Koresha Igihe Cyawe mu Buryo Bugira Ingaruka Nziza
1 Buri cyumweru, buri muntu wese aba afite igihe kingana n’icy’abandi. Igice cy’icyo gihe tugenera kwamamaza ubutumwa bwiza, ni icy’agaciro mu buryo bwihariye, kubera ko ari igihe tumara mu murimo wo kurokora ubuzima (Rom 1:16). Tugaragaza ko duha agaciro icyo gihe twitegura neza ku bw’umurimo uteganyijwe gukorwa, tukagera ku materaniro y’umurimo ku gihe, kandi tukihutira kuhava tujya mu ifasi. Twagombye kuba duhugiye mu kubwiriza, aho gutinda mu materaniro y’umurimo. Kubera ko Yehova yatwigishije ko “ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo,” tugomba gukoresha igihe twageneye umurimo mu buryo bugira ingaruka nziza koko.—Umubw 3:1.
2 Koresha Igihe Cyawe mu Buryo Burangwa n’Ubwenge: Tubona imigisha myinshi iyo twihatiye gukurikiza mu buryo buhamye gahunda ituma dushobora kwifatanya buri gihe mu murimo wo kubwiriza. Ubusanzwe, ibintu byiza tugeraho mu murimo byagombye kugerwaho hakurikijwe uko igihe tumara mu murimo kingana. Mbese, tugize ibintu bike duhindura mu byo dusanzwe dukora buri gihe, dushobora kugenera umurimo wo kubwiriza igihe cyinshi kurushaho? Urugero, nyuma y’umurimo wo gutanga amagazeti ku wa Gatandatu, mbese, dushobora gufata igihe cy’inyongera tugasubira gusura abantu bake? Niba twarakoze umurimo wo kubwiriza tukamara igihe runaka ku wa Gatandatu, mbese, dushobora nanone kumara igihe runaka dusubira gusura cyangwa tuyobora icyigisho cya Bibiliya? Mbese, byashoboka ko ku murimo wacu wo kubwiriza ku nzu n’inzu twongeraho no gutanga ubuhamya mu muhanda rimwe na rimwe? Mu buryo ubu n’ubu, dushobora kugera ubwo dukora ibyiza kurushaho mu murimo wacu.
3 Igihe twasohotse tukajya mu murimo, dushobora guta igihe cy’agaciro niba tutabaye maso. Birumvikana ariko ko igihe imimerere y’igihe ikaze, akaruhuko gato kazatugarurira ubuyanja kandi kadufashe gukomeza umurimo. Nyamara ariko, ni ngombwa gushyira mu gaciro kubera ko ibyo biruhuko bishobora kutaba ngombwa buri gihe.
4 Mu myaka ya vuba aha, gusanga abantu imuhira byagiye birushaho kugorana. Kugira ngo ababwiriza benshi bashobore guhangana n’iyo mimerere, bakora umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu mu bihe by’umunsi bitandukanye. Ni kuki utagerageza kubwiriza ku gicamunsi, cyangwa aho bishoboka ukabwiriza igihe umugoroba uba ugitangira?
5 Nta bwo umurimo ukorwa neza iyo ababwiriza barimo kwiganirira igihe babwiriza mu muhanda. Aho kubigenza batyo, bahagarara mu muhanda umwe atandukanye n’undi, maze bakegera abantu, bityo bagatangira kubaganiriza. Muri ubwo buryo, igihe kizakoreshwa mu buryo bugira ingaruka nziza kurushaho, kandi bazabonera ibyishimo byinshi cyane mu murimo.
6 Shaka Uburyo bwo Gutanga Ubuhamya: Igihe nyir’inzu w’umugore yavuze ko atari ashimishijwe, Umuhamya yamubajije niba hari undi muntu uwo ari we wese wari uri mu nzu yashoboraga kuba yavugisha. Ibyo byatumye agirana ikiganiro n’umugabo wo muri urwo rugo wari umaze imyaka myinshi arwaye kandi akaba yari yaraheze mu gitanda cye. Kwiringira Ijambo ry’Imana, byatumye yongera kwishimira ubuzima. Nyuma gato yaje kuva mu gitanda, aterana amateraniro ku Nzu y’Ubwami, ageza no ku bandi ibyiringiro bye bishyashya yari afite.
7 Mushiki wacu w’umwangavu yashyize mu bikorwa inama yagiriwe yo gukora umurimo wo kubwiriza mu gihe cy’amasaha abanziriza Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero. Ku rugi rwa mbere yagezeho, yahasanze umukobwa w’imyaka 13 wamuteze amatwi abishishikariye kandi agafata n’igitabo. Ku munsi ukurikiyeho ubwo yari ari ku ishuri, uwo mushiki wacu ukiri muto yongeye kubona wa mukobwa. Nyuma gato uhereye icyo gihe, yamusabye kwigana na we Bibiliya, maze umukobwa arabyemera.
8 Ha Agaciro Gahebuje Igihe cyo Kubwiriza: Kwifatanya buri gihe mu murimo wo kubwiriza bidufasha guteza imbere ubuhanga bwacu igihe tugeza ubutumwa bwiza ku bandi. Mbese, ushobora kongera ubushobozi bwawe bwo gutangiza ikiganiro igihe ugeze ku muryango w’inzu, ukoresha amagambo yo gutangira agira ingaruka nziza kurushaho? Mbese, ushobora kuba umwigisha w’umuhanga kurushaho igihe uyobora icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo? Mu gukora ibyo, ushobora rwose gukoresha igihe cyawe mu buryo bugira ingaruka nziza kurushaho mu murimo, kandi ugatuma umurimo wawe urushaho kwera imbuto.—1 Tim 4:16.
9 Kubera ko “igihe kigabanutse,” twagombye kuzuza imirimo ya Gikristo mu mibereho yacu (1 Kor 7:29). Igihe kigenewe umurimo wo kubwiriza cyagombye gufata umwanya wa mbere ku rutonde rw’ibintu duha agaciro kuruta ibindi. Nimucyo twifatanye mu murimo tubigiranye imbaraga n’umwete. Igihe ni ubutunzi butangaje Yehova yaduhaye. Gikoreshe buri gihe mu buryo burangwa n’ubwenge kandi bugira ingaruka nziza.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 4]
Zirikana Izi Nama
◼ Gera ku materaniro y’umurimo ku gihe.
◼ Bitewe n’impamvu igaragara, amatsinda yo kubwiriza nimuyagire mato.
◼ Nimwirinde gutinda igihe mujya mu ifasi.
◼ Nimukore mu ifasi igihe abantu benshi baba bari imuhira.
◼ Kora uri wenyine mu bihe runaka, niba kubigenza utyo nta cyo byagutwara.
◼ Subira gusura hafi y’ifasi ubwirizamo ku nzu n’inzu.
◼ Nimukomeze gukora umurimo igihe abandi bagize itsinda batindijwe na bene inzu ku muryango.
◼ Nimumare igihe gito mu biruhuko byo kunywa ikawa.
◼ Niba bishoboka, nimukomeze kuba mu murimo mumare igihe kirenze isaha.