Igice cya 6
Urukundo Ni “Umurunga wo Gutungana Rwose”
1-6. (a) Bishobora kugenda bite iyo abashakanye bitaye ku byiyumvo byabo bonyine? (b) Ni ayahe mahame yo mu Byanditswe ashobora kurinda abantu guterana amagambo akaze?
‘ARIKO ni kuki nta na rimwe tujya turira igihe nimugoroba?’ Uwo ni umugabo wakabukanye umugore we arambiwe gutegereza kandi yari atashye yatagangaye kubera imirimo igoranye yari yiriwemo uwo munsi.
2 Umugore yamwutse inabi cyane ati ‘sigaho kwitotomba se nyine dore biri hafi.’ Na we umunsi ntiwari wamubereye shyashya.
3 ‘Ariko buri gihe urakererwa. Ni kuki nta na rimwe ushobora guhishiriza igihe?’
4 Umugore yamushubije asakuza cyane ati ‘ntukabeshye! Nyamara uwakubwira kugerageza kwiriranwa abana ngo ubiteho nibura umunsi umwe ntiwaba ukivuga ayo. Ibyo ari byo byose nawe ni abana bawe!’
5 Uko ni ko bigenda maze ugasanga akabazo katagira shinge na rugero kari kavutse hagati y’umugabo n’umugore we kanganye umusozi, nuko bombi bagasigara barakaranyije kandi batakivugana. Buri wese asubiza undi kugeza igihe bombi bakomeretsanya umutima bakagirirana umujinya, maze umugoroba wabo ukazamba. Nyamara buri wese yashoboraga kuba yaratumye bitagera kuri iyo ntera. Ariko uko bigaragara, buri wese yitaye ku byiyumvo bye wenyine yirengagiza ibya mugenzi we. Kubera ko ubwenge bwari bwarushye bwaje kuyaga.
6 Ibibazo nk’ibyo bishobora kuvuka mu mpande nyinshi. Bishobora guterwa n’amafaranga. Cyangwa se, umugabo ashobora kumva ko umugore we ashaka kumwikubira bikabije, ko amubuza kugira abandi bashyikirana. Umugore na we ashobora kumva ko umugabo we amusuzugura kandi ko atamwitaho. Umwuka mubi ushobora guterwa n’ikibazo gikomeye cyangwa utubazo tworoheje twakomeje kujya turundanywa. Uko byaba bimeze kose, ikidushishikaje ubu ni ukureba ukuntu umuntu yabyifatamo. Buri wese mu bashakanye ashobora gutuma ibintu bitagera iwa ndabaga yemera ‘guhindura umusaya w’ibumoso,’ yemera ‘kutitura umuntu inabi yamugiriye’ ahubwo ‘akaneshesha ikibi icyiza’ (Matayo 5:39; Abaroma 12:17, 21). Kugira ngo umuntu abishobore bisaba kwifata no gukura mu bitekerezo. Bisaba kugira urukundo rwa Gikristo.
ICYO URUKUNDO RUSOBANURA KOKO
7-9. (a) Urukundo rusobanurwa rute mu 1 Abakorinto 13:4-8? (b) Ubwo ni ubuhe bwoko bw’urukundo?
7 Mu 1 Abakorinto 13:4-8, Yehova Imana yahumetse ubusobanuro bw’urukundo yerekana icyo ruri cyo n’icyo rutari cyo agira ati “urukundo rurihangana, rukagira neza; urukundo ntirugira ishyari; urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza, ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho; ntirutekereza ikibi ku bantu; ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi, ahubwo rwishimira ukuri; rubabarira byose; rwizera byose; rwiringira byose; rwihanganira byose. Urukundo nta bwo ruzashira.”
8 Urukundo rushobora gushingira ku bintu byinshi—nk’uburanga bw’umubiri, isano y’umuryango cyangwa kwikundira kuba muri kumwe. Ariko Bibiliya yerekana ko, kugira ngo urukundo rugire agaciro nyakuri, rugomba kurenga ibyiyumvo cyangwa rukuruzi iba hagati y’abantu babiri maze rugahangayikishwa no gukora icyarushaho kugwa neza uwo mukunzi. Urukundo nk’urwo rushobora kuba rwanasaba umuntu gucyaha undi cyangwa kumuhana, nk’uko umubyeyi abigirira umwana cyangwa nk’uko Yehova Imana abigirira abamusenga (Abaheburayo 12:6). Birumvikana ko ibyiyumvo biba bihari, ariko ntibikwiriye kubangamira igikorwa cyo gufata imyanzuro ishyize mu gaciro cyangwa amahame akiranuka agenga ibyo kubana n’abandi. Urukundo nk’urwo rutera umuntu kubana n’abantu bose mu buryo buhuje n’ayo mahame meza yo kwita ku bandi no kutabogama.
9 Kugira ngo twiyumvishe byuzuye ukuntu urukundo rushobora kungura ubuzima bw’umuryango wacu, nimucyo dusuzume ingingo ku ngingo ubusobanuro butangwa mu 1 Abakorinto 13:4-8.
10, 11. Ni iki umuntu yategereza ku wo bashakanye wihangana kandi w’umugwaneza?
10 “Urukundo rurihangana, rukagira neza.” Mbese wihanganira uwo mwashakanye? Ndetse n’igihe usa n’ushotorwa, cyangwa wenda ugerekwaho amakosa utakoze, mbese ujya ushobora kwifata? Yehova aratwihanganira twese kandi ‘kugira neza kw’Imana ni ko kudutera kwihana.’ Ari ukwihangana ari no kugira neza, byose ni imbuto z’umwuka.—Abaroma 2:4; Abagalatiya 5:22.
11 Urukundo ntirushyigikira ikibi, ariko ntirunakabya mu kugira icyo rujora abandi. Rurihangana. Rureba impamvu nyoroshya cyaha (1 Petero 4:8; Zaburi 103:14; 130:3, 4). Ndetse no mu bintu bikomeye, ruba rwiteguye kubabarira. Nta gushidikanya ko intumwa Petero yatekerezaga ko yari igaragaje ukwihangana ubwo yabazaga iti “mwene data nangirira nabi, nzamubabarira kangahe? Ngeze karindwi?” Yesu yaramusubije ati “sinkubwiye yuko ugeza karindwi, ahubwo yuko ugeza mirongo irindwi karindwi” (Matayo 18:21, 22; Luka 17:3, 4). Urukundo rubabarira incuro nyinshi rwikurikiranyije kandi rugira neza ubuziraherezo. Mbese, ni ko bimeze no kuri wowe?
12, 13. Ishyari rishobora kwigaragaza rite, kandi se, ni kuki ari ngombwa ko umuntu akora imihati yo kuryirinda?
12 “Urukundo ntirugira ishyari.” Biraruhije kubana n’uwo mwashakanye ugira ishyari nta mpamvu igaragara. Ishyari nk’iryo rikekakeka abandi kandi rikikubira bikabije. Ni irya cyana kandi ribuza undi muntu kwimerera uko ari no gushyikirana n’abandi. Umunezero ubonekera mu gutanga ku bushake si mu kubahiriza itegeko rishingiye ku ishyari.
13 Bibiliya ibaza iti “ni nde washobora kwihanganira ishyari?” Ni umwe mu mirimo y’umubiri udatunganye (Imigani 27:4; Abagalatiya 5:19, 20). Mbese, washobora kwibonaho ibimenyetso by’ishyari rituruka ku kwiyumvamo ko nta mutekano ufite cyangwa rishingiye ku bintu byo gukekeranya gusa? Akenshi ntibigora kubona ingeso z’undi muntu, ariko turushaho kungukirwa iyo twisuzumye ubwacu. ‘Aho amakimbirane [ishyari, MN] n’intonganya biri, ni ho no kuvurungana kuri no gukora ibibi byose’ (Yakobo 3:16). Ishyari rishobora gusenya urugo. Imbogamizi zitewe n’ishyari ntizishobora gutuma uwo mwashakanye yumva afite umutekano, ahubwo yawugira abitewe n’uko umwitaho mu buryo bwuje urukundo, umugirira impuhwe n’icyizere.
14, 15. (a) Ni mu buryo ki kwirarira bigaragaza ukutagira urukundo? (b) Aho kugira ngo umuntu asuzugure uwo bashakanye, ni iki yagombye gukora?
14 “Urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza.” Ni byo koko abantu benshi barabikora, ariko ni bake bakunda umuntu wirarira. Mu by’ukuri, umuntu uwo ari we wese uzi neza uwo muntu wirarira, bishobora kumutera akantu. Ubwo abantu bamwe birarira bivuga mu buryo bwo kwiyemera, abandi bo babikora mu bundi buryo. Banegura abandi bakabasuzugura, maze muri uko kwigereranya na bo, bagasa n’aho bishyize hejuru y’abo bibasiye. Rwose gusuzugura uwo mwashakanye ni uburyo bwo kwirarira.
15 Mbese, waba warigeze gusanga uvugira mu ruhame amakosa y’uwo mwashakanye? Uratekereza se, ko byaba byaramuteye kwiyumva ate? Byari kumera bite se iyo amakosa yawe ari yo aza kuba ashyirwa hanze? Wari kwiyumva ute? Wari kumva se ukunzwe? Oya, urukundo “ntirwirarira,” haba mu kwihimbaza cyangwa se mu gusuzugura abandi ubashyira hasi. Igihe uvuga ibihereranye n’uwo mwashakanye, ujye uvuga ibyubaka, bizakomeza umurunga ubahuje. Kandi ku byerekeye ibikuvugwaho, uzakurikize iyo nama yuje ubwenge iri mu Migani 27:2, ivuga ngo “aho kwishima, washimwa n’undi, ndetse n’umushyitsi, ariko atari ururimi rwawe wishimisha.”
16. Ni ibihe bintu bimwe biteye isoni umuntu ufite urukundo yagombye kwirinda?
16 Urukundo “ntirukora ibiteye isoni.” Hari ibintu byinshi biteye isoni, nk’ubuhehesi, ubusinzi n’uburakari bukaze (Abaroma 13:13). Mu buryo bunyuranye n’ibyo urukundo rukora, ibyo byose byonona umurunga w’ishyingiranwa. Ubukana, imvugo n’ibikorwa biteye isoni, ndetse no kutita ku isuku y’umubiri, ibyo byose byerekana ko umuntu yataye isoni. Mbese, witondera ute kwirinda kubabaza uwo mwashakanye ku bihereranye n’ibyo? Mbese, umwitaho umugaragariza imico myiza n’icyubahiro? Ibyo byose bigira uruhare mu kuzana umunezero no kuramba mu bashakanye.
17. Ni mu buhe buryo umuntu udashakisha inyungu ze bwite yakwirinda intonganya?
17 Urukundo “ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho.” Ntirwikubira. Mbega ukuntu byari kuba byiza kurushaho cyane iyo abashakanye twavuze mu itangiriro ry’iki gice baza kuba bameze batyo! Umugabo ntaba yarakankamiye umugore we kubera ko ibyo kurya byari bitinze gushya, kandi na we ntaba yaramushubije amwuka inabi. Iyo umugore aza gushishoza akamenya ko uburakari bw’umugabo we bwari bwatewe ku ruhande rumwe n’umunaniro, aho kugira ngo amushotore yari kumusubiza ati “ibyo kurya biri hafi. Ubanza wagize imirimo igoranye uyu munsi. Reka mbe nguhaye ikirahuri cy’umutobe ufutse unywe nanjye mbe ntegura ameza.’ Cyangwa se, iyo umugabo aza kuba yumvikana neza, atizirikana we wenyine gusa, yari kuba yaramubajije niba nta kintu yari kumufashamo.
18. Ni mu buhe buryo urukundo rushobora kubuza umuntu gupfa kurakazwa n’ubusa?
18 Mbese, uri nkomwahato ku buryo upfa kurakazwa n’icyo uwo mwashakanye avuze cyangwa akoze, cyangwa ugerageza gushishoza ukareba ikigamijwe inyuma y’ijambo cyangwa y’igikorwa? Ashobora wenda kuba atabikoranye umutima mubi, akabikora atabitekerejeho ariko nta kibi yari agamije (Abefeso 4:26). Na ho se, bite niba uwo mwashakanye yarumvaga yasagariwe maze akaba koko yari agamije kuvuga, cyangwa gukora ikintu cyakubabaza? Nta bwo se washobora gutegereza ko uburakari bwe bucururuka maze mukabiganiraho nyuma? Kwiga ikibazo muzirikana inyungu zanyu mwembi bizabafasha kuvuga ijambo rikwiriye. “Umutima w’umunyabwenge wigisha ururimi rwe.” “Uhishīra igicumuro, aba ashaka urukundo,” nta bwo abyutsa imyiryane irenzeho (Imigani 16:23; 17:9). Iyo urwanyije icyo kigusunikira gukomeza intonganya uharanira kugaragaza ko uri mu kuri, ushobora gutsinda maze urukundo rukahungukira.
19. (a) Ni iki gikubiye mu ‘kwishimira ugukiranirwa kw’abandi’? (b) Kuki ibyo bigomba kwirindwa?
19 Urukundo nyakuri “ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi, ahubwo rwishimira ukuri.” Ntirutekereza ko ari iby’ubwenge kubeshya uwo mwashakanye—ari ku bihereranye no gukoresha igihe cyawe, gukoresha amafaranga cyangwa ibyerekeye incuti. Ntirukoresha ukuri kw’ibice kugira ngo rugaragare ko rukiranuka. Ubuhemu bwonona icyizere mufitanye. Kugira ngo habeho urukundo nyakuri, mwembi mugomba kwishimira kubwirana ukuri.
URUKUNDO NYAKURI RUGIRA IMBARAGA NO KWIHANGANA
20. Ni mu buhe buryo urukundo (a) “rubabarira byose”? (b) “rwizera byose”? (c) “rwiringira byose”? (d) “rwihanganira byose”?
20 “Rubabarira byose; rwizera byose; rwiringira byose; rwihanganira byose.” Urukundo rwihanganira ibibazo n’ingorane ruhura na byo mu rugo rw’abashakanye, iyo bombi bagerageje kujya boroherana mu mishyikirano yabo ya bugufi, kandi bakarangwa no gushyira mu gaciro mu mibanire yabo. Rwemera inama zose ziri mu Ijambo ry’Imana, kandi rukazikurikizanya umutima ukunze, ndetse n’igihe imimerere y’ibintu yaba isa n’aho itari myiza. Kandi n’ubwo rutaba impumyi iyo rukorana n’abantu b’indyarya, ntirunakekakeka ibintu bitagira ishingiro. Ahubwo rugaragaza icyizere. Byongeye kandi, rwiringira ibyiza. Ibyo byiringiro bishingiye ku kudashidikanya ko gukurikiza inama za Bibiliya bishobora kugira ingaruka nziza zishoboka. Bityo rero, urukundo rushobora kugira icyizere, kugira ibyiringiro bihereranye n’ibihe bizaza byiza, kandi rugahanga amaso ibiri imbere. Nanone kandi, ntiruhindagurika cyangwa ngo rube urw’igihe gito. Urukundo nyakuri rurihangana, ruhangana n’ibibazo iyo ibintu bigeze aho rukomeye. Rugira ububasha igihe cyose. Rugira imbaraga ariko ibiri amambu runagwa neza, ruriyoroshya, ruraganduka, kubana na rwo biroroha.
21, 22. Ni iyihe mimerere imwe n’imwe igaragaza ko urukundo rudashobora gushira?
21 Bene urwo ‘rukundo nta bwo ruzashira.’ Iyo abashakanye bageze mu bihe biruhije cyane, ku buryo ndetse n’amafaranga abashirana, ingaruka zishobora kuba izihe? Aho gutekereza ibyo gushakishiriza ubuzima bwiza ahandi, umugore ufite bene urwo rukundo rw’indahemuka akomera ku wo bashakanye, agashakisha uko yazigama cyangwa se uko yagira icyo yongera ku mushahara w’umugabo we (Imigani 31:18, 24). Ariko se byagenda bite umugore afashwe n’indwara ikamara nk’igihe cy’imyaka myinshi idakira? Umugabo ufite urwo rukundo akora uko ashoboye akamuha ibyo akeneye, agafasha mu mirimo yo mu rugo umugore aba atagishoboye gukora, kandi akamugaragariza ko azakomeza kumukunda. Imana ubwayo itanga urugero ku bihereranye n’ibyo. Nta mimerere y’abagaragu b’Imana uko yaba iri kose ‘yabasha kubatandukanya n’urukundo rwayo.’—Abaroma 8:38, 39.
22 Ni ibihe bibazo byaganza urukundo nk’urwo? Mbese, rurangwa mu rugo rwanyu? Wowe se ubwawe urushyira mu bikorwa?
GUTUMA URUKUNDO RUKURA
23. Ni iki cyemeza ko igikorwa iki n’iki gikozwe mu buryo bwuje urukundo?
23 Kimwe n’umutsi, urukundo rukomezwa no kurukoresha. Ku rundi ruhande, kimwe n’ukwizera, urukundo rutagira ibikorwa rurapfa. Amagambo n’ibikorwa biturutse ku byiyumvo byimbitse imbere muri twe, bimwe biba bivuye ku mutima, bityo rero bikerekana ikidushishikaza kugira icyo dukora. “Ibyuzuye mu mutima, n’ibyo akanwa kavuga. Umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwe bwiza.” Ariko iyo ibyiyumvo byacu birimo ubugome, “mu mutima w’umuntu [ni] ho haturuka ibitekerezo bibi, kwica, gusambana, guheheta, kwiba, kubeshyera abandi, n’ibitutsi.”—Matayo 12:34, 35; 15:19; Yakobo 2:14-17.
24, 25. Ni mu buhe buryo ushobora kurushaho gushimangira impamvu zigutera kugaragaza urukundo?
24 Ni ibihe bitekerezo n’ibyiyumvo uhinga mu mutima wawe? Niba buri munsi uzirikana uburyo Imana yagaragajemo urukundo rwayo, kandi ugashaka kwigana urugero rwayo, impamvu zigutera gukora ibintu byiza zizashimangirwa. Uko ugenda urushaho kwitoza bene urwo rukundo, ni na ko uzarushaho kurukuriza mu bikorwa no mu magambo, kandi ni na ko ruzarushaho gushinga imizi mu mutima wawe. Kwitoza bene urwo rukundo buri munsi, ndetse no mu tuntu tworoheje cyane, bishobora gutuma umuntu arwimenyereza neza. Bityo rero, ibibazo bikomeye biramutse bivutse, bishobora gusanga urwo rukundo ruhashinze ibirindiro, maze rugafasha umuntu guhangana na byo.—Luka 16:10.
25 Mbese, hari ikintu ubona cyashimwa ku wo mwashakanye? Kimubwire! Wumvaga se wamukorera igikorwa runaka cyuje ubwuzu? Umvira ibyo byiyumvo maze ubishyire mu bikorwa! Tugomba kugaragaza urukundo niba dushaka ko natwe turugaragarizwa. Kwitoza gushyira ibyo bintu mu bikorwa bishobora gutuma urushaho kugirana imishyikirano ya bugufi cyane n’uwo mwashakanye, bigatuma mwembi muba umuntu umwe koko, bikanatuma urukundo mukundana rurushaho gukura.
26, 27. Ni mu buhe buryo gusangira ibintu byose n’uwo twashakanye bishobora gutuma urukundo rwacu rukura?
26 Kugira ngo wongere urukundo, ugomba kurusangira n’abandi. Umugabo wa mbere, Adamu, yabaga muri paradizo. Yahawe ibyo yashoboraga gukenera byose mu buryo bw’umubiri kandi mu buryo burambuye! Kuva mu itangiriro yari akikijwe n’ibyiza. Aho hantu ntiharangwaga gusa ibibaya n’indabo, amashyamba n’imigezi, ahubwo hari n’amoko atandukanye y’inyamaswa zagombaga kumugandukira kubera ko yari afite inshingano yo kwita ku isi. Nyamara n’ubwo yari afite ibyo byose, hari icyifuzo kimwe kitari cyujujwe: undi muntu yashoboraga gusangira na we ibyiza by’iyo paradizo. Mbese, wigeze kuba uri wenyine witegerezanya ubwuzu bwinshi cyane imirasire myiza y’izuba rirenga rya kiberinka, maze ukifuza ko iyo umukunzi wawe aza kuba ahari ngo musangire ibyo byishimo? Cyangwa se, wigeze wumva inkuru ihimbaje cyane ariko ukabura uwo uyibarira? Yehova Imana yamenye icyo Adamu yari akeneye maze amuha uwo babana kugira ngo bajye bifatanya mu bitekerezo no mu byiyumvo. Kwifatanya mu bintu byose bituma abantu babiri bunga ubumwe koko, kandi bikanatuma urukundo rushinga imizi maze rugakura.
27 Urugo rugirwa no gufatanya. Wenda bishobora kugaragarira mu ndoro yuje urukundo nk’iyo bari mu cyumba cyabo, gukorakoranaho, ijambo ryiza, cyangwa se wenda no kwicara mu mutuzo nta kuvuga. Buri gikorwa gishobora kugaragaza urukundo: gusasa, koza ibyombo, kuzigama umubare runaka w’amafaranga kugira ngo uzagure ikintu umugore wawe yifuza, ariko adashobora gusaba ku bw’umutungo wanyu, gufasha uwo mwashakanye kurangiza imirimo yakererewe. Urukundo rusobanura gusangira imirimo n’imikino, imibabaro n’ibyishimo, ibyiza n’ibibi, ibitekerezo by’ubwenge n’ibyiyumvo by’umutima. Mwifatanyirize hamwe mu ntego zanyu kandi murebere hamwe uburyo bushobora gutuma muzigeraho. Ibyo ni byo bituma abantu babiri bahinduka umuntu umwe koko; kandi ni na byo bituma urukundo rukura.
28. Ni mu buhe buryo kugira icyo umuntu akorera uwo bashakanye bishobora gutuma urukundo rukura?
28 Kugira icyo ukorera uwo mwashakanye bishobora gutuma urukundo umufitiye rusagamba. Muri rusange, umugore agira icyo akorera uwo bashakanye ategura ibyo kurya, asasa, akenura ibyo mu rugo, amesa imyenda, yita no ku bintu byo mu rugo byose. Ubusanzwe umugabo agira icyo akorera uwo bashakanye atanga amafaranga yo guhaha kugira ngo abone uko ategura ibyo kurya, akora uko ashoboye kugira ngo abone ibyo bitanda umugore asasa, urugo akenura, n’imyenda amesa. Uko gukorerana n’uko gutanga ni byo bizana umunezero kandi bikabungabunga urukundo. Nk’uko Yesu yabivuze, gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa. Cyangwa kugira icyo dukorera abandi bihesha umugisha kurusha kugira icyo dukorerwa (Ibyakozwe 20:35). Yabwiye abigishwa be ati “ūruta abandi muri mwe ajye aba umugaragu wanyu” (Matayo 23:11). Bene ubwo buryo bwo kubona ibintu bushobora gutuma abantu birinda ikintu cyo gusa n’abarushanwa kandi bukanabahesha umunezero. Iyo tugize icyo dukorera abandi, twumva dufite akamaro, twumva hari umugambi dushohoje, kandi ibyo bituma twiyubaha bikanadushimisha. Ishyingirwa riha umugabo n’umugore uburyo buhagije bwo gukorerana no kubona ibyishimo nk’ibyo, bityo iryo shyingirwa ryabo rikarushaho gushimangirwa mu rukundo.
29. Ni kuki urukundo rushobora kureshya n’abatari abagaragu b’Imana?
29 Byagenda bite umwe mu bashakanye ari Umukristo, umugaragu w’Imana ushyira mu bikorwa ayo mahame ya Bibiliya, ariko undi we atari we? Mbese, ibyo byahindura uburyo Umukristo yagombye kubyifatamo? Ashwi da. Umukristo ashobora kuba wenda atavuga cyane ku bihereranye n’imigambi y’Imana, ariko imyifatire izakomeza kuba kwa kundi. Utizera akenera ibintu by’ibanze nk’ibyo umugaragu wa Yehova na we akenera, kandi mu bintu bimwe na bimwe na we abyifatamo nk’uwo wundi. Ibyo ni na ko mu Baroma 2:14, 15 habivuga muri aya magambo ngo “abapagani badafite amategeko y’Imana, iyo bakoze iby’amategeko ku bwabo, baba bihīndukiye amategeko, nubwo batayafite: bakagaragaza ko umurimo utegetswe n’amategeko wanditswe mu mitima yabo, ugahamywa n’imitima ihana ibabwiriza, igafatanya n’ibitekerezo byabo kubarega cyangwa se kubaregura.” Imyifatire y’intangarugero y’Umukristo akenshi izashimwa kandi itume urukundo rukura.
30. Mbese, urukundo rutegereza ko ibintu bikomera cyane ngo rubone kwigaragaza? Kuki usubije utyo?
30 Urukundo ntirutegereza ko ibintu bikomera cyane ngo rubone kwigaragaza. Mu mimerere runaka, urukundo rumeze nk’umwambaro. Ni iki gifatanyije umwenda wawe? Mbese, ni amapfundo make manini ahambiriwe n’imigozi? Cyangwa ni ibihumbi n’ibihumbi by’udupfundo duto duto cyane tw’indodo? Ni ibihumbi n’ibihumbi by’udupfundo duto duto cyane tw’indodo, ibyo kandi ni na ko bimeze haba ku bihereranye n’imyenda nyayo, cyangwa ‘imyenda’ yo mu buryo bw’umwuka. Ni uruhererekane rw’amagambo n’ibikorwa bidakanganye ariko bidasiba kwiyongera buri munsi ‘bitwambika’ kandi bigahishura n’icyo turi cyo. Bene uwo ‘mwambaro’ wo mu buryo bw’umwuka ntuzasaza ngo utakaze agaciro nk’uko bigendekera umwambaro usanzwe. Nk’uko Bibiliya ibivuga, ni “umurimbo utangirika.”—1 Petero 3:4.
31. Ni iyihe nama nziza ihereranye n’urukundo itangwa mu Bakolosayi 3:9, 10, 12, 14?
31 Mbese, urashaka ko urugo rwawe rukomezwa n’“[u]murunga wo gutungana rwose”? Noneho rero, ukwiriye gukurikiza inama itangwa mu Bakolosayi 3:9, 10, 12, 14 muri aya magambo ngo ‘mwiyambure umuntu wa kera n’imirimo ye, mwambare umushya mwambare umutima w’imbabazi, n’ineza, no kwicisha bugufi, n’ubugwaneza, no kwihangana mwambare urukundo, kuko ari rwo murunga wo gutungana rwose.’