Amatangazo
◼ Ibitabo bizatangwa muri Kamena: Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Nanone, ibitabo biboneka ku giciro cyihariye biri mu itorero bishobora gutangwa. Nyakanga na Kanama: Agatabo ako ari ko kose k’amapaji 32 kari muri utu dukurikira gashobora gukoreshwa: Bitugendekera Bite Iyo Dupfuye?, Ishimire Ubuzima ku Isi Iteka Ryose!, Mbese Birakwiriye Kwemera Ubutatu?, Mbese Imana Itwitaho Koko?, Mu Gihe Uwo Wakundaga Apfuye, Quel est le but de la vie—Comment le découvrir?, na Ubutegetsi Buzashyiraho Paradizo. Udutabo Imyuka y’Abapfuye—Mbese Ishobora Kugufasha Cyangwa Kukugirira Nabi?, Mbese Ibaho Koko? na Mbese, Hari Igihe Hazabaho Isi Itarangwamo Intambara?, Nos problèmes—Qui nous aidera à les résoudre?, Un livre pour tous, dushobora gutangwa aho bikwiriye. Nanone, ibitabo biboneka ku giciro cyihariye biri mu itorero bishobora gutangwa. Nzeri: Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Nanone, ibitabo biboneka ku giciro cyihariye biri mu itorero bishobora gutangwa.
◼ Umugenzuzi uhagarariye itorero cyangwa undi muntu ushyizweho na we, agomba kugenzura imibare y’ibibarurwa mu itorero ku itariki ya 1 Kamena cyangwa akabikora nyuma y’aho vuba uko bishoboka kose. Nibimara gukorwa, bitangarizwe itorero, nyuma yo gusoma raporo iheruka y’imibare y’ibibarurwa.
◼ Sosayiti ifite imibumbe y’Umunara w’Umurinzi mu rurimi rw’ICYONGEREZA yo kuva mu mwaka wa 1951 kugeza 1959. Nanone kandi, hari ibitabo by’ICYONGEREZA bya Annuaire des Témoins de Jéhovah byo mu mwaka wa 1991 kugeza mu mwaka 1994. Ibihugu bivugwa muri Annuaire 1991 ni Hawayi, Suède na Tayilande, muri Annuaire 1992, ni Kenya, hamwe n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, n’ibirwa bya Salomo; muri Annuaire 1993, ni Bénin, Brezili, na Mikroneziya. Ababwiriza abo ari bo bose cyangwa itorero rishya ryifuza ibyo bitabo, rishobora kubitumiza binyuriye ku muntu ushinzwe kubitanga mu itorero. (Reba Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Mata 1997, ku Gasanduku k’Ibibazo; Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 1994, ku ipaji ya 28-31, mu Gifaransa.)