Amateraniro y’Umurimo yo muri Kamena
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 7 Kamena
Indirimbo ya 45
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Amatangazo yatoranyijwe mu Murimo Wacu w’Ubwami. Amakuru ya Gitewokarasi.
Imin 15: “Twigishijwe na Yehova.” Tangiza amagambo atagejeje ku munota, maze ukomereze ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo. Tumira abaguteze amatwi kugira ngo bavuge inyungu zimwe na zimwe baboneye mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, Ishuri ry’Umurimo w’Ubupayiniya, Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami, n’andi mashuri. Tsindagiriza ukuntu ayo mashuri yafashije ubwoko bwa Yehova kugira ngo burushesho kugira ingaruka nziza mu murimo.
Imin 20: “Koresha Igihe Cyawe mu Buryo Bugira Ingaruka Nziza.” Umuyobozi w’Icyigisho cy’Igitabo agirane ikiganiro n’umubwiriza umwe cyangwa babiri b’inararibonye, bavuge ukuntu bakoresheje neza igihe cyabo kugira ngo bifatanye mu buryo bwuzuye uko bishoboka kose mu murimo wo kubwiriza. Basobanure akamaro ko gushyiraho gahunda bashobora gukurikiza, batsindagirize n’impamvu ari ngombwa kuyigira. Bavuge ukuntu birinda ibintu byabatesha igihe nko kuba batangira bakerewe, kutitegura bihagije mbere y’igihe no gukabya mu kwiganirira ibintu bisanzwe igihe bakora umurimo. Mukurikije imimerere yo mu karere k’iwanyu, nimutange inama z’ingirakamaro zihereranye n’uburyo bwo gukoresha igihe mu buryo bugira ingaruka nziza.
Indirimbo ya 48 n’isengesho risoza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 14 Kamena
Indirimbo ya 63
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Imibare y’Ibibarurwa.
Imin 15: “Ibyibutswa by’Ingirakamaro.” Disikuru. Itangwe n’umugenzuzi uhagarariye itorero.
Imin 20: “Mbese Ushobora Gutanga Ubufasha.” Umusaza ayobore ikiganiro agirana n’abamuteze amatwi. Shyiramo ibitekerezo byatanzwe muri Réveillez-vous yo ku itariki ya 8 Ukwakira 1995, ku ipaji ya 8-9, bigenewe gufasha ababyeyi bita ku miryango bari bonyine. Tumira bamwe na bamwe kugira ngo bavuge ukuntu bishimiye ubufasha bwuje urukundo bahawe buturutse ku basaza b’itorero.
Indirimbo ya 53 n’isengesho risoza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 21 Kamena
Indirimbo ya 72
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Niba itorero rifite ibitabo Les Jeunes s’intérrogent na Jeunesse mu bubiko, erekana ukuntu bishobora gukoreshwa mu buryo bugira ingaruka nziza mu murimo, igihe dusanze ingimbi n’abangavu imuhira.
Imin 17: Koresha Neza Kaseti za Videwo na Kaseti za Darame Zirangurura Amajwi Aho Bishoboka. Byaragaragaye ko ari abantu bake rwose bakoresha kaseti za videwo 10 na kaseti 11 ziriho darame, zatanzwe na Sosayiti. Mbese, wowe n’umuryango wawe, mwaba mwarabonye cyangwa mwarumvise buri imwe muri izo kaseti? Suzuma imitwe itandukanye, ugaragaza neza ukuntu yongerera imbaraga imimerere yacu yo mu buryo bw’umwuka, n’ukuntu itanga ubuhamya bwiza ku bihereranye n’ukuri. Hitisha mu buryo buhinnye, ibice runaka byo muri kaseti imwe cyangwa ebyiri. Saba abaguteze amatwi kugira icyo bavuga kuri kaseti ya videwo cyangwa kaseti irangurura amajwi babonye igira ingaruka nziza mu buryo bwihariye, mu gutera inkunga imiryango yabo bwite cyangwa kuyobora abantu bashya ku muteguro. Vuga ingero zimwe na zimwe zigaragaza ibintu byiza byagezweho. Tera bose inkunga yo gukoresha neza kaseti za videwo na darame zirangurura amajwi.
Imin 18: “Mbese, Waba Ureba Isura y’Inyuma Gusa?” Disikuru hamwe no kugirana ikiganiro n’abateze amatwi. Tsindagiriza impamvu tutagombye kwibwira mu buryo bw’ubuhubutsi uko abantu duhuye na bo bashobora kuba bateye. Suzuma mu magambo ahinnye isomo Yehova yigishije Yona, igihe yaciraga urubanza mu buryo bufuditse abo yabonaga ko badakwiriye. (Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nzeri 1997, ku ipaji ya 13, paragarafu ya 17-19.) Tumira abaguteze amatwi bagire icyo bavuga ku bantu banyuranye baba barahuye na bo mu ifasi, bavuge ukuntu bakomeza kubagaragariza imimerere irangwa n’icyizere, naho kubacira urubanza bakabirekera mu maboko ya yehova.
Indirimbo ya 77 n’isengesho risoza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 28 Kamena
Indirimbo ya 85
Imin 15: Amatangazo y’iwanyu. Ibutsa bose gutanga raporo z’umurimo wo kubwiriza zo muri Kamena. Suzuma ibitabo bizatangwa mu kwezi kwa Nyakanga. Erekana udutabo tuboneka ku bwinshi mu karere k’iwanyu, maze utange ingingo imwe cyangwa ebyiri dushobora gutsindagiriza mu gihe dutanga utwo dutabo. Vuga nanone ibitabo biri mu itorero biboneka ku giciro cyihariye. Tera inkunga abantu badafite ibyo bitabo mu bubiko bwabo bwa gitewokarasi, kugira ngo babifate. Dushobora nanone gutanga ibyo bitabo ku nzu n’inzu, tukabiha n’ibyigisho byacu bya Bibiliya byo mu rugo. Shyiramo icyerekanwa giteguye neza.
Imin 13: Ni Kuki Yehova Areka Ubwoko Bwe Bugatotezwa? Umusaza atange iyo disikuru ishingiye ku gitabo Les Témoins de Jéhovah—Prédicateurs du Royaume de Dieu, ku ipaji ya 676-677. Nk’uko Yesu yabihanuye, ‘twangwa n’amahanga yose’ (Mat 10:22, NW). Tugomba guhangana n’abaturwanya igihe twifatanya mu murimo, turi hamwe n’abantu b’isi dufitanye isano, cyangwa dushyikirana n’abantu batari Abahamya igihe turi aho dukorera akazi, cyangwa ku ishuri. Mu buryo burangwa n’icyizere, utanga ikiganiro asobanure impamvu Yehova areka ibyo bitotezo cyangwa kurwanywa bikatugeraho, n’ukuntu kwihangana kwacu bizatugeza mu buryo buhanitse ku migisha.
Imin 17: Nimusange Abantu Aho Bari! Disikuru ishingiye ku gitabo Annuaire 1997, ku ipaji ya 42-48. N’ubwo tugomba gukomeza kwifatanya buri gihe mu kubwiriza ku nzu n’inzu, dushaka uburyo bwo gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho tubishishikariye—igihe icyo ari cyo cyose, n’ahantu aho ari ho hose. Vuga ingero z’ibyabaye zo muri Annuaire zigaragaza ukuntu abandi babigenjeje batyo bakagera ku bintu bishimishije igihe bari barimo kurira imodoka, batembera mu muhanda cyangwa ku nkombe z’ibiyaga, begera amamodoka ahagaze, bajya aho imodoka zihagarara, bakoresha telefoni, bakandika n’amabaruwa. Niba igihe kibikwemerera, tumira abaguteze amatwi kugira ngo na bo ubwabo bavuge ibintu bimwe na bimwe biboneye. Tera bose inkunga yo gukoresha neza uburyo bwose babonye kugira ngo batange ubuhamya ahantu aho ari ho hose abantu bari.
Indirimbo ya 75 n’isengesho risoza.