ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 9/99 p. 7
  • Amatangazo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amatangazo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
km 9/99 p. 7

Amatangazo

◼ Ibitabo bizatangwa muri Nzeri: Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, nanone ibitabo bitangwa ku biciro byihariye biboneka mu itorero bishobora gutangwa. Ukwakira: Gukoresha abonema y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous ! Aho abonema idakoreshejwe, tanga ayo magazeti yombi. Ugushyingo: Ni Iki Imana Idusaba? cyangwa Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Nanone ibitabo bitangwa ku giciro cyihariye bishobora guhabwa abantu bashimishijwe, hamwe n’abantu bayoborerwa icyigisho cya Bibiliya bari basanzwe bafite igitabo Ubumenyi, hamwe n’agatabo Ni Iki Imana Idusaba? Ukuboza: Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka hamwe na Bibiliya yitwa Les Saintes Écritures Traduction du monde nouveau.

◼ Ni iby’ingenzi ko amatsinda y’abantu bagera kuri 20 cyangwa barenzeho ateganya gusura amazu ya Sosayiti, abanza kubivuganaho mu nyandiko n’Urwego rw’Imirimo Rushinzwe Gutembereza Abantu. Murasabwa kumenyesha ibiro by’ishami umubare w’abazaza gusura, itariki n’igihe bazazira. Mbere yo kuza gusura, muzabanze musuzume Agasanduku k’Ibibazo kari mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Werurwe 1998.

◼ Igihe uri mu murimo, ushobora guhura n’umuntu w’igipfamatwi. Niba mu karere ubamo hari itsinda cyangwa itorero rikoresha ururimi rw’ibimenyetso, ugomba gukurikiza amabwiriza yatanzwe mu ibaruwa ya Sosayiti yo ku itariki ya 15 Ukwakira 1998, yandikiwe amatorero yose. Iyo baruwa isobanura igira iti “uzakoreshe fomu yo Gukurikiraniraho Abashimishijwe kugira ngo wandike abantu bavuga urundi rurimi, hakubiyemo n’ururimi rw’ibimenyetso, n’ubwo baba ari abo mu ifasi y’itorero ryawe cyangwa iy’irindi torero. Ubusanzwe, iyo fomu igomba gukoreshwa muri ubwo buryo, ndetse n’iyo uwo muntu yaba atagaragaza ko ashimishijwe n’ubutumwa bw’Ubwami. . . . Nyuma yo kuzuza iyo fomu yo Gukurikiraniraho Abashimishijwe, igomba guhita ihabwa umwanditsi w’itorero, cyangwa igashyirwa mu gasanduku gashyirwamo raporo z’umurimo mu Nzu y’Ubwami.” Buri mubwiriza wese naramuka yiteguye kugira icyo akora muri ubwo buryo, amatorero akoresha ururimi rw’ibimenyetso azashobora gukora urutonde rw’abantu b’ibipfamatwi baba mu karere akoreramo.

◼ Umugenzuzi uhagarariye itorero cyangwa undi muntu ushyizweho na we, agomba gusuzuma imibare y’ibibarurwa mu itorero ku itariki ya 1 Nzeri, cyangwa akabikora nyuma y’aho vuba uko bishoboka kose. Ibyo nibimara gukorwa, bizatangarizwe itorero.

◼ Abasaza baributswa gukurikiza amabwiriza yatanzwe mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mata 1991, ku ipaji ya 21-23 (mu Gifaransa) ahereranye n’abantu baciwe cyangwa bitandukanyije n’umuteguro baba bifuza kongera kuwugarurwamo.

◼ Abifatanya n’itorero, bagomba kohereza za abonema zose z’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!, inshya hamwe n’izo kuvugurura, hakubiyemo na abonema zabo bwite, binyuriye ku itorero.

◼ Nta bwo Sosayiti yoherereza ababwiriza ibitabo basaba buri muntu ku giti cye. Umugenzuzi uhagarariye itorero, yagombye gutegura itangazo rigomba kuzajya ritangwa mu itorero buri kwezi, mbere y’uko fomu itumirizwaho ibitabo by’itorero ya buri kwezi yohererezwa Sosayiti, kugira ngo abifuza kubona ibitabo byabo bwite bose, bashobore kubimenyesha umuvandimwe ushinzwe ibitabo. Jya uzirikana ibitabo bitumizwa mu buryo bwihariye.

◼ Amakoraniro y’Intara n’Amakoraniro Mpuzamahanga yo mu mwaka wa 1998 yari afite umutwe uvuga ngo “Inzira y’Ubuzima Yemerwa n’Imana,” yabaye umugisha by’ukuri ku bayateranyemo bose. Muri bo, hari harimo abamisiyonari hamwe n’abitangiye gukora imirimo mu rwego mpuzamahanga bageraga ku 2.764, bashoboye gusura ibihugu bakomokamo babifashijwemo n’ubufasha bw’impano zatanzwe n’amatorero. Gushyigikira iyo gahunda byarishimiwe cyane. Nyuma yo gusoza ayo makoraniro, amafaranga yasagutse azakoreshwa mu gushyigikira umurimo wo kubwiriza ukorwa ku isi hose.

◼ Ibitabo Biboneka:

Bitugendekera Bite Iyo Dupfuye?—Icyongereza

Jehovah—Who Is He? (Inkuru y’Ubwami No. 23)—Igiswayire

Ni Iki Imana Idusaba?—Igiswayire

The Guidance of God—Our Way to Paradise—Icyongereza

Y a-t-il un Créateur qui se soucie de vous?—Icyongereza

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze