ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 6/99 p. 3
  • Ibyibutswa by’Ingirakamaro

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibyibutswa by’Ingirakamaro
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
km 6/99 p. 3

Ibyibutswa by’Ingirakamaro

1 “Mu bihugu byinshi, twumva ibihereranye n’‘amashyirahamwe’ cyangwa uburyo itsinda runaka ry’abantu riterateranya amafaranga ku bw’intego runaka zinyuranye. Ubusanzwe, bateranira hamwe mu manama cyangwa mu bitaramo bigenda bibera mu ngo zinyuranye, aho bose bafasha umwe mu miryango igize itsinda bawuha ‘inguzanyo’ cyangwa bakawuhemba umubare runaka w’amafaranga yo gukoresha mu kintu runaka gisaba amafaranga menshi. None se, ni ayahe mahame ya Bibiliya amwe n’amwe agomba kwitabwaho mu kureba igihagararo Umukristo yagira ku bihereranye n’ibyo? Amwe muri ayo mahame, ari mu Befeso 5:3, 5, havuga ibihereranye no kurarikira, mu Baroma 13:8 no mu Migani 22:7 havuga ibihereranye no kujyamo umwenda, mu 1 Abakorinto 15:33 no mu 2 Abakorinto 6:14, 15 havuga ibihereranye no kwifatanya no kugirana amasezerano n’abantu runaka, kimwe no ku Befeso 5:18 no muri 1 Petero 4:3 havuga ibihereranye no kunywa inzoga cyangwa kwifatanya n’abatizera. Iyo mirongo yagombye kuba ihagije kandi ishobora kuba yatuma tugera ku myanzuro ikwiriye.

2 Hashize imyaka itanu twibukijwe ibyo. Kuva icyo gihe, hari abantu benshi bitabiriye ukuri. Kubera ibihe bigoranye mu by’ubukungu bw’isi muri iki gihe, abenshi muri twe bazishimira ibyo bintu twibukijwe. Mu gihe umwe mu bagize itorero yaba agize icyo akenera, abavandimwe bashobora kuba bamufasha buri muntu ku giti cye. Mu mimerere imwe n’imwe, abasaza b’itorero bashobora gutegura uburyo runaka bwo gutanga ubufasha.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze