Igice cya 7
Kugira Abana—Ni Inshingano n’Ingororano
1-4. (a) Ni ibihe bikorwa bitangaje bihereranye n’imikurire y’umwana muri nyababyeyi? (b) Ni mu buryo ki kumenya ibyo bintu bigufasha gufatana uburemere ibivugwa muri Zaburi 127:3?
KUBYARA ni ikintu gishimisha ariko kinasaba umuntu kubanza kubitekerezaho. Ni ikintu gisanzwe mu buzima bwa buri munsi bw’abantu. Nyamara ariko, kubyara ni ingaruka y’ibikorwa by’urusobe ruhanitse cyane. Tugize icyo dusobanukirwa ku bihereranye n’uko ibyo bigenda, bishobora gutuma turushaho kumva neza impamvu umwanditsi wa Zaburi yagize ati “dore, abana ni umwandu uturuka ku Uwiteka, imbuto z’inda ni zo ngororano atanga” (Zaburi 127:3). Dore uko bigenda.
2 Intangangabo yiyunga n’intangangore zombi zigahinduka ingirabuzima fatizo imwe, maze igatangira kwicamo uduce. Yicamo ingirabuzima fatizo ebyiri, ebyiri zikaba enye, enye zikaba umunani, gutyo gutyo kugeza ubwo zibaye hafi 60.000.000.000.000 iyo umuntu akuze! Mu mizo ya mbere, izo ngirabuzima fatizo nshyashya ziba zimeze kimwe maze zigatangira kugenda zihindura ubwoko—hakabaho iz’amagufwa, iz’imihore, ingirabuzima fatizo nyamwakura, iz’umwijima, iz’amaso, iz’uruhu, n’ibindi n’ibindi.
3 Amwe mu mayobera ahereranye n’iyororoka hamwe n’imitandukanire y’ingirabuzima fatizo yarasobanutse neza, ariko hari n’andi menshi atarasobanuka. Ni iki gituma ingirabuzima fatizo itangira kwicamo uduce? Muri icyo gihe cyo kwicamo uduce se, ni iki gituma ingirabuzima fatizo zitangira kugenda zitandukanyamo amoko menshi? Ni iki gituma ubwo bwoko bwinshi bwishyira hamwe bugafata ishusho, indeshyo n’imirimo byihariye, maze bugahinduka umwijima, izuru, ino rihera? Iryo hinduka ritangira kubaho ku gihe cyagenwe mbere y’aho. Ariko se, ni iki kigenzura izo ngengabihe? Ikindi kandi, urwo rusoro rukurira muri nyababyeyi ya nyina w’umwana, ni umubiri ufite imiterere inyuranye n’iye. Ubusanzwe umubiri w’umuntu ujugunya ibintu biturutse hanze, twavuga nk’ibihereranye no komeka uruhu cyangwa igice cy’umubiri w’umuntu ku wundi. None se, ni kuki umubiri w’umubyeyi utajugunya urusoro rudahuje imiterere n’umubiri we, ahubwo ukarugaburira mu gihe cy’iminsi igera kuri 280?
4 Ibyo bikorwa byose bihebuje, bigendera kuri gahunda kubera ko Yehova Imana yabihereye porogaramu muri ya ngirabuzima fatizo igizwe n’intangangabo hamwe n’intangangore. Ibyo ni byo umwanditsi wa Zaburi yashakaga kuvuga mu magambo yabwiye Umuremyi ati “nkiri urusoro, amaso yawe yarandebaga, mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose, yategetswe, itarabaho n’umwe.”—Zaburi 139:16.
GUKURIRA MU NDA NO KUVUKA
5-8. Hagati y’icyumweru cya kane cy’isama n’ivuka ry’umwana, ni ibihe bintu bimwe biba muri nyababyeyi?
5 Urusoro rukura vuba cyane. Ku cyumweru cya kane ruba rufite ubwonko, urusobe rw’imyakura y’ubwonko, urusobe nyoboramaraso, n’umutima wohereza amaraso mu miyoboro yamaze gushyirwaho. Hari agafuka amaraso akorerwamo mu gihe cy’ibyumweru bitandatu; nyuma y’aho umwijima ni wo ufata uwo murimo, amaherezo ugafatwa n’imisokoro y’amagufwa. Mu cyumweru cya gatanu, amaboko n’amaguru bitangira kugaragara; mu byumweru bitatu bikurikiraho, intoki n’amano biragaragara. Nyuma y’icyumweru cya karindwi, haba hamaze gukorwa ibice by’ingenzi by’umubiri, hakubiyemo n’amaso, amatwi, izuru n’umunwa.
6 Umwanditsi wa Zaburi arakomeza abwira Yehova Imana ati “igikanka cyanjye ntiwagihishwe, ubwo naremerwaga mu rwihisho” (Zaburi 139:15). Mu cyumweru cya cyenda, ingingo zimwe na zimwe zihinduka amagufwa mu gihe igikanka kiba kirimo cyikora, maze umwana uri mu nda ubwo akavugwaho kuba ari inda itangiye kurema aho kwitwa urusoro. “Wowe waremye ingingo [impyiko, MN] zanjye” (Zaburi 139:13). Gahunda yashyizweho n’Imana igenga ibyo bintu igaragara mu kwezi kwa kane maze impyiko zigatangira kuyungurura amaraso.
7 Muri icyo gihe, umwana uri mu nda arinyagambura, agakubagana, agahina intoki n’amano bye nk’iyo yumvise ubukirigitwa mu kiganza cye cyangwa mu bworo bw’ikirenge cye. Afatisha ibintu urutoke hamwe n’igikumwe, dore ko aba atangiye no konka icyo gikumwe cye ari na byo bimufasha gutoza imitsi izakoreshwa nyuma y’aho mu konka amabere ya nyina. Arasepfura, maze nyina akamwumva asimbuka. Nyuma y’ukwezi kwa gatandatu, ingingo nyinshi ziba zuzuye mu by’ukuri. Amazuru aba yarafungutse, ibitsike byaraje, nyuma y’aho gato amaso akazafunguka, n’amatwi agatangira gukora ku buryo ndetse no muri nyababyeyi umwana ashobora gukangwa n’urusaku rwinshi.
8 Nyuma y’ibyumweru 40 ibise biratangira. Umura wa nyina w’umwana uregerana maze umwana agasohoka ajya mu isi, akavuka. Mu gihe cyo kuvuka, incuro nyinshi umutwe urahombana, ariko kubera ko amagufwa y’uruhanga aba atarafatana ngo arumane, nyuma yo kuvuka umutwe wongera kugira ishusho isanzwe. Kugeza icyo gihe, umubyeyi ni we uba warakoreye umwana ibintu byose: kumuha umwuka mwiza wo guhumeka wa ogisijeni, ibyo kurya, uburinzi, ubushyuhe no kumujugunyira imyanda. Ubu noneho umwana aba agomba kubyikorera, kandi vuba na bwangu, bitaba ibyo agapfa.
9. Kugira ngo umwana ashobore kubaho hanze ya nyababyeyi, ni irihe hinduka riba rigomba guhita ribaho?
9 Agomba gutangira guhumeka kugira ngo ibihaha bishyire ogisijeni mu maraso. Ariko kugira ngo ibyo bishoboke, hari irindi hinduka rikomeye riba rigomba guhita riba: inzira amaraso yari asanzwe acamo igomba guhinduka! Igihe umwana yari muri nyababyeyi, hari umwobo wari mu rusika rw’umutima we. Urwo rusika rutandukanya igice cy’iburyo n’icy’ibumoso by’umutima w’umwana ku buryo rubuza amaraso menshi guhita yiroha mu bihaha. Ku byerekeye amaraso akomeza kugerayo, hari umuyoboro munini uyacisha ku ruhande rw’ibihaha. Aho muri nyababyeyi, hafi 10 kw’ijana gusa by’amaraso ni byo binyura mu bihaha; amaze kuvuka rero, amaraso yose aba agomba guhita ahanyura ako kanya nta kuzuyaza! Kugira ngo ibyo bishoboke, mu masegonda make gusa nyuma y’ivuka, wa muyoboro munini wanyuraga iruhande rw’ibihaha uraziba maze amaraso yawunyuragamo ubwo agaca mu bihaha. Icyo gihe nanone wa mwobo uri mu rusika rw’umutima urifunga maze amaraso yose ava iburyo bw’umutima akoherezwa mu bihaha kugira ngo ahabwe ogisijeni. Umwana arahumeka, amaraso yahawe ogisijeni, habayeho ihinduka rikomeye none umwana araho ni muzima! Umwanditsi wa Zaburi wahumekewe n’Imana yagize icyo avuga kuri icyo gikorwa gihebuje muri aya magambo make ngo “wanteranirije mu nda ya mama. Ndagushimira, yuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza.”- Zaburi 139:13, 14.
10. Ku byerekeye imikurire itangaje y’umwana muri nyababyeyi, ni ibihe byiyumvo ababyeyi bagombye kugira ku bihereranye n’abana babo?
10 Mbega ukuntu abashakanye bagombye gushimira cyane ku bw’iyo mpano baba bakesha Yehova! Mbega ububasha bwo kubyara ikiremwa muntu, umwana uba ari igice cya bombi ariko nanone atandukanye na bo bombi! Mu by’ukuri koko, ni “umwandu uturuka k’Uwiteka”!
KWITA KURI UWO “MWANDU”
11. Ni ibihe bibazo abateganya kurushinga bagombye kwibaza, kandi se, kuki?
11 Si ugukurikiza umuco gusa byateye Yehova Imana gushyiraho itegeko rivuga ko imibonano y’ibitsina yagombaga kubaho mu rwego rw’abashakanye gusa. Yanatekerezaga ku by’ivuka ry’abana. Umwana aba akeneye kugira se na nyina bakundana kandi bazakomeza gukundana ku buryo bakundwakaza n’urubyaro rwabo. Umwana uvutse aba akeneye igishyuhirane n’umutekano byo mu rugo, kuba ari kumwe na se hamwe na nyina bamukunda kandi bazamurerera mu mimerere ishobora gutuma akura neza akaba umuntu ushyitse. Umugabo n’umugore bateganya kubyara, bagombye kwibaza bati mbese, dushaka umwana koko? Mbese, tuzashobora kumuha ibyo akeneye—atari iby’umubiri gusa, ahubwo no mu buryo bw’ibyiyumvo n’ubw’umwuka? Mbese, tuzamurera mu buryo bukwiriye, tumubere ingero zikwiriye gukurikizwa? Mbese, twiteguye kwemera inshingano zijyana no kubyara, no kwemera kugira ibyo twigomwa? Birashoboka wenda ko tukiri abana twumvaga ababyeyi bacu basa n’abadukandamiza, ariko iyo natwe tubaye ababyeyi, ni bwo twumva neza koko ko kurera abana ari inshingano isaba igihe cyinshi cyane. Icyakora nanone, iyo nshingano yo kuba umubyeyi ishobora kubamo ibyishimo byinshi.
12-14. Igihe umugore amaze gusama, ni mu buryo ki ashobora kugira uruhare ku buzima bw’umwana mu mikurire ye ku bihereranye (a) n’imirire ye? (b) uko yifata ku bihereranye n’inzoga, itabi n’ibiyobyabwenge? (c) no kugira umutima uhangayitse?
12 Noneho rero, umwanzuro warafashwe—ushobora kuba warafashwe n’ababyeyi cyangwa byaratewe n’imiterere y’umubiri. Dore noneho wowe mugore, uratwite. Igikorwa cyo kwita kuri uwo “mwandu uturuka k’Uwiteka” kiratangiye. Hari indyo runaka ugomba kwihata, ariko hari n’ibindi biryo ugomba kwirinda cyangwa kugabanya. Ibintu bimwe ugomba kubirya, ibindi ugomba kubyirinda cyangwa kubigabanya. Ibyo kurya bikungahaye mu butarea ni ingenzi, kubera ko umwana uri muri nyababyeyi aba arimo yizigamira ubutare buhagije azakenera mu mezi atandatu azakurikira ivuka rye. Uba ugomba kunywa nk’amata menshi (na foromaje ni nziza) kugira ngo uhe umwana wawe kalisiyumu yo gukomeza amagufwa ye. Ukeneye na za hidarati za karubonib zigereranije kugira ngo zigufashe kwirinda kubyibuha bikabije. Koko rero, uba urimo urya aha babiri, uretse gusa ko undi we aba ari muto cyane!
13 Hari izindi ngingo zishobora kuba zikeneye cyangwa zidakeneye kwitabwaho bitewe n’imibereho yawe. Ibinyobwa birimo alukolo byoherereza umwana uri mu nda iyo alukolo, bityo rero bisaba kwitonda kuko iyo ikabije ishobora gutera kudindira mu bwenge no mu buryo bw’umubiri. Abana bamwe bagiye bavuka ari abasinzi bitewe n’uko ba nyina babaga ari abanywi kabuhariwe. Kunywa itabi bishyira nikotini mu rusobe nyoboramaraso rw’umwana uri mu nda kandi bigatuma gazi karubonike isimbura ogisijeni iri mu maraso ye. Bityo rero, ibihereranye n’ibyiringiro by’uwo mwana by’uko yazagira amagara mazima, bishobora kuburizwamo burundu na mbere y’uko avuka. Kuvanamo inda mu buryo butunguranye no gukubita ibihwereye bikunda kuboneka kenshi cyane ku bagore banywa itabi. Iyo nyina w’umwana ari umuntu wabaswe n’ibiyobyabwenge, ashobora kubyara umwana umeze gutyo na we, kandi hari n’imiti imwe itayobya ubwenge ifatwa mu rwego rw’ubuvuzi ariko ishobora kugira ingaruka mbi ku mwana, ku buryo ishobora kumumugaza. Ndetse abantu bavuga ko no kunywa ikawa birengeje urugero bishobora kugira ingaruka mbi mu buryo runaka.
14 Ikindi kandi, kugira umutima uhangayitse cyane, bishobora gutuma umubiri wa nyina w’umwana uvubura imisemburo myinshi cyane ku buryo bigira ingaruka ku mwana uri mu nda maze bigatuma yigaragura bikabije, bityo bikazatuma avuka akubagana cyane kandi arakazwa n’ubusa. Umwana uri mu nda ashobora kuba ‘arindiwe mu nda ya nyina koko,’ ariko byaba ari ukwibeshya umuntu atekereje ko aba yitaruye rwose isi imukikije. Ashobora kugerwaho n’ingaruka zayo binyuriye kuri nyina, kubera ko ari we wenyine umuhuza n’isi yo hanze, ‘ni we ufite inshingano yo gufata umwanzuro’ ku bihereranye no kureba niba izo ngaruka ari nziza cyangwa mbi. Ibyo byose ashobora kubihabwa n’ukuntu yiyitaho hamwe n’ukuntu yitwara mu bintu. Nta gushidikanya ko muri ibyo aba akeneye inkunga y’abamukikije, cyane cyane nko gukundwakazwa no kwitabwaho n’umugabo we.—Gereranya na 1 Samweli 4:19.
IMYANZURO UGOMBA GUFATA
15, 16. Ni iyihe myanzuro igomba gufatwa ku bihereranye n’aho umwana azavukira n’uburyo bwo kumubyara?
15 Mbese, urashaka kuzabyarira uwo mwana wawe mu bitaro cyangwa mu rugo? Hari igihe bitajya bikunda ko umuntu agira amahitamo afata. Hari nk’uturere twinshi tutabonekamo ibitaro. Hari n’utundi turere usanga bidakunze kubaho ko abantu babyarira mu rugo bitewe no kwirinda akaga gashobora guterwa no kubura umuntu w’inararibonye muri ibyo bintu, twavuga nk’umubyaza. Aho bishoboka, ni byiza gusuzumwa buri gihe na muganga igihe umuntu atwite kugira ngo amenye niba ashobora kuzabyara nta bibazo cyangwa niba bishobora kuzagorana.
16 Mbese, uzabyara umwana wawe watewe ikinya, cyangwa uzabyara mu buryo busanzwe? Wowe n’umugabo wawe mugomba kubifatira umwanzuro mumaze kurebera hamwe ibyiza cyangwa ibibi byaba birimo. Kubyara mu buryo busanzwe bishobora gutuma umugabo agira uruhare muri icyo gihe gikomeye. Umwana ahita ashyirwa iruhande rwa nyina. Bamwe bavuga ko ibyo ari ibintu bya ngombwa byagombye kwitabwaho cyane, niba isuzuma ryaragaragaje ko nta ngorane zizavuka mu gihe cyo kubyara. Abashakashatsi bamwe bemeza ko abana bavukiye mu mimerere myiza yo kubyara mu buryo busanzwe kandi irangwamo ituze, bagira ibibazo bike cyane ku bihereranye n’ibyiyumvo cyangwa se n’ubundi burwayi bw’umubiri n’ubwenge.
17-19. Ni iki ubushakashatsi bwagaragaje ku bihereranye n’akamaro ko guhita bashyira umwana hafi ya nyina ako kanya akimara kuvuka?
17 Ikinyamakuru cyitwa Psychology Today, cyo mu Kuboza 1977 cyagize kiti
“Abahanga mu gusesengura ibihereranye na kamere z’abantu, bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo bazi ko umwaka wa mbere w’ubuzima bw’umwana ushobora kugira ingaruka ihoraho ku mikurire ye ya nyuma y’aho haba mu buryo bw’ubwenge cyangwa bw’umubiri. Ubu biragaragara rero ko umunsi wa mbere w’umwana—ndetse wenda iminota 60 ye ya mbere—na yo ari iy’ingenzi cyane. Imishyikirano ya mbere nyina w’umwana agirana n’umwana we, n’ukuntu atangira kumwitaho, ni ibintu by’ingenzi cyane mu buryo bwihariye iyo umuntu amaze kubyara. Ubushakashatsi bwa vuba aha na bwo bugaragaza ko ayo masaha ya mbere afite umwanya ukomeye cyane mu bihereranye n’imyifatire umubyeyi azajya agira ku mwana we no mu rukundo azajya amukunda, hamwe n’impuhwe za kibyeyi azajya amugirira.”
18 Iyo nyina w’umwana adatewe ikinya cy’umubiri wose mu gihe cyo kubyara, umwana arashabuka, agafungura amaso, akareba ibimukikije, agakurikirana ibiba birimo bikorwa, agahindukira akareba aho amajwi y’abantu ava, agatangira kwimenyereza by’umwihariko ijwi ryo hejuru rya kigore. Hashobora guhita habaho imishyikirano ya bugufi hagati y’umwana na nyina itewe n’uko baba barebana. Ibyo bisa n’aho ari iby’ingenzi, kandi mu bushakashatsi bumwe, ba nyina b’abana bavuze ko iyo umwana wabo yamaraga kubareba, bumvaga isano bafitanye irushijeho kuba iya bugufi cyane. Byagaragaye ko gukoranaho kw’imibiri, uruhu ku rundi, by’umwana na nyina ako kanya akimara kubyara, bigira ingaruka nziza cyane kuri bombi.
19 Abashakashatsi bemeza ko impamvu z’ibibazo by’abana bamwe na bamwe bituma bakenera kujyanwa mu bigo by’ubuvuzi, zikomoka ahanini ku masaha ya mbere abimburira ubuzima bwe. Bagereranyije abana bavukira mu bitaro, aho ubusanzwe bahita babatandukanya na ba nyina, n’abana bahise bashyirwa hafi ya ba nyina basanga nyuma y’ukwezi kumwe abo bana bitaweho na ba nyina bari bameze neza kurusha abandi. Ikinyamakuru Psychology Today kiragira kiti “ndetse ikintu gitangaje cyane ni uko abana b’imyaka itanu bagumanye na ba nyina mu gihe kirekire bari bafite igipimo cy’ubwenge kiri hejuru, kandi bakagira n’amanota meza mu igeragezwa ryo kuvuga, kurusha abana bari baritaweho mu buryo busanzwe bukoreshwa mu bitaro.”
20. Kugira ngo umuntu afate umwanzuro ushyize mu gaciro ku bihereranye n’ibyo bibazo, ni iki kindi agomba kuzirikana?
20 Muri ibyo byose icyakora, ni ukubisuzumana ubwitonzi dukurikije ukuntu ibintu byifashe. Ntitugomba kwibagirwa ko ababyeyi bacu ba mbere badusigiye umurage wo kudatungana. Nta gushidikanya ko muri iki gihe iyo mimerere y’ibintu ituma “uburyo busanzwe bwo kubyara” butakaza igice cyabwo cy’umwimerere kandi n’ukudatungana twarazwe na ko kukaba gushobora guteza ingorane (Itangiriro 3:16; 35:16-19; 38:27-29). Ni ngombwa rero gufata umwanzuro wawe ukurikije imimerere yawe, ukurikije icyo wumva gishobora kuba gihuje n’ubwenge ku bihereranye n’uko uteye, cyaba gihuje cyangwa kidahuje n’icyo bamwe bavuga ko ari cyo “kamara.”
21, 22. Ni ibihe bintu bimwe na bimwe konsa bifashaho umubyeyi?
21 Mbese, uzonsa umwana wawe? Harimo inyungu nyinshi, ari kuri wowe, ari no ku mwana wawe. Koko rero, amashereka y’umubyeyi ni byo byo kurya bitunganye by’impinja. Aroroha mu nda, kandi akamurinda uburwayi, imivurungano yo mu mara n’ibibazo bijyana no guhumeka. Mu minsi mike ya mbere, amabere akora umuhondo, ayo akaba ari amashereka y’umuhondo kandi meza by’umwihariko ku mpinja kubera ko (1) arimo ibinure na za hidarati za karuboni bike, bityo bigatuma yoroha mu nda, (2) akungahaye mu birwanya indwara kurusha amashereka asanzwe azaza mu minsi mike izakurikiraho; kandi (3) aroroshye ku buryo yoza amara maze bigafasha mu gusohora ingirabuzima fatizo, imirenda n’indurwe biba byirundanyije mu mara y’uruhinja mbere y’uko ruvuka.
22 Konsa bifasha umubyeyi. Bigabanya kuva k’umubyeyi, kubera ko iyo umwana yonka bituma nyababyeyi yiyegeranya. Konka kandi bituma amabere avubura amashereka menshi, bityo ababyeyi babaga bafite ubwoba bw’uko batazabona amashereka ahagije, basangaga nta kibazo bafite cyo kuyabura. Rimwe na rimwe, konsa buri gihe byigizayo igihe cyo kongera kuba yasama no kujya mu mihango, bityo bikamera nk’uburyo bw’umwimerere bwo kuringaniza imbyaro. Umuryango Uharanira Ibyo Kurwanya Kanseri wo Muri Amerika uvuga ko “ababyeyi bonsa badakunda gufatwa na kanseri y’ibere.” Konsa kandi bigira inyungu ku mutungo w’urugo!
IMIKURIRE Y’UMWANA—UMWAMBI UZAWUFORA UTE?
23. Ni ayahe mahame ahereranye n’uburere bw’abana akubiye muri Zaburi 127:4, 5?
23 “Nk’uko imyambi yo mu ntoki z’intwari iri, ni ko abana bo mu busore bamera. Hahirwa ufite ikirimba kibuzuye” (Zaburi 127:4, 5). Agaciro k’umwambi gaterwa n’ukuntu uba wafowe neza igihe uva mu muheto. Umwambi ugomba guforanwa ubwitonzi n’ubuhanga kugira ngo uhamye icyo ushaka kurasa. Mu buryo nk’ubwo, ni iby’ingenzi cyane ko mwe babyeyi mutekerezanya ubwenge ku rufatiro mushaka guha ubuzima bw’umwana wanyu, kandi mukabishyira no mu isengesho. Mbese, murashaka kumwitaho ku buryo yazaba umuntu ushyira mu gaciro kandi ukuze mu bitekerezo, wubahwa n’abandi kandi uhesha Imana icyubahiro?
24. (a) Ababyeyi bagombye kwihatira gukora ku buryo imimerere yo mu rugo ikikije abana babo irangwamo mwuka ki? (b) Ni kuki se, ibyo ari iby’ingenzi?
24 Imyanzuro ihereranye n’ukuntu umwana azitabwaho n’uko azarerwa igomba gufatwa mbere y’uko avuka. Urebye mbese, ababyeyi ni bo baba bagize isi yose ikikije umwana w’imfura. Iyo si izaba imeze ite? Mbese, izagaragaza ko ababyeyi bazaba barazirikanye iyi nama yo mu Ijambo ry’Imana igira iti “gusharira kose n’uburakari n’umujinya n’intonganya no gutukana hamwe n’igomwa ryose bibavemo. Mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha, nk’uko Imana yabababariye muri Kristo” (Abefeso 4:31, 32). Uko ubuzima bwo mu rugo buzaba bumeze kose, buzagaragarira ku mwana muto. Ihatire gukora ku buryo iyo si ikikije umwana wawe irangwamo amahoro n’umutekano, igishyuhirane n’urukundo. Umwana ukundwakazwa azacengerwamo n’iyo mico maze ihe ibyiyumvo bye ishusho ihwanye n’iyo mico. Azajya yumva ibyiyumvo byanyu, kandi ashyire mu bikorwa n’ingero mumuha. Amategeko agenga iby’iyororoka yashyizweho n’Umuremyi wacu, yashyizeho gahunda ihamye ituma umwana akurira neza muri nyababyeyi; mwebwe se, muzabyifatamo mute kugira ngo umwana akomeze gukura neza igihe azaba yasohotse muri iyo nyababyeyi? Hari ibintu byinshi biba bishingiye ku mimerere mubamo mu rugo. Iyo mimerere, hamwe na ya mategeko agenga iby’iyororoka, ni byo bigena uko umwana wanyu azaba ateye igihe azaba yabaye mukuru. “Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo; azarinda asaza, atarayivamo.”—Imigani 22:6.
25, 26. Ni kuki bikwiriye ko ababyeyi bagenera abana babo igihe cyinshi kandi bakabitaho cyane?
25 Ari umugabo ari n’umugore, nta n’umwe ushobora kurema n’akatsi, ariko iyo bombi bishyize hamwe, bagira batya bakabyara undi muntu, umuntu uremetse mu buryo bw’urusobe ruhanitse cyane, kandi utandukanye n’undi muntu uwo ari we wese wo ku isi! Ni igikorwa gitangaje cyane ku buryo bigoye kwemera ko abantu benshi muri iki gihe bananirwa kumva ko inshingano igikomokaho ari iyera! Abantu batera indabyo, bakazuhira, bakazifumbira, bakazibagarira—ibyo byose kugira ngo bagire ubusitani bwiza. Mbese, ntitwagombye kurushaho gufata igihe cyinshi no gushyiraho imihati myinshi kugira ngo abana bacu babe beza?
26 Umugabo n’umugore bashakanye, bafite uburenganzira bwo kubyara. Abana babo na bo bafite uburenganzira bwo kugira ababyeyi, atari ku izina gusa ahubwo mu buryo bugaragara koko. Umukristo witangiye Imana ashobora gukoresha igihe kinini n’imbaraga nyinshi asangira n’abandi ubumenyi bwa Bibiliya, yizera ko uwo bigana azaba umwigishwa, nyamara buri gihe si ko abigeraho. None se, ababyeyi b’Abakristo ntibagombye kumara igihe cyinshi kurushaho ‘barera abana babo, babahana babigisha iby’Umwami wacu’ (Abefeso 6:4)? Mbese, nibarera umwana umwe akaba umugaragu mwiza wa Yehova Imana, we Nyir’ugutanga ubuzima, iyo ntiyaba ari impamvu nziza ishobora kubatera kugira ibyishimo cyane? Bityo rero, bizaba bigaragaye rwose ko babonye ingororano nziza yo kuba barabyaye uwo mwana w’umuhungu cyangwa w’umukobwa.—Imigani 23:24, 25.
27. Mu gukurikiranira hafi imikurire y’umwana, ni kuki kamere ye bwite na yo igomba kwitabwaho?
27 Zaburi 128:3 igereranya abana n’ibiti bya elayo muri aya magambo ngo “umugore wawe azaba nk’umuzabibu wera cyane mu kirambi cy’inzu yawe: abana bawe bazaba nk’uduti twa elayo, bagose ameza yawe.” Ibiti bishobora kugororwa mu buryo bunyuranye bitewe n’ukuntu umuntu aba yarabimenyereje. Bimwe babigorora babimenyereza gukura biranda ku rukuta, n’ibindi hasi ku butaka. Ndetse hari n’ibindi bigirwa bito kandi bigufi kubera kubikata no kubyegeranya cyane, twavuga nk’ibyitwa “bonsaïs.” Hari umugani wa kera utsindagiriza ukuntu uburere bw’ibanze bugira ingaruka nziza ku mwana muri aya magambo ngo “igiti kigororwa kikiri gito, maze kikabikurana.” Icyakora ni ngombwa gushyira mu gaciro. Ku ruhande rumwe, umwana aba akeneye ubuyobozi kugira ngo azagendere mu mahame akiranuka. Nanone kandi, ntagomba gutegerezwaho guhuza neza n’igitekerezo runaka ababyeyi baba barishyizemo bumva ko ari yo nzira y’imibereho umwana agomba gukurikiza. Ntushobora kubyaza umwelayo imbuto z’umutini. Rera umwana wawe mu nzira zikwiriye, ariko ntukamuhatire gukurikiza urugero runaka ruhuje n’igitekerezo wishyizemo, ku buryo bimunaniza kwisanzura neza muri kamere ye no mu bihereranye no kugaragaza impano ze yarazwe. Ishyirireho igihe cyo kumenya uwo mwana wabyaye. Maze, mbese nk’uko bimera ku giti kikiri gito, uhe umwana wawe ubuyobozi bukomeye buhagije ku buryo buzamurinda kandi bukazamukomereza mu nzira ikwiriye, ariko nanone ubigirane ubugwaneza buhagije kugira ngo utabangamira imikurire y’umwana ku bihereranye n’ubushobozi bwe bwo gukora icyiza.
INGORORANO IVA KURI YEHOVA
28. Ni iki ibivugwa mu Itangiriro 33:5, 13, 14 bihereranye n’uburyo Yakobo yari ahangayikishijwe n’abana be bishobora kutwunguraho?
28 Yakobo wo mu bihe bya kera yagaragaje ukuntu yari ahangayikishijwe no kwita ku bana be. Ubwo hateganywaga urugendo rwashoboraga kuba rurerure cyane kuri abo bana, Yakobo yabwiye uwari watanze icyo gitekerezo ati “databuja, uzi yuko abana badafite imbaraga, kandi ko imikumbi n’amashyo mfite byonsa: babigendesha uruhato, naho waba umunsi umwe gusa, byapfa byose. Ndakwinginze databuja, ujye imbere y’umugaragu wawe: nanjye ndagenda buhoro, nk’uko kugenda kw’amatungo nshoreye kuri, kandi nk’uko kugenda kw’abana kuri.” Mbere y’aho, amaze guhura na mwene nyina Esawu, yaramubajije ati “abo muri kumwe bariya ni abahe?” Yakobo yashubije ati “abo ni abana Imana yahereye umugaragu wawe ubuntu bwayo” (Itangiriro 33:5, 13, 14). Muri iki gihe, ababyeyi ntibagomba kwita ku bana babo mu kubagaragariza impuhwe gusa, ahubwo bagomba no kubigenza nk’uko Yakobo yabigenje, bakababona nk’uko yababonaga—bakumva ko ari ubuntu bwa Yehova. Birumvikana ko mbere yo kurongora, umugabo yagombye kubisuzumana ubwitonzi niba azashobora gutunga umugore n’abana be. Bibiliya itanga iyi nama ngo “banza witegure ibyo ku gasozi, uringanize imirima yawe; hanyuma uzabone kūbaka inzu” (Imigani 24:27). Mu buryo buhuje n’iyo nama ishyize mu gaciro, umugabo yagombye gukora imyiteguro yo kurongora n’iy’ubuzima bw’umuryango we mbere y’igihe. Nyuma y’aho, n’umugore aramutse asamye bitari kuri porogaramu, bishobora kuzakiranwa ibyishimo aho gutinya ngo bumve ko ari umutwaro uremereye w’amafaranga.
29. Ni kuki ibyerekeye kubyara byagombye gusuzumanwa ubwitonzi cyane mbere y’igihe?
29 Mu by’ukuri, ibyerekeye kubyara bikwiriye gusuzumanwa ubwitonzi cyane, atari gusa ku bihereranye n’umwana w’imfura, ahubwo no ku bazakurikiraho nyuma y’aho. Mbese, ababyeyi bumva bibagoye kugaburira, kwita no kurera abana bafite ubu? Icyo gihe rero niba bashaka kumvira Umuremyi wabo kandi bakaba bafite n’urukundo, bagombye rwose gutekereza ku buryo bagomba kubyifatamo kugira ngo baringanize imbyaro zabo.
30. (a) Ni kuki twavuga ko mu by’ukuri umwana ari uw’Imana? (b) Ni iyihe ngaruka ibyo byagombye kugira ku kuntu ababyeyi babona ibintu?
30 Mu by’ukuri se, uwo mwana ni uwa nde? Mu buryo bumwe ni uwawe. Ariko nanone, mu bundi buryo uwo mwana ni uw’Umuremyi. Washinzwe kumwitaho, mbese nk’uko ababyeyi bawe bari barashinzwe kukwitaho ukiri umwana. Ariko mu by’ukuri nta bwo wari umutungo w’ababyeyi bawe ku buryo bari kugufata uko bishakiye; muri ubwo buryo rero, n’umwana wawe si umutungo wawe. Ababyeyi ntibashobora gutegeka cyangwa kugenzura igihe cyo gusama cyangwa imikurire y’umwana uri mu nda. Ntibanashobora ndetse no kubona cyangwa kwiyumvisha byuzuye iby’icyo gikorwa gihimbaje (Zaburi 139:13, 15; Umubwiriza 11:5). Ukudatungana k’umubiri kuramutse gutumye inda ivamo cyangwa umwana akavuka apfuye, ntibashobora kuzura uwo mwana. Bityo rero, tugomba kwemera twicishije bugufi ko Imana ari yo Mutangabuzima wacu twese, kandi ko turi abayo: “isi n’ibiyuzuye ni iby’Uwiteka isi n’abayibamo.”—Zaburi 24:1.
31, 32. (a) Ni iyihe nshingano ababyeyi bafite imbere y’Imana? (b) Ni izihe ngaruka nziza zishobora guturuka mu gusohoza iyo nshingano uko bikwiriye?
31 Ushinzwe abana ubyara kandi uzanabazwa n’Umuremyi uko ubarera. Yaremye isi, ateganya uko yaturwa, maze aha ababyeyi bacu ba mbere ubushobozi bwo kubyara kugira ngo bagere kuri iyo ntego. Mu kumutera umugongo, babaye nk’abajya ku ruhande rw’Umwanzi urwanya Imana ku bihereranye n’uburenganzira ifite bwo kuba Umutegetsi w’ikirenga w’umuryango wayo w’ibiremwa byo mu ijuru n’ibyo ku isi. Iyo ureze abana bawe neza ku buryo bakura ari abantu bashikamye ku Muremyi wabo, wowe n’umuryango wawe muba murimo mugaragaza ko uwo Mwanzi ari umubeshyi, na ho Yehova Imana akaba ari umunyakuri. Mu Migani 27:11 haragira hati “mwana wanjye, gira ubwenge, kandi unezeze umutima wanjye; kugira ngo mbone uko nsubiza untutse.”
32 Gukora ibyo usabwa byose mu murimo wo kurera abana bawe no gusohoza inshingano uhabwa n’Imana, ni igikorwa cy’ingenzi cyane gishobora kuguhesha ibyishimo mu mibereho yawe. Bizatuma ubasha kwitabira ibivugwa muri Zaburi 127:3, muri aya magambo ngo “imbuto z’inda ni zo ngororano atanga.”
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Twavuga nk’inyama, imboga n’ibinyabijumba.
b Twavuga nk’ibinyamafu n’ibinyamasukari.
[Ifoto yo ku ipaji ya 93]
Kugirana imishyikirano ya bugufi mu gihe nk’icyo, bishobora gutuma imishyikirano yanyu yo mu gihe kizaza itazamo icyuho