Mbese, Ushobora Gutanga Ubufasha?
1 Intumwa Pawulo yagiriye abagize itorero inama yo ‘kugirirana’ (1 Kor 12:25). Ku bw’ibyo rero, twagombye kugaragaza ku giti cyacu ko twishimirana kandi ko twiteguye gutanga ubufasha bwuje urukundo igihe bukenewe. Dufashe urugero rumwe, bamwe muri bashiki bacu tubana bo mu buryo bw’umwuka, bagerageza guhinga ukuri mu bana babo kandi bari bonyine. Abo bashiki bacu bikorera umutwaro wose w’inshingano zihereranye no gutoza urubyaro rwabo. Nta gushidikanya bakeneye inkunga yacu yuje ubugwaneza, n’ubufasha bw’ingirakamaro buhuje n’“uko bakennye” (Rom 12:13a). Mbese, ushobora kubaha ubufasha?
2 Uburyo Ushobora Gutanga Ubufasha: Gusaba kujyana ku materaniro no ku makoraniro abajyayo ari uko bagombye kwisunga imodoka zitwara abagenzi, bishobora gutuma umuryango uzigama amafaranga atubutse. Gufasha umubyeyi w’umugore kwita ku bana bakiri bato mu gihe cy’amateraniro, bishobora gutuma yungukirwa na porogaramu mu buryo bwuzuye kurushaho. Mu buryo nk’ubwo, gusaba kumufasha abana igihe abajyanye mu murimo wo kubwiriza, bishobora gutuma yumva aruhutse mu rugero runaka. Kugaragaza ko twishimiye abana mu buryo nyabwo—tukabagira incuti—bishobora kugira ingaruka zikomeye mu gutuma urubyiruko rwacu rugendera mu nzira nziza. Gutumira umubyeyi wita ku muryango wenyine kugira ngo ajye aza kwifatanya rimwe na rimwe ku cyigisho cy’umuryango wawe, bishobora kunganira umuntu akagarura ubuyanja mu buryo bw’umwuka.
3 Gira Amakenga: Twagombye gushishoza neza kugira ngo tudahatira ubufasha bwacu umuntu wumva atabukeneye. Ntitwagombye nanone kwivanga muri gahunda z’umuryango w’umuntu mu gihe ashoboye kuwuha ibyo ukeneye. Birumvikana ariko ko bashiki bacu cyangwa umugabo n’umugore bashakanye bataragira abana baba bari mu mimerere myiza cyane kuruta abandi, kugira ngo babe bagoboka mushiki wacu ukeneye ubufasha.
4 Abakristo bose baterwa inkunga yo ‘gushishikarira gucumbikira abashyitsi,’ bamwe bacumbikira abandi (Rom 12:13b). Guha ubufasha abavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka, ni bumwe mu buryo bwinshi bwo kugaragaza urukundo rwa Kristo ruri hagati yacu ubwacu.—Yoh 13:35.