ya 46 [*Yeremiya 1-6]
No. 1: Uko Bibiliya Yatugezeho—Igice cya 1 (w97-F 15/8 p. 8-11)
No. 2: Kubara 20:14-26
No. 3: Abana Bakuru—Imishyikirano Mishya (fl p. 174-176 par. 9-11)
No. 4: td-F 2B Umubatizo Ntuvanaho Ibyaha
Ugu. 22 Gusoma Bibiliya: Kubara 23-26
Indirimbo ya 59 [*Yeremiya 7-13
No. 1: Uko Bibiliya Yatugezeho—Igice cya 2 (w97-F 15/9 p. 25-29)
No. 2: Kubara 23:1-12
No. 3: Mwishimire Gufasha Abandi (fl p. 177-178 par. 12-15)
No. 4: td-F 8A Mariya Nyina wa Yesu Si “Nyina w’Imana”
Ugu. 29 Gusoma Bibiliya: Kubara 27-30
Indirimbo ya 180 [*Yeremiya 14-21]
No. 1: Uko Bibiliya Yatugezeho—Igice cya 3 (w97-F 15/10 p. 8-12)
No. 2: Kubara 27:1-11
No. 3: Ujye Uva ku Izima Igihe Imimerere y’Ibintu Ihindutse (fl p. 179-180 par. 16-20)
No. 4: td-F 43A Kuki Yehova Adashobora Kuba Umwe mu Bigize Ubutatu
Ukub. 6 Gusoma Bibiliya: Kubara 31-32
Indirimbo ya 170 [*Yeremiya 22-28]
No. 1: Inkomoko ya Noheli yo Muri Iki Gihe (w97-F 15/12 p. 4-7)
No. 2: Kubara 31:13-24
No. 3: Uburyo bwo Kwishyiriraho Urufatiro Rwiza rw’Umuryango ku bw’Igihe Kizaza cy’Iteka (fl p. 181-183 par. 1-7)
No. 4: td-F 43B Umwana Ntangana na Se
Ukub. 13 Gusoma Bibiliya: Kubara 33-36
Indirimbo ya 51 [*Yeremiya 29-34]
No. 1: Kubara—Akamaro k’Ibikubiyemo (si-F p. 33-34 p. 32-38)
No. 2: Kubara 36:1-13
No. 3: td-F 21B Abakristo ba Mbere Ntibizihizaga Iminsi Mikuru y’Igihe Bavukiye, Cyangwa Noheli
No. 4: Icyo Tugomba Gukora (fl p. 184 par. 8, 9)
Ukub. 20 Gusoma Bibiliya: Gutegeka kwa Kabiri 1-3
Indirimbo ya 159 [*Yeremiya 35-41]
No. 1: Ingingo z’Ingenzi ku Bihereranye n’Igitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri (si-F p. 35-36 par. 1-9)
No. 2: Gutegeka kwa Kabiri 2:1-15
No. 3: td-F Yesu Ni Umwana w’Imana Akaba n’Umwami Wimitswe na Yo
No. 4: Uburyo bwo Kwishyiriraho Urufatiro Rwiza rw’Umuryango (fl p. 185-190 par. 10-19)
Ukub. 27 Isubiramo ryo Kwandika. Soma Abalewi 16-27; Kub 1-36–Gutegeka kwa Kabiri 1-3
Indirimbo 192 [*Yeremiya 42-48]