Twungukiwe n’Amakoraniro Yari Afite Umutwe Uvuga ngo “Inzira y’Ubuzima Yemerwa n’Imana”
1 Mu mezi make gusa ashize, twari turimo dukora imyiteguro yo guterana mu Ikoraniro ry’Intara n’Ikoraniro Mpuzamahanga ryo mu mwaka wa 1998, ryari rifite umutwe uvuga ngo “Inzira y’Ubuzima Yemerwa n’Imana.” Ubu rero, ayo makoraniro yabaye ikintu kitazibagirana mu mateka mu bihugu byacu. Twishimiye mu buryo bwuzuye ibyo kurya bikungahaye byo mu buryo bw’umwuka twaherewe muri ayo materaniro ahebuje.
2 Ibintu byaranze amakoraniro y’uyu mwaka mu rwego mpuzamahanga, byari bishimishije cyane rwose. Niba aho twateraniye hari hari abamisiyonari cyangwa izindi ntumwa zari ziturutse mu bihugu by’amahanga, cyangwa se niba nta bari bahari, twese twumvise amakuru yo hirya no hino meza cyane muri za disikuru zatanzwe ku wa Gatanu nyuma ya saa sita, zari zifite umutwe uvuga ngo “Umurimo w’Ubumisiyonari.” “Raporo ku Bihereranye no Kujya Mbere k’Umurimo wo Gusarura” zagiye zitangwa buri munsi zituruka mu mpande zose z’isi, zateye inkunga cyane kurushaho.
3 Ibitabo Bishya Bihebuje Byasohotse: Disikuru iheruka yo ku wa Gatanu, yashubije ikibazo abantu batabarika batazi ukuri bajyaga bibaza, kigira kiti “Mbese, Hari Ubundi Buzima Nyuma yo Gupfa?” Iyo disikuru yari ishimishije cyane yashojwe no gutangaza agatabo gashya gafite umutwe uvuga ngo Bitugendekera Bite Iyo Dupfuye? Nta gushidikanya ko kuri ubu twamaze gusoma ako gatabo, bityo tukaba dushobora kubona ukuntu kazaba ingirakamaro mu gufasha abantu kugira ngo bamenye ukuri ku bihereranye n’imimerere y’abapfuye, hamwe no mu guhumuriza abantu bari mu cyunamo tubagezaho ibyiringiro by’umuzuko.
4 Porogaramu yo ku wa Gatandatu nyuma ya saa sita, yashojwe na disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Kamere y’Umuremyi n’Inzira Zemerwa na We.” Yatwerekeje mu buryo buhuje n’ubwenge ku mwanzuro w’uko hagomba kuba hariho Umuremyi. Igitabo gifite umutwe uvuga ngo Y a-t-il un Créateur qui se soucie de vous? cyandikiwe kugira ngo kidufashe gufasha abandi kumenya ibyo bintu. N’ubwo ibyo bituma turushaho kwizera Yehova kandi bigatuma turushaho kumenya kamere ye n’inzira zemerwa na We, icyo gitabo cyagenewe cyane cyane abantu bashobora kuba batemera ko Imana ibaho, n’ubwo baba baraminuje mu mashuri.
5 Icyemezo Kivuye ku Mutima: Disikuru ya nyuma y’ikoraniro yatsindagirije ko twese tugomba “[Gu]komeza Kugendera mu Nzira ya Yehova.” Mbega ukuntu byari bikwiriye ko twandika mu bwenge bwacu icyemezo twafashe buri muntu ku giti cye, cyo kugendera mu nzira y’ubuzima yemerwa n’Imana, inzira isumba izindi zose, kuyishyigikira no kuyiteza imbere (Yes 30:21)! Mbega inkunga yo mu buryo bw’umwuka twatewe binyuriye mu guterana mu ikoraniro ryari rifite umutwe uvuga ngo “Inzira y’Ubuzima Yemerwa n’Imana”!