ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 1/99 pp. 1-5
  • Tugendane n’Ukwiyongera kwa Gitewokarasi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Tugendane n’Ukwiyongera kwa Gitewokarasi
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
km 1/99 pp. 1-5

Tugendane n’Ukwiyongera kwa Gitewokarasi

1 Mu gihe cya Nehemiya, hari hakenewe imirimo yo kubaka bitewe n’uko inkuta zarindaga Yerusalemu zari zarasenyutse. Nehemiya yatanze ubuyobozi butajenjetse, maze abantu babwitabira bagira bati “nimuhaguruke twubake.”​—Neh 2:18.

2 Muri iki gihe nabwo, ubwoko bwa Yehova burimo buritabira gukora ibikenewe bihereranye no kubaka cyangwa kuvugurura Amazu y’Ubwami. Amazu y’Ubwami menshi akeneye kuvugururwa no kugirwa meza kurushaho, kandi hakeneye kubakwa amazu mashya menshi kugira ngo abagize umuteguro wa Yehova ukomeza kwaguka babone aho bateranira. Nk’uko Nehemiya yashyize kuri gahunda ibyerekeye umurimo wo kubaka inkike za Yerusalemu, ni nako ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ yateguye porogaramu yo kubaka muri iki gihe.​—Mat 24:45.

3 Sosayiti ikomeza guha amatorero inguzanyo zo kuyafasha mu bihereranye no kubaka Amazu y’Ubwami. Impano abavandimwe batanga babigiranye umutima ukunze, zatumye Sosayiti ishobora gukwirakwiza amafaranga mu matorero ayakeneye cyane kurusha ayandi. Icyo gikorwa cyo kwitabira ibyo gushyigikira ukwiyongera kwa gitewokarasi cyasusurukije umutima.​—1 Tes 4:9, 10.

4 Komite z’Akarere Zishinzwe Iby’Ubwubatsi na zo ziboneye imigisha ituruka kuri Yehova. Ubu muri Afurika y’i Burasirazuba, hakorera Komite z’Akarere Zishinzwe Iby’Ubwubatsi zigera kuri 7. Ubu hari imishinga myinshi yatangijwe, iyo kubaka Amazu y’Ubwami mashya cyangwa kuvugurura ayari asanzwe ariho.

5 Abavandimwe bakora muri Komite z’Akarere Zishinzwe Iby’Ubwubatsi, bakwiriye gushimirwa imihati ivuye ku mutima bashyizeho kugira ngo bagwize Amazu y’Ubwami agenda arushaho gukenerwa. Sosayiti yashyizeho amabwiriza yo gufasha mu gusuzuma igishushanyo mbonera cy’amazu yo kubaka. Bityo, izo komite zifite ubushobozi bwo gufasha abasaza bo muri ako karere mu buryo bwiza, mu guteganya kubaka Inzu y’Ubwami iciriritse kandi ishobora gukoreshwa, kandi izashorwaho umutungo weguriwe Yehova, mu buryo buhuje n’ubwenge. Byaba byiza ko inteko z’abasaza zisuzuma ibyo byose zibigiranye ubwitonzi, zungukirwa mu buryo bwuzuye n’inama z’abasaza b’inararibonye bashyizweho kugira ngo bakore muri Komite z’Akarere Zishinzwe Iby’Ubwubatsi.​—Luka 14:28-30.

6 Hari Byinshi Bigomba Gukorwa: N’ubwo Amazu y’Ubwami menshi yamaze kubakwa, hari ibindi byinshi bigomba gukorwa kugira ngo tugendane n’ukwiyongera kwa gitewokarasi. Amwe mu Mazu y’Ubwami aherutse kubakwa, ubu arimo arateranirwamo n’amatorero atatu cyangwa ane. Ibyo bisobanura ko mu gihe gito hazaba hakenewe indi nzu yo guteranirwamo n’abantu biyongera muri utwo turere.

7 Gutanga inkunga y’amafaranga, bishingiye ku Byanditswe. Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “impano,” risobanurwa ngo “umugabane wera.” (Kuva 25:2, NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Abakristo bifuza rwose gutanga igihe cyabo, imbaraga zabo, n’ibyo batunze kugira ngo bateze imbere inyungu z’Ubwami, kandi ibyo bikaba bikwiriye. Ntidukungahaza Yehova binyuriye ku mpano dutanga zo gushyigikira umurimo we, ariko kandi, muri ubwo buryo, tuba tumugaragariza urukundo tumukunda, kandi aha imigisha abatanga babigiranye ubushake.​—1 Ngoma 29:14-17; Imig 3:9.

8 Mu 2 Abakorinto 8:12, Pawulo yanditse agira ati “kuko iyo umuntu yemeye gutanga akurikije ibyo afite, ibyo birahagije; nta wukwiriye gutanga ibyo adafite.” Bose bashobora guterwa inkunga yo kugira ikintu bazigama buri gihe gihuje n’ubushobozi bwabo, n’uko babyifuza. (Gereranya na 1 Abakorinto 16:1-4.) Uwitwa Tertullian yagize icyo yandika yerekeza ku itorero ryo hambere rya Gikristo agira ati “rimwe mu kwezi, buri muntu azana igiceri giciriritse​—cyangwa igihe icyo ari cyo cyose abishakiye, kandi iyo ari we ubwe ubyishakiye, kandi iyo abishoboye; kubera ko nta muntu ubihatirwa, ni ituro ritanzwe ku bushake.” Mu buryo bunyuranye n’uko amadini menshi muri iki gihe atambagiza agaseke k’amaturo, ibintu byose by’impano mu itorero rya Gikristo bitangwa ku bushake kandi bivuye ku mutima (2 Kor 9:7). Ku birebana n’ibyo, Umurimo Wacu w’Ubwami wo mu kwezi k’Ukuboza 1989, wagize icyo uvuga ugira uti “amatorero menshi n’uturere twinshi, byagiye bitanga ubufasha buri gihe binyuriye mu kugena ibyemezo bitanga uburenganzira bw’uko amafaranga runaka y’itorero ahabwa Sosayiti.” Ndetse n’ubwo itorero ryaba rikurikiza ubwo buryo, gushyira agasanduku k’impano z’Amafaranga Agenewe Inzu y’Ubwami ahantu hakwiriye mu Nzu y’Ubwami bizatuma abantu babyifuza bagira icyo bongera kuri ayo mafaranga babikoze ku bushake. Nyamara kandi, ntitwagombye na rimwe kuzigera dukurikiza uburyo butari ubwa gitewokarasi bwo kubona amafaranga, nko gukoresha uburyo runaka bwo kugena amafaranga agomba gutangwa cyangwa kuyasaruza dukoresheje ikayi yo kuyandikamo, cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose bushobora gutuma ababwiriza bumva ko bashyizweho agahato kugira ngo batange impano zigenewe umurimo w’Ubwami.

9 Turiringira ko abavandimwe bazasunikirwa gutanga impano ku bushake mu buryo buhuje n’ibyanditswe, kandi na Yehova yakomeje mu by’ukuri guha imigisha umutima wo gutanga ku bushake ugaragazwa n’ubwoko bwe.​—Zab 110:3.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze