ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w97 1/4 pp. 4-8
  • Mbese Koko, Iyi Ni Iminsi y’Imperuka?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbese Koko, Iyi Ni Iminsi y’Imperuka?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Abigishwa ba Yesu Babaza Ikibazo cy’Ingenzi
  • Iherezo rya Yerusalemu
  • Intambara mu Minsi y’Imperuka
  • Ibindi Bintu Bigize Ikimenyetso
  • Mbese, Iki Gihe Turimo Ni Cyo Cyahanuwe?
  • Ubutumwa Bwiza
  • “Imperuka y’Isi” ili Bugufi!
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Mbese koko turi mu “minsi y’imperuka”?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Ikitubwira ko turi mu “minsi y’imperuka”
    Mbese Imana itwitaho koko?
  • Yesu ahanura ibintu bikomeye bizaba ku isi
    Bibiliya irimo ubuhe butumwa?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
w97 1/4 pp. 4-8

Mbese Koko, Iyi Ni Iminsi y’Imperuka?

URI mu cyicaro cy’imbere mu bwato, igihe bwinjiye mu kidendezi cy’uruzi kigoye kwambuka. Ibitare binini, bigenda bigaragarira mu muvumba w’amazi ufite ifuro kandi utera amashahi. Ugerageje kubihunga ukoresheje ingashya yawe. Birumvikana ko umuntu uri inyuma yawe yagombye kugufasha kuyobora ubwato, akoresheje ingashya ye, ariko afite akamenyero gake. Ikirushijeho kuba kibi, ni uko udafite ikarita ikuyobora, bityo ukaba utazi niba ayo masumo azakugeza ahari amazi atuje, cyangwa aho atemba.

Ibyo si ibintu bishimishije, si byo? Reka noneho tubihindure. Tekereza ko waba uri hamwe n’umuntu ukuyobora umenyereye, uzi buri rutare rwose ruri mu ruzi, akaba azi neza uko urwo ruzi ruteye kuri buri kantu. Yari asanzwe azi ko ayo mazi ariho ifuro ry’umweru agiye kuza, azi iherezo ryayo, azi n’ukuntu ari buyanyuremo. Mbese, ntiwakumva urushijeho kugira umutekano?

Rwose, twese turi mu mimerere igoye isa n’iyo. Turi mu gihe kigoye cy’amateka ya kimuntu, bidaturutse ku makosa yacu. Abantu benshi ntibazi igihe iyi mimerere izamara imeze itya, niba ibintu bizahinduka, cyangwa ukuntu hagati aho umuntu yabirokoka mu buryo bwiza cyane. Ariko kandi, ntitugomba kumva ko dutakaye, cyangwa ko dutereranywe. Umuremyi wacu yaduhaye umuyobozi​—wahanuye ibihereranye n’iki gihe cy’amateka giteye akaga, ahanura ukuntu cyari kurangira, kandi aduha ubuyobozi dukeneye kugira ngo tuzarokoke. Uwo muyobozi ni igitabo, ari cyo Bibiliya. Umwanditsi wacyo, ari we Yehova Imana, yiyita Umwigisha Mukuru, kandi binyuriye kuri Yesaya, yavuze mu buryo butanga icyizere ati “kandi nimujya kunyura iburyo cyangwa ibumoso, amatwi yawe azajya yumva ijambo riguturutse inyuma rivuga riti ‘iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza’ ” (Yesaya 30:20, 21). Mbese, ushobora kwishimira kubona ubwo buyobozi? Nimucyo noneho dusuzume niba koko Bibiliya yari yarahanuye uko igihe cyacu cyari kuba kimeze.

Abigishwa ba Yesu Babaza Ikibazo cy’Ingenzi

Abigishwa ba Yesu bagomba kuba baratangaye. Yesu yari amaze kubabwira mu mvugo yumvikana neza, ko urusengero rw’i Yerusalemu, rwari rwubatswe mu buryo bushimishije, rwari kurimburwa burundu! Ubwo buhanuzi bwari butangaje. Nyuma y’aho gato, igihe bari bicaye ku Musozi wa Elayono, bane mu bigishwa babajije Yesu bati “tubwire, ibyo bizaba ryari, n’ikimenyetso cyo kuza [“kuhaba,” NW ] kwawe n’icy’imperuka y’isi [“ya gahunda y’ibintu,” NW ] ni ikihe?” (Matayo 24:3; Mariko 13:1-4). Baba barabimenye cyangwa batarabimenye, igisubizo cya Yesu cyari kwerekeza ku bintu byinshi.

Irimbuka ry’urusengero rw’i Yerusalemu, n’iherezo rya gahunda y’ibintu ya Kiyahudi, byari bitandukanye n’igihe cyo kuhaba kwa Kristo, n’icy’iherezo rya gahunda y’ibintu y’isi uko yakabaye. Nyamara kandi, mu gisubizo kirekire yatanze, Yesu yavuze izo ngingo zose zihereranye n’icyo kibazo, abikoranye ubuhanga. Yababwiye uko ibintu byari kuba bimeze mbere y’irimbuka rya Yerusalemu; nanone, ababwira uko bari kwitega ko isi yari kuzaba imeze mu gihe cyo kuhaba kwe, igihe yari kuzaba ategeka ari Umwami mu ijuru, kandi akaba ari hafi yo kuvanaho iyi gahunda y’ibintu y’isi uko yakabaye.

Iherezo rya Yerusalemu

Reka dusuzume mbere na mbere icyo Yesu yavuze ku bihereranye na Yerusalemu n’urusengero rwayo. Imyaka isaga mirongo itatu mbere y’aho, yahanuye ko ibihe by’imibabaro myinshi byari kugera kuri umwe mu mirwa ikomeye kurusha iyindi yose ku isi. Mu buryo bwihariye, zirikana amagambo yavuze yanditswe muri Luka 21:20, 21, agira ati “ubwo muzabona i Yerusalemu hagoswe n’ingabo, muzamenya yuko kurimbuka kwaho kwenda gusohora. Icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi miremire, n’abazaba bari hagati muri Yerusalemu bazayivemo, n’abazaba bari imusozi ntibazayijyemo.” Niba i Yerusalemu haragombaga kugotwa, hakikijwe n’ingabo, ni gute “[a]bari hagati muri Yerusalemu” bashoboraga gupfa ‘kuyivamo,’ nk’uko Yesu yari yarabitegetse? Uko bigaragara, Yesu yari arimo yumvikanisha ko hari kubaho igihe imimerere yari kuba myiza, bakavamo. Mbese, yabaye myiza koko?

Mu mwaka wa 66 I.C., ingabo z’Abaroma ziyobowe na Cestius Gallus, zashubije inyuma ingabo z’Abayahudi zigometse, zizigeza i Yerusalemu, maze ziziheza mu murwa. Ndetse, Abaroma barakomeje bagera mu murwa ubwawo, bagera no ku rukuta rw’urusengero. Ariko icyo gihe, Gallus yategetse ingabo ze gukora ikintu runaka cy’urujijo rwose. Yazitegetse gusubira inyuma! Abasirikare b’Abayahudi bari bahimbawe barabakurikiye, maze bateza akaga abanzi babo b’Abaroma barimo bahunga. Uko ni ko habayeho imimerere Yesu yari yarahanuye, imimerere yari gutuma haboneka uburyo bwo guhunga. Abakristo b’ukuri bumviye umuburo we, maze basohoka muri Yerusalemu. Uwo wari umwanzuro urangwa n’ubwenge, kuko imyaka ine nyuma y’aho, ingabo z’Abaroma zaragarutse, ziyobowe n’Umugaba w’Ingabo, ari we Titus. Icyo gihe, guhunga ntibyari gushoboka.

Ingabo z’Abaroma zarongeye zigota Yerusalemu; zubaka uruzitiro rukozwe n’ibisongo, ruyizengurutse. Ku birebana na Yerusalemu, Yesu yari yarahanuye agira ati “iminsi izaza, ubwo abanzi bawe bazakubakaho uruzitiro, bazakugota, bazakurinda cyane impande zose” (Luka 19:43).a Bidatinze, Yerusalemu yarafashwe; urusengero rwayo rwari rufite ubwiza rwahindutse amatongo acumba umwotsi. Amagambo Yesu yavuze yari asohoye kuri buri ngingo!

Nyamara kandi, Yesu yatekerezaga ibirenze kure cyane irimbuka rya Yerusalemu. Nanone kandi, abigishwa be bari bamubajije ibihereranye n’ikimenyetso cyo kuhaba kwe. Icyo gihe, ntibari bazi ukuntu urugero rw’ikibazo cyabo rwari kuba rungana, ariko cyerekezaga ku gihe yari gushyirwaho, kugira ngo ategeke ari Umwami mu ijuru. Ni iki yahanuye?

Intambara mu Minsi y’Imperuka

Nusoma muri Matayo igice cya 24 n’icya 25, muri Mariko igice cya 13, no muri Luka igice cya 21, uzabona igihamya kidashidikanywa, kigaragaza ko Yesu yari arimo avuga ibihereranye n’igihe cyacu. Yahanuye ko hari kuzabaho igihe cy’intambara​—atari “intambara n’impuha z’intambara” zonyine zihora zangiza ibintu mu mateka ya kimuntu buri gihe, ahubwo n’intambara, aho usanga ‘ishyanga ritera irindi shyanga, n’ubwami bugatera ubundi bwami’​—ni koko, intambara zikomeye zo mu rwego mpuzamahanga.​—Matayo 24:6-8.

Tekereza gato ku bihereranye n’ukuntu intambara zahinduye isura mu kinyejana cyacu. Mu gihe cya kera, igihe intambara zabaga zishyamiranyije gusa ingabo zihagarariye ibihugu bibiri birwana, zigaterana inkota, ndetse zikarasana zikoresheje imbunda ku rugamba, byabaga ari ibintu biteye ubwoba cyane. Ariko kandi, mu mwaka wa 1914, Intambara Ikomeye yararose. Amahanga yikurikiranyije mu ntambara, ku buryo hagiye habaho ibikorwa by’uruhererekane bikoma imbarutso y’ibindi​—ari byo ntambara ya mbere y’isi yose. Intwaro zishobora gukomeza kurasa zikoresha ubwazo, bitabaye ngombwa ko bongera gukoma imbarutso (armes automatiques) zarakozwe, kugira ngo zice abantu benshi kurushaho, kandi bari kure y’aho ziri. Imbunda za rutura zirimo amasasu asohoka mu buryo bwihuse cyane kandi bwiyungikanya, zarasaga amasasu agera ku ntego yayo mu buryo bunonosoye; umwuka ubuza guhumeka, watwitse, ubabaza by’agashinyaguro, umugaza, kandi wica abasirikare babarirwa mu bihumbi; imodoka z’intambara zabomboranaga nta mbabazi, zitunga imbunda zirashisha zikomeye impande z’aho abanzi bari. Indege hamwe n’ubwato bugendera hasi mu mazi, na byo byarakoreshwaga​—ibyo bikaba ari ibyabanjirije ubundi bwoko bw’intwaro zihambaye kandi zinonosoye, zari kwaduka nyuma y’aho.

Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yakoze ibirenze ibyo umuntu yatekereza​—ikaba rwose yaratumye iyayibanjirije igaragara nk’aho nta cyo ivuze, ikaba yarishe abantu bagera kuri miriyoni 55. Amato manini y’intambara, ayo indege zishobora kugwaho zikanahagurukiraho, akaba ari igisa n’umujyi wubatswe ku mazi, aho umubare munini w’abantu bahakora batuye, yakoraga imyitozo yo kugenda mu nyanja, maze akarekura indege z’intambara kugira ngo zirase amabombe ku banzi, ziri mu kirere. Amato agendera hasi mu mazi yateye ibisasu bituritsa amato y’abanzi, maze arayaroha. Na za bombe za kirimbuzi zaranazwe, zitikiza ubuzima bw’abantu babarirwa mu bihumbi, buri kanya uko zituritse! Nk’uko Yesu yabihanuye, habayeho koko ibintu ‘bitera ubwoba’ biranga iki gihe cy’intambara.​—Luka 21:11.

Mbese, intambara yaba yaragabanutse, kuva aho Intambara ya Kabiri y’Isi Yose irangiriye? Oya rwose. Rimwe na rimwe, hagiye habaho intambara nyinshi ziyogoza ibintu mu gihe cy’umwaka umwe​—ndetse no muri iyi myaka ya za 90​—zikaba zarahitanye abantu babarirwa muri za miriyoni. Kandi habayeho ihinduka ku bihereranye n’abantu b’ibanze bahitanwa n’intambara. Abasirikare si bo cyane cyane basigaye bapfa bonyine. Muri iki gihe, abenshi bahitanwa n’intambara​—mu by’ukuri, abasaga 90 ku ijana​—baba ari abasivili.

Ibindi Bintu Bigize Ikimenyetso

Intambara ni kimwe gusa mu bintu bigize ikimenyetso Yesu yavuze. Yanatanze umuburo w’uko hari kubaho “inzara” (Matayo 24:7). Kandi ni na ko byagenze, n’ubwo mu buryo buhabanye n’ibyo, isi yera ibyo kurya byinshi kurusha ibikenewe byahaza abantu bose, n’ubwo ubumenyi buhereranye n’iby’ubuhinzi bwateye imbere kurusha ikindi gihe icyo ari cyo cyose mu mateka ya kimuntu, n’ubwo hari uburyo bwihuse kandi bunonosoye bwo kugeza ibyo kurya ahantu aho ari ho hose ku isi. N’ubwo ibyo byose bihari, hafi kimwe cya gatanu cy’abantu batuye iyi si, baba bashonje buri munsi.

Nanone kandi, Yesu yahanuye ko mu isi “hamwe na hamwe” hari kubaho “ibyorezo by’indwara” (Luka 21:11). Aha nanone, hari ibintu bihabanye mu buryo budasanzwe byabayeho muri iki gihe cyacu​—ni ukuvuga, uburyo bwo kuvura bwiza kurusha ikindi gihe icyo ari cyo cyose, amajyambere mu bihereranye n’ikoranabuhanga, inkingo zo kurinda indwara nyinshi zigera ku bantu muri rusange; nyamara kandi, indwara z’ibyorezo na zo zariyongereye kuruta ikindi gihe cyose. Intambara ya Mbere y’Isi Yose irangiye, hahise hakurikiraho Grippe Espagnole, maze ihitana abantu barenze abo intambara yari yahitanye. Iyo ndwara yaranduraga cyane, ku buryo nko mu mujyi wa New York, abantu bashoboraga gucibwa ihazabu y’amafaranga cyangwa bagafungwa, bitewe gusa n’uko bitsamuye! Muri iki gihe, kanseri hamwe n’indwara y’umutima, bihitana abantu babarirwa muri za miriyoni buri mwaka​—bikaba ari ibyorezo nyabyo. Kandi SIDA iracyakomeza kwica, muri rusange ikaba ari indwara idafite umuti uzwi, mu buvuzi bwo mu rwego rwa siyansi.

Mu gihe Yesu yavugaga iby’iminsi y’imperuka, yagaragaje mu buryo burambuye imimerere ihereranye n’amateka hamwe na politiki yari kubaho mu rugero rwagutse; intumwa Pawulo yo, yatsindagirije ibibazo birebana n’imibanire y’abantu, n’imyifatire yari kuba yiganje mu bantu. Ku ruhande rumwe, yanditse igira iti “umenye yuko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya; kuko abantu bazaba bikunda, . . . batari abera, badakunda n’ababo, batūzura, . . . batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza, bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana.”​—2 Timoteyo 3:1-5.

Mbese, wumva ayo magambo asanzwe kuri wowe? Dufate urugero rumwe gusa, rugaragaza ukononekara kw’imibanire y’abantu mu isi ya none​—kwicamo ibice k’umuryango. Umubare munini cyane w’ingo zisenyuka, uw’abagore bakubitwa, uw’abana bononwa, n’uw’ababyeyi bageze mu za bukuru bafatwa nabi​—mbega ukuntu iyo mimerere igaragaza ko abantu “badakunda n’ababo,” ko “bagira urugomo,” ndetse kandi bakaba “bagambana,” “badakunda ibyiza”! Ni koko, tubona iyo mico yarabaye icyorezo muri iki gihe.

Mbese, Iki Gihe Turimo Ni Cyo Cyahanuwe?

Nyamara kandi, wenda ushobora kwibaza uti, ‘mbese, iyo mimerere ntiyahoze izahaza abantu igihe cyose? Tuzi dute ko igihe cyacu ari cyo cyahanuwe muri ubwo buhanuzi bwavuzwe kera?’ Nimucyo dusuzume ibihamya bitatu bigaragaza ko Yesu yarimo avuga ibihereranye n’igihe cyacu.

Mbere na mbere, nta gushidikanya ko amagambo ya Yesu yerekezaga ku gihe cyari kuza nyuma y’aho, n’ubwo igice kimwe cyayo kibanza cyasohoye igihe cy’irimbuka rya Yerusalemu n’urusengero rwayo. Hafi imyaka 30 nyuma y’aho icyago kirimburiye Yerusalemu, Yesu yeretse intumwa Yohana yari igeze mu za bukuru, ibintu byagaragazaga ko imimerere yahanuwe​—ni ukuvuga intambara, inzara, indwara z’ibyorezo n’urupfu rubikomokaho​—byagombaga kugera ku isi hose mu gihe cyari kuzaza. Ni koko, iyo mibabaro ntiyari kugera mu karere kamwe runaka, ahubwo yari kugera ku “isi” yose uko yakabaye.​—Ibyahishuwe 6:2-8.

Icya kabiri, ni uko muri iki kinyejana, ibintu bimwe na bimwe bigize ikimenyetso Yesu yatanze, birimo bisohora mu rugero dushobora kuvuga ko rwagutse cyane kurusha ikindi gihe cyose. Urugero, mbese, birashoboka ko intambara zazarushaho kuba mbi cyane kurusha uko zari ziri, kuva mu wa 1914? Intambara ya Gatatu y’Isi Yose iramutse ibayeho, n’ibihugu byose bifite intwaro za kirimbuzi muri iki gihe bigakoresha intwaro zabyo, nyuma y’aho wasanga iyi si yahindutse umuyonga​—kandi abantu bapfa bagashira. Mu buryo nk’ubwo, mu Byahishuwe 11:18 hahanuye ko muri iki gihe amahanga ‘arakaye,’ abantu bari kuba ‘barimbura isi.’ Ku ncuro ya mbere mu mateka, kwanduza ikirere n’ukononekara kw’ibidukikije, bituma uguturwa nyako k’uyu mubumbe, biba ikintu giteye impungenge muri iki gihe! Bityo rero, icyo kimenyetso na cyo kirimo kirasohozwa, cyangwa kiri hafi gusohozwa mu rugero rwuzuye. Mbese, intambara no kwanduza ikirere, bishobora koko kuzakomeza kuba bibi kurushaho, kugeza aho umuntu yirimbuye ubwe, akarimbura n’uyu mubumbe? Oya rwose; kuko Bibiliya ubwayo yemeza ko isi izahoraho iteka, kandi abafite imitima ikiranuka bakayituraho.​—Zaburi 37:29; Matayo 5:5.

Icya gatatu, ni uko ikimenyetso kiranga iminsi y’imperuka cyemeza umuntu, cyane cyane iyo gifashwe uko cyakabaye. Muri rusange, dusanga icyo kimenyetso kigizwe n’ibintu byinshi, iyo tuzirikanye ibintu Yesu yavuze mu Mavanjiri atatu, ibiri mu nyandiko za Pawulo, n’ibiri mu Byahishuwe. Hari umuntu ushobora kubyutsa impaka ku bihereranye na buri kimenyetso gifashwe ukwacyo, yemeza ko ibibazo bisa n’ibyo byagiye bibaho no mu bindi bihe; ariko kandi, iyo tubisuzumiye hamwe byose, ibyo bimenyetso bigaragaza neza igihe kimwe gusa​—ari cyo gihe cyacu.

Noneho se, ibyo byose bisobanura iki? Mbese, byaba bisobanura ko Bibiliya ivuga gusa ko iki gihe cyacu ari igihe cyo kwiheba, igihe kitarangwa n’ibyiringiro? Oya rwose!

Ubutumwa Bwiza

Kimwe mu bintu bishishikaje cyane kurusha ibindi bigize ikimenyetso kiranga iminsi y’imperuka, cyanditswe muri Matayo 24:14, hagira hati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose: ni bwo imperuka izaherako ize.” Muri iki kinyejana, Abahamya ba Yehova basohoje umurimo udafite undi bihwanye mu mateka ya kimuntu. Bemeye ubutumwa bwa Bibiliya buhereranye n’Ubwami bw’Imana Yehova​—bemera icyo ubwo Bwami buri cyo, ukuntu butegeka, n’icyo buzasohoza​—kandi bakwirakwije ubwo butumwa ku isi hose. Banditse ibitabo byibanda kuri iyo ngingo, mu ndimi zisaga 300, maze babishyira abantu mu ngo zabo, mu mihanda cyangwa ahantu bakorera imirimo y’ubucuruzi, hafi muri buri gihugu cyo ku isi.

Mu kubigenza gutyo, barimo basohoza ubwo buhanuzi. Ariko nanone, barimo bakwirakwiza ibyiringiro. Zirikana ko Yesu yabwise “[u]butumwa bwiza,” atari ubutumwa bubi. Ni gute byashoboraga kumera bityo muri ibi bihe by’umwijima? Impamvu, ni uko ubutumwa bw’ibanze bwa Bibiliya, atari ubutumwa buvuga ukuntu ibintu bizaba ari bibi ku iherezo ry’iyi si ishaje. Ubutumwa bwayo bw’ibanze burebana n’Ubwami bw’Imana, kandi ubwo Bwami busezeranya ikintu runaka gifite agaciro gakomeye ku mutima wa buri muntu wese ukunda amahoro​—icyo kintu kikaba ari ugucungurwa.

Uko gucungurwa ni ukuhe, kandi se, ni gute ushobora gucungurwa wowe ubwawe? Ngaho suzuma ibice bikurikira, byibanda kuri iyo ngingo.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Aha ngaha, Titus yari afite uburyo bwo gutsinda rwose. Nyamara kandi, ntiyashohoje ibyo yifuzaga gukora, mu buryo bubiri bw’ingenzi. Yasabye abantu kwishyira mu maboko ye, ku mahoro, ariko abayoboraga umurwa babyanga nta kuva ku izima, mu buryo budafututse. Kandi amaherezo igihe inkuta z’umurwa zari zaciwemo icyuho, yategetse ko urusengero rutarimburwa. Nyamara, rwaratwitswe rushiraho! Ubuhanuzi bwa Yesu bwari bwaragaragaje neza ko Yerusalemu yari guhindurwa umusaka, kandi ko urusengero rwari gusenywa burundu.​—Mariko 13:1, 2.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 5]

Abantu barimo barashakisha ibisubizo by’ibibazo by’ingorabahizi, nk’ibi bikurikira: kuki ibintu ari bibi bene aka kageni? Abantu baragana he?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 6]

Muri iki gihe, abantu basaga 90 ku ijana bahitanwa n’intambara, baba ari abasivili

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Ubuhanuzi bwa Yesu buhereranye n’irimbuka rya Yerusalemu, bwarasohoye bwose uko bwakabaye

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze