ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 8/99 pp. 5-6
  • Isubiramo ry’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Isubiramo ry’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
km 8/99 pp. 5-6

Isubiramo ry’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi

Isubiramo ry’ingingo zaganiriweho mu masomo y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi mu byumweru byo kuva ku itariki ya 3 Gicurasi kugeza ku itariki ya 23 Kanama 1999, rikorwe nta gitabo kibumbuwe. Koresha urundi rupapuro rwo kwandikaho mu gusubiza ibibazo byinshi uko bishoboka kose ukurikije igihe cyatanzwe.

[Icyitonderwa: Mu gihe cy’isubiramo ryo kwandika, ni Bibiliya yonyine ishobora gukoreshwa mu gusubiza ikibazo icyo ari cyo cyose. Amashakiro agaragazwa nyuma y’ibibazo ni ayo kwikorera ubushakashatsi bwa bwite. Imibare iranga amapaji n’amaparagarafu y’Umunara w’Umurinzi, ishobora kutaboneka kuri buri nomero yose yerekanywe.]

Koresha Ni byo cyangwa Si byo mu gusubiza ibi bikurikira:

1. Ababyeyi ntibagomba kugira ubwoko bubiri bw’amahame, amwe ahereranye no kubwiriza n’andi ahereranye no gushyira ibintu mu bikorwa, amwe ahereranye n’abana babo n’andi abareba bo ubwabo. [fl p. 126 par. 24]

2. Umutwe rusange wa Bibiliya yose, ni ukuvana umugayo kuri Yehova binyuriye ku Bwami buyobowe n’“urubyaro [“imbuto,” NW ]” rwasezeranyijwe (Itang 3:15). [si-F p. 17 par 30]

3. Hari ibihamya bike cyane bishingiye ku bintu byataburuwe mu matongo hamwe n’ibindi, byemeza ko ibintu byanditswe mu Kuva ari iby’ukuri. [si-F p. 20 par. 4]

4. Abantu babaho mu bukene bukabije, baba bari mu mimerere itabemerera kuba batanga impano z’amafaranga zigenewe guteza imbere inyungu z’iby’Ubwami. [w97-F 15/9 p. 5 par. 8]

5. Kwitura ababyeyi bacu, ba sogokuru na ba nyogokuru ibibakwiriye, ni kimwe mu bigize ugusenga Yehova kwacu (1 Tim 5:4). [w97-F 1/9 p. 4 par. 1-2]

6. Kuziririza isabato, bigitangira byari ikimenyetso cyari hagati ya Yehova n’amahanga yose. [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba rs-F p. 343 par. 3.]

7. Ababyeyi nibatinda gufasha abana babo kwihingamo ibyo gukunda ukuri no kutaryarya, gukunda igikwiriye n’icyiza, bizatuma abana babura ingabo ibakingira kwibeshya no gukosa (Imig 29:15, 17). [fl p. 130 par. 33]

8. Mose yanditse igitabo cy’Abalewi mu mwaka wa 1513 M.I.C. [si-F p. 25 par. 3-4]

9. Amagambo ya Yesu yanditswe muri Luka 21:20, 21, yasohojwe mu mwaka wa 66 I.C., igihe ingabo z’Abaroma zari ziyobowe na Jenerali Titus zikuburaga zikava i Yerusalemu. [w97 1/4 p. 5 par. 3-4]

10. Inyigisho za Épicure zashoboraga guteza Abakristo akaga bitewe n’uko zari zishingiye ku buryo bwo kubona ibintu butarimo kwizera, nk’uko bivugwa mu 1 Abakorinto 15:32. [w97-F 1/11 p. 24 par. 4]

Subiza Ibibazo Bikurikira:

11. Ni irihe somo twavana mu itegeko ryabuzanyaga kurya urugimbu, nk’uko bivugwa mu Balewi 3:17? [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w84-F 15/5 p. 27 par. 3.]

12. Kuki Yehova yaretse Satani Diyabule agakomeza kubaho (Kuva 9:15)? [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w92-F 15/3 p. 10 par. 14.]

13. Ni izihe nyungu zibonerwa mu gihano ababyeyi batanga (Heb 12:11; Imig 29:17)? [fl p. 134 par. 7]

14. Ni mu buhe buryo ishyanga rya Isirayeli ryari “ubwami bw’Abatambyi” (Kuva 19:6)? [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba Ibice byo Kwigwa, no. 9, ku ipaji ya 9, paragarafu ya 8.]

15. Ni irihe tandukaniro riri hagati y’ijisho ‘rireba neza’ n’ijisho “ribi” (Mat 6:22, 23)? [w97-F 1/10 p. 26 par. 5.]

16. Ni gute Dawidi yashoboraga kuvugwaho ko yagendaga ‘afite umutima ukiranutse kandi utunganye,’ kandi yarakoze amakosa (1 Abami 9:4)? [w97-F 1/5 p. 5 par. 2.]

17. Ni izihe nshingano zo muri iki gihe zashushanywaga n’ibyo Abisirayeli ‘bakoraga byose uko Uwiteka yategetse,’ ku bihereranye n’ubuturo bwera (Kuva 39:32)? [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w95-F 15/12 p. 12 par. 9.]

18. Ni iki cyagaragajwe no kuba Yehova ubwe yarivuzeho ati “nzagaragaza ko ndi icyo nzagaragaza ko ndi cyo” (Kuva 3:14, NW )? [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba Ibice byo Kwigwa, no. 6 p. 9 par. 6.]

19. Ni irihe somo twavana ku byabaye kuri Nadabu na Abihu, byanditswe mu Balewi 10:1, 2? [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w84-F 15/5 p. 27 par. 4.]

20. Mu gihe cy’Amategeko ya Mose, kuki umugore wabaga yabyaye yabaga “ahumanye” (Lewi 12:2, 5)? [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w84-F 15/5 p. 27 par. 6.]

Uzurisha ijambo cyangwa interuro aha hakurikira:

21. Niba ababyeyi bashishikajwe cyane n’icyagwa neza ubuzima bw’abana babo, ntibazarangwa n’ ․․․․․․․ cyangwa ․․․․․․․ ngo bifate babure kuzajya ․․․․․․․ (Imig 23:13, 14; 22:15). [fl p. 133 par. 5]

22. Ibyago bibaho mu mibereho y’umuntu, bishobora guterwa n’․․․․․․․ cyangwa bikaba byaterwa na ․․․․․․․. [w97-F 15/5 p. 22 par. 7]

23. Igitabo cyo Kuva kigaragaza ko Yehova ari we ․․․․․․․ mukuru, akaba ․․․․․․․ na ․․․․․․․ imigambi ye ihebuje. [si-F p. 24 par. 26]

24. Aho dushobora kugaragariza mu buryo bw’ibanze abo turi bo ni ․․․․․․․ si mu ․․․․․․․. [w97-F 15/10 p. 29 par. 4]

25. Mu gihe iminsi mikuru y’isarura yaba ari iya ․․․․․․․ cyangwa ikomoka ku ․․․․․․․ icyo gihe Abakristo b’ukuri bagomba kwirinda kubabaza Yehova, birinda ․․․․․․․ mu buryo ubwo ari bwo bwose muri uko gusenga kwanduye. [w97-F 15/9 p. 9 par. 6]

Hitamo igisubizo cy’ukuri muri ibi bikurikira:

26. “Imyaka magana ane” yo kubabazwa kw’imbuto ya Aburahamu, yatangiye igihe Ishimayeli yasekaga Isaka mu mwaka wa (1943; 1919; 1913) M.I.C. irangirana n’igihe urwo rubyaro rwabohorwaga rukava muri Egiputa mu mwaka wa (1543; 1519; 1513) M.I.C. (Itang 15:13). [si-F p. 17 par. 31]

27. Mu buryo bw’ibanze, guhana bisobanura (gukubita; gutanga inyigisho n’imyitozo; gushyiraho amabwiriza n’amategeko) (Imig 8:33). [fl p. 133 par. 6]

28. Umuntu wibwira mu mutima we ati ‘nta Mana [“Yehova,” NW ] iriho,’ uwo ni “umupfapfa” bitewe n’uko aba (adashyira mu gaciro, atarigishijwe, atagira ubushobozi bwo gutekereza) (Zab 14:1). [w97-F 1/10 p. 6 par. 8]

29. Igihe Adamu na Eva bigomekaga, ikintu cy’ingenzi kuruta ibindi batakaje ni (ubutungane; imishyikirano bari bafitanye n’Imana, ubuturo bwabo bwa paradizo), icyo kikaba cyari ikintu cy’ingenzi cyari gutuma bagira ibyishimo. [w97-F 15/10 p. 6 par. 2]

30. Igitabo cya (Itangiriro, Kuva, Abalewi) kivuga kenshi itegeko rirebana no kuba uwera, kurusha ikindi gitabo icyo ari cyo cyose cya Bibiliya. [si-F p. 26 par. 9]

Huza iyi mirongo y’Ibyanditswe n’ibi bukurikira:

Kuva 5:2; Kuva 21:29; Umubw 8:11; Guteg 6:6, 7; Heb 12:6

31. Ababyeyi bagombye kwigisha abana babo igihe icyo ari cyo cyose, uko habonetse uburyo. [fl p. 120 par. 13]

32. Ababyeyi bazirikana cyane ibyagwa neza abana babo, babahana mu rukundo. [fl p. 134 par. 8]

33. Yehova Imana, acisha bugufi abantu bose banga kwemera ko ari Imana bamaramaje. [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w92-F 15/12 p. 13 par. 18.]

34. Iyo ababyeyi batinze guhana abana babo batumvira, bigera aho abo bana bakinangira mu gukora ibibi. [fl p. 138 par. 15]

35. Amategeko ntiyemeraga ko umuntu yasaba imbabazi yitwaje ko yagize uburangare, mu gihe umuntu yabaga yishwe. [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba Ibice byo Kwigwa, no. 12, ku ipaji ya 14, paragarafu ya 5.]

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze